Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Hirya no Hino >> 

Amafoto y’ibihe byiza Afia Schwarzenegger agirana n’umwana we.

Mu gihugu cya Ghana,Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa komedi witwa Valentina Nana yatangaje ko hari ababyeyi badaha urukundo abana babo kuburyo
bibagiraho ingaruka mu mikurire yabo. yakomeje avuga ko iyo umubyeyi ahaye umwana we igihe bagakina ,bakaganira bituma umwana agira ubuzima bwiza,

aya ni amafoto ari kumwe n”umwana we.


Uyu mu mama akaba ari umunyamakuru wa Radio na Televizio , uyu mu mama
yitwa Valentina Nana gusa azwi ku izina ry’akabyiniro rya Afia
Schwarzenegger.

Uyu mudamu yigaragaje mbere nk’umunyarwenya muri komedi yitwa Comic series
, Afia schwarzenegar yatashye imitima ya benshi kubera ko abaturage bakunda
uburyo abasetsa ndetsa bakanakunda ibiganiro bye byo kuri radio na
Televiziyo.

Afia Schwarzenegger yabanje gukora kuri radio yitwa Happy FM nyuma aza
gukora kuri Televiziyo ya Kasapa akaba ari naho akora kugeza uyu munsi
akaba akora ibiganiro byo ku mugoroba.

Afia yabaye n’umunyamakuru wa televiziyo yitwa kokooko akaba ari umubyeyi
w’abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Afia ashimangira ko umwana ashobora gukura nabi kubera kubura urukundo
rwa kibyeyi.


yanditswe na; NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Manikuze Bella - 5/03/2018 saa 07:07

It's Wonderful
Kanda hano umusubize

ndaisaba,valens - 3/03/2018 saa 14:19

nibyizakuba hafiyumwanankumubyeyi,ninkunga ikomeye yejohazazaku mwana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X