Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Cristiano Ronaldo arabyinira ku rukoma nyuma yo kwibaruka umwana wa Kane

umwana wa kane niwe wahesheje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kumubyara hatabayeho uburyo bwo guhuza intanga.

Umukinnyi Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne n’ikipe y’igihugu cya Portugal, yibarutse umwana w’umukobwa kuri iki cyumweru n’umukunzi we Georgina.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 yamenyesheje isi ko yibarute umwana w’umukobwa, abicishije ku mbuga nkoranyambga asanzwe akoresha, ari kumwe n’umuhungu we mukuru ndetse n’umukunzi we Georgina mu bitaro.

Iyi nkuru nziza ku muryango wa Cristiano yaje nyuma gato y’inkuru ishinja uyu mukinnyi wa mbere ku isi kuri ubu, kuba yaraciye inyuma umukunzi we akaryamana n’umkobwa ukora kuri TV.

PNG - 527.2 kb
Ifoto Ronaldo yakoresheje atangaza ko yibarutse umwana wa kane

Yanditse ati, " Alana Martina yavutse! Bombi na Mama we bameze neza! Twese turishimye cyane.

Umuryango wageze ku bitaro bya Quiron Universal i Madrid mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, ari naho uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo yaje kwibarukira.

JPEG - 20 kb
Ronaldo n’umwana we ndetse n’umukunzi we

Ni umwana wa mbere kuri Georgina, akaba umwana wa 4 kuri Cristiano Ronaldo, usanganywe abana 3 barimo Cristiano Jr w’imyaka 7 na barumuna be Eva na Mateo, bavutse muri Kamena uyu mwaka.

Ni u bwa mbere Ronaldo yibarutse umwana ku mugore babana. Abana 3 uyu mukinnyi asanganywe bavutse habayeho gutera intanga abagore uyu mukinnyi yabaga yahisemo bakemera gutwara inanga ze.

Uyu musore ni ubwo yishimira iyi nkuru nziza, arashinjwa guca inyuma umukunzi we akaryamana n’mukobwa witwa Natacha batangiye kuvugana muri 2015, babinyujije kuri Instgram.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Iradukunda Elie - 2/01/2018 saa 05:18

nyanba arakagurube
Kanda hano umusubize

- 15/11/2017 saa 15:10

wokwe wokwe
Kanda hano umusubize

kayiranga - 14/11/2017 saa 07:54

Ntuzongere gucya umugore inyuma
Kanda hano umusubize

niyonzima olivier - 14/11/2017 saa 23:52

uramushinja c wamubonye aca umugore inyuma waca kelele we
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X