Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Minisitiri Uwacu Julienne ntashyigikiye ko Umutoza Arsene Wenger yirukanwa

Minisitiri w’umuco na sport aratangaza ko ibibazo ikipe afana ya Arsenal ihura nabyo bidakwiye gushakirwa ku mutoza wayo Arsene Wenger bityo rero akaba adakwiye kwirukanwa.

Ibi abitangaje nyuma y’iminsi mike ikipe ya Arsenal imaze itari mu bihe byiza byo kubyina intsinzi ahubwo iri gutsindwa ubutitsa Minisitiri Uwacu Julienne yagarutse kuri uyu mutoza wa Arsenal avuga ko intsinzi iri kubura idakwiriye gushakirwa ku mutoza.

JPEG - 159.5 kb
Minisitiri Uwacu Julienne uwo uhagaze wambaye umupira wa Arsenal agaragaza ko ayifana by’ukuri

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2017 ubwo yatangizaga ku mugaragaro amarushanwa y’imikino mu mashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2017 yitiriwe umukuru w’igihugu , Paul Kagame, ahabwa izina rya ‘Amashuri Kagame Cup’.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Minisitiri w’umuco na Sport Uwacu Julienne wari waje yambaye umwenda w’ikipe ya Arsenal yabajijwe niba na we yemeranya n’abasaba ko umutoza Arsene Wenger yakwirukanwa muri Arsenal maze asubiza ko koko ikipe na we ubwe afana itari kwitwara neza ndetse abafana bayo bakaba bababaye ariko ikibazo ngo si umutoza.

JPEG - 89.9 kb
Ikipe ya Arsenal itari mu bihe byiza muri iyi minsi

Ati “ Buriya ikipe ntabwo ari umutoza wenyine, ushobora guhindura umutoza hari ibindi bitakemutse , ntubone intsinzi , icyo nemeranya n’abavuga, dukeneye impinduka, yaba ari ku bakinnyi, yaba ari no ku mutoza ariko ibyo aribyo byose hakwiriye kugira igikorwa kugira ngo abafana ba Arsenal bongere banezerwe.”

Abajijwe icyatumye afana Arsenal, Minisitiri Uwacu Julienne yagize ati “ Buriya siporo iyo umuntu ayikunda , ntabwo ushobora kuvuga ngo ikipe wayikunze gute…urayikunda nyine nkuko bucya ugasanga ukunda umuhanzi cyangwa ugasanga uretse akazi gasanzwe ufite ikindi ukunda… nanjye rero kimwe n’abandi mfite uburenganzira bwo kugira ikipe nkunda nkanayifana…”

JPEG - 29 kb
Arsene Wenger Umutoza wa Arsenal utifashe neza muri iyi minsi

Tariki 6 Werurwe 2017 nibwo Arsenal yasezerewe na FC Bayern Munich muri 1/8 cy’irangiza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League) iyitsinze ibitego 10-2 mu mikino yombi. Nyuma yaho abafana benshi ku isi hose basabye ko Arsene Wenger utoza Arsenal akwiriye kwirukanwa. Ibi bikaba byari bije bikurikira ko no muri shampiyona y’Ubwongereza Arsenal idahagaze neza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Amani - 28/03/2017 saa 21:25

Iyaba Wenger ariwe ufata icyemezo cyo kugura abakinnyi namusabira kwirukanwa kuko icyo Arsenal ibura ni abakinnyi.
Kanda hano umusubize

Niyimpa,geraid - 7/04/2017 saa 10:21

nengendunvawengar?yakwirukanwakonamusaruro arigutangamurekipe
Kanda hano umusubize

- 8/04/2018 saa 09:46

Batamwiruka n biracaza
Kanda hano umusubize

byose kimwe - 15/03/2017 saa 19:00

byose yavuga ntibyakuraho gushaka kwa bariya bakire, nta kundi icyo yavuze gihwanye no gufana kwe, muhaye pole kuri izo nsinzwi rero, Rayon sport izamuha uwomunezero, yakagombye no kutubwira iby'i Rwanda kurusha abo bazungu, Foot y'u Rwanda ntiyatera imbere burya, ahubwo u Burayi nibwo buturaje inkeke !!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Musemakweri - 15/03/2017 saa 11:03

Uyu Nyakubahwa ndamwemeye, ni umu sportive kabisa azi kureba ibintu uko biri. Abavuga ngo Arsene Webger yirukanwe ni abaswa cg se ni abaganjijwe n'amarangamutima, cg se ni abanzi ba Arsenal. Nonese buriya n'iyo A.W yaba ariwe kibazo, ahubwo banyirikipe sibo bambere babibazwa? Hatanzwe ingero z'abatoza bagiye birukanwa, nonese kuki niba ikibazo ari A.W , kuki abayobozi be batamwirukana? Ariko mubona ahubwo A W adakaze umuntu umaze imyaka myinshi apfundikanya abakinnyi batari kurwego rwo hejuru, ariko ntabure kuza muri big 4 nyamara hari ikipe zitazamo kandi zimurusha gushora cash mu kugura abakinnyi? Minister yabivuze neza, ihinduka byo rikwiye kubaho muri club yose, ariko umutoza siwe kibazo. Gusa guhinduka kwa equipe bireba mbere na mbere banyirikipe kuko nibo bazi impamvu zabyo ,ninabo babona inyungu cg igihombo bitewe n'uko ikipe ihagaze. Nibabishaka rero bazahindura cyane rwose kandi ndemeza ko ibibazo biri mu ikipe babibona kuturusha twe tuwurebera kuri za TV screens. @ Kubavuze ngo Minister kuki ajya gufana ikipe zo hanze, ibyo ni ubuswa bukabije cg imyumvire yo hasi cyane. Ubu se nta Bayobozi benshi cyane b'ibihugu bafana izo equipes zo hanze ,ariko bitabujije ko banafana bakanashyigikira izo mu bihugu byabo? Murakoze mwese.
Kanda hano umusubize

niko - 14/03/2017 saa 16:42

Ariko se Umuyobozi ureka gushyigikira iby'iwe akirebera iby'ahandi aratanga rugero ki?
Kanda hano umusubize

niko - 14/03/2017 saa 16:41

Ariko se Umuyobozi ureka gushyigikira iby'iwe akirebera iby'ahandi aratanga rugero ki?
Kanda hano umusubize

steven - 13/03/2017 saa 19:48

Yavuze ibyiyumviro bye ariko twebwe tureba arsenal igamba guhangana nibigugu muri champions league igomba kugura abakinnyi bakomeye bo guhangana atari babandi bo kurwego ruciriritse kandi wenger ntiyigeze agura abo kururwo rwego niyo mpamvu agomba kugurikira Vaan gaal. Kuki Minister ataretse Mackhistry Jonny ngo agume mu mavubi????? Azarebe uko Morinho amaze kugeza Man U kurwego yahozeho. Equipe y'abafana benchi baba bakenye gutwara ibikombe Nyakubahwa. Ese kuki abayobozi bacu hafi ya bose bakunda Arsenal????? Kuki ntawuvuga Man City cg Tothenham
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X