Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Dore impamvu ugomba gufata ifunguro rya mu gitondo(Breakfast)

Akenshi usanga iyo abantu batekereza ku mafunguro, bavuga kurya ku mwanywa na nijoro ariko ugasanga ifunguro rya mugitondo nta gaciro rihabwa n’urifashe akarifata rimwe na rimwe nyamara burya iri funguro ni ingenzi ndetse kurusha n’andi yose dufata ku munsi.

Dore impamvu zihamya ko iri funguro ari ingenzi kurusha andi yose.

1. Niryo umubiri ubona urikeneye bya nyabyo

Ese wibuka ko ifunguro rya mugitondo urifata umaze amasaha ari hagati y’umunani (8)na 12 utariye, uryamye? Nonese wibwira ko umubiri udakeneye imbaraga ku buryo bukomeye ngo ushobore gukora muri uwo munsi utangiye? Menya rero ko iri funguro ariryo riha umubiri imbaraga nubwo wowe wibwira ko waba uzifite niyo waba utarifashe, ariko uwarifashe akurusha kure gukomera haba mu mubiri ndetse no mu bitekerezo.

2. Niryo rigaburira intekerezo kurusha andi yose

Mu ijoro, ikigero cy’isukari mu maraso kiramanuka cyane niyo mpamvu akenshi mu gitondo umuntu abyuka yumva nta gatege. Gufata ifunguro rya mugitondo bidufasha kuzamura iyi sukari bityo tukabona n’imbaraga zo gutangira umunsi neza cyane cyane mu bijyanye no gutekereza, kwiga ibintu bishya ndetse no kumenya gutunganya neza akazi dushinzwe.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bafata iri funguro mbere yo kujya ku ishuri aribo baba abahanga kurusha abatarifata kuko ubwonko bwabo buba bufite imbaraga zihagije zo gutekereza.

3. Niryo ryuzuza intungamuri mu mubiri

Mugitondo umuntu aba ashonje cyane bityo umubiri we uba ukeneye bikomeye intungamubiri. Niyo mpamvu umuntu wafashe ifunguro muri iki gihe umubiri urikeneye kandi adafite umunaniro ukabije usanga ariwe uhaga mu buryo bukwiriye.

Aha byumvikane neza ko guhaga mvuga atari ukuzuza igifu gusa, ahubwo muri iki gihe nibwo umubiri ubasha gukoresha neza intungamubiri wahawe zigakwirakwira umubiri wose.

4. Ririnda umubyibuho ukabije

Benshi bibwira ko nibareka kurya mugitondo aribwo bazagabanya ibyago byo kubyibuha bikabije nyamara ibi ni ukwibeshya kuko ahubwo ibi bituma igihe uririye uraya washonje cyane bityo ukarya byinshi kandi bidakenewe maze umubiri ukananirwa kubikorera igogorwa nk’uko bikwiriye bityo bikagenda bikiyuzurira mu mubiri bidakoreshwa bikaba ibinure, ugasanga umuntu aragenda abyibuha.

Inama tugirwa


Ariko nanone kuvuga ko wariye mugitondo sibyo bivuze ko wariye neza. Kurya neza ni ukurya mugitondo ariko ukarya intungamubiri zose, atari byabindi byo kwisukamo icyayi n’ikawa biherekejwe n’umugati cyangwa ibindi nk’ibyo.

Urya mugitondo agomba kurya intungamubiri zose ndetse ukaryuzuza kurusha uko wuzuza andi y’umunsi haba mu bwiza no mu bwinshi (quality/quantity). Ugashyiramo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Theophile - 2/01/2018 saa 07:01

Urakoze Cyane Byaribikenewe
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana Emmy - 12/01/2018 saa 11:14

Kurya Irywo Yuzuye Mugitondo Bifasha Umubiri Gukoraneza Ibyababyiza Abana Bakagobywe Kurya Kwishuri Bamaze Kuyifata Siku bana Gusa Nokubakuru.
Kanda hano umusubize

- 14/12/2017 saa 04:11

ah!!nibyo kbsa usanga amafungu y'igitondo agwaneza munda.
Kanda hano umusubize

Philbert RUGENERA - 3/11/2017 saa 05:41

EEEbyiza kbs iri funguro ntabwo abenshi baribazi akamaro karyo nanjye ndimo ubu tugiye kujya turifata kuko tubonyeko rirusha umumaro andi mafunguro yose kdi koko iyo wariye neza ubaho neza.
Kanda hano umusubize

- 6/11/2017 saa 14:18

niki kigambanya kubyimbuha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X