Uruhara cg gutakaza umusatsi, ni uburyo busanzwe bw’umubiri uko ugenda usaza umusatsi uvaho.
Akenshi bikunze kuza mu bageze mu zabukuru, cyane cyane abagabo (hejuru y’imyaka 50). Umuntu uzazana uruhara akenshi rutangira kugaragara mu myaka 30 na 40. Bitangira ugenda utakaza umusatsi mu gace kamwe; aho rukunze kuza cyane ni mu gitwariro (inyuma gato y’igihorihori).
Uruhara akenshi ruturuka ku ruhererekane mu muryango (akoko cg genetics).
Uturemangingo fatizo (genes) dutandukanye uba warakuye ku babyeyi bawe nitwo tugena igihe ruzazira, aho ruzafata n’uko ruzaba rungana. Bivuze ko bigoye cyane kuba wamenya ngo uzazana uruhara ruteye gutya bitewe nuko papa wawe afite urumeze gutya, kuko hari n’igihe uru ruhererekane rushobora kuva kuri mama wawe, utagaragaraho uruhara nyamara afite utwo turemangingo fatizo ariko twihishe.
Izindi mpamvu zishobora gutera uruhara
Hari igihe urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri wawe bwibeshya bugatangira kwibasira aho umusatsi ukurira (follicles), aha haba hibasiwe nta musatsi wongera kuhamera ukundi.
Impamvu ubwirinzi bwawe bubikora ntiramenyekana neza, gusa bikunze kuba ku bantu barwaye izindi ndwara zigabanya ubwirinzi bw’umubiri nka hyperthyroidism (umwingo ukora cyane), diyabete, cg se down’s syndrome.
Kwiyongera cyane k’umusemburo dihydrotestosterone (DHT) uboneka ku gice cyo ku mutwe. iyo DHT ibaye nyinshi, hakorwa udusatsi duto, tworoshye kandi ducika vuba, kugeza igihe umusatsi uzavaho.
Hakaba igihe biterwa n’imisemburo ya kigabo (androgens) iba yabaye myinshi ikagabanya imikurire y’umusatsi, kuko hatangira gukorwa udusatsi duto kandi tunanutse cyane.
Gutakaza imisatsi ku mutwe n’ahandi hatandukanye ku mubiri biturutse ku gukoresha imiti. Ibi akenshi biterwa n’uburyo bukoreshwa mu kuvura kanseri bwa chemotherapy.
Mu byerekeye imikorere y’umubiri, nta kibazo uruhara rwatera
Usanga ikibazo ahanini kiba mu mitekerereze (cyane cyane ku baruzana bakiri bato), ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abenshi batangira gutakaza umusatsi bakiri bato bigira ingaruka mbi mu mitekerereze yabo; aho usanga bihebye, bumva ko badashimishije ndetse no kwitesha agaciro.
ibi biterwa nu buryo sosiyete ifata abantu bafite uruhara nk’abakuze cyane.
Uruhara rutewe nuko uri kugana mu izabukuru kubera ari uburyo busanzwe ku mubiri, birumvikana ko nta miti uba ukeneye, kandi ntacyo biba bitwaye.
Gusa mu gihe biguteye ikibazo (ibi ahanini ku bakiri bato), ushobora kugana kwa muganga bakuvura, nyuma yo gusuzumwa neza, bakabona ikigutera uruhara. Hari uburyo n’imiti itandukanye ishobora gukoreshwa ukaba wasubirana umusatsi.
Uzadushakire Igitera Abakobwa Cg Abagore Kumera Ubwanwa Arko Atari Bwinshi Kanda hano umusubize
None se amaso yo aterwa niki? Kanda hano umusubize
Murakoze Kohariubundi,buryoabantubavu gakowakoreshaigisura Kanda hano umusubize
Uruhara Subugwayi Uhubwo Haruruza Rukwifuriza Ibyiza Chagwaibibi. Ubukire Chagwa ubukene. Kanda hano umusubize
BITELWA NOGUKURA Kanda hano umusubize
Ni byiza ku bisobanuro muduhaye.Imvi se zo ziterwa n'iki? Ubu usanga n'umukobwa cg umusore ufite imyaka 25 afite imvi.N'iki kibitera? Kanda hano umusubize
mwadusobanurira impamvu uruhara rugirwa nabantu bigitsina gabo gusa kandi impamvuzarwo bigaragarako zagirwa nabibitsina byombi? Kanda hano umusubize
Murakoze Cyane.Nanje Nfite Uruhara Rwaje Nkiri Muto None Kugirango Mbone Uwomuti Wokugarura Umusatsi, Mwampa Inamba Yaho Ngonba Kwaka Uwomuti? Kuko Nanje Runteye Ikibazo ? Nangwa Nabisobanurira Umuganga Unyegereye Akampa Ubusobanuro? Kanda hano umusubize
Umuntu ufite ikibazo cy'uruhara yampamagara kuri 0783830835 akabona ubufasha n'ubuhamya bw'abarukize. Murakoze Kanda hano umusubize
Murakoze Ahubwo nanjye ndabizi Mpamagara Kuri 0727867255? Kanda hano umusubize
nonese ko omuntu agira imvi arimuto byababiterwa niki?doreko ebyo'ruhara mbibonye ndi kabale uganda,Thanx. Kanda hano umusubize
Byarambabaje cyane uzi kuzana uruhara ukirimuto Kanda hano umusubize
NJEWE NTEKEREZAKO BITERWA NOGUKU MUMYAKA Kanda hano umusubize
NJYE MBONA ARUBWOKO . Kanda hano umusubize