Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Dore uko byari byifashe ubwo Mbappe yerekanwaga mu bafana b’i Paris

Mbappe uherutse kugurwa na Paris Saint Germain byari ibyishimo bikomeye,nyuma y’uko yakoranaga imyitozo na bagenzi be barimo Neymar uherutse kugurwa avanwe mu ikipe ya Fc Barcelona.


Rutahizamu mushya w’ikipe ya Paris Saint-Germain; Kylian Mbappe Lottin yeretswe abafana b’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu, akora imyitozo ya mbere muri iyi kipe nyuma yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Kylian Mbappe yatijwe n’ikipe ya AS Monaco muri PSG, iyi izamugura miliyoni 166 z’ama-pound mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu mukinnyi w’imyaka 18 ukomoka mu Bufaransa, yahawe nimero 29 muri Paris Saint-Germain.

Hamwe na Neymar, umunya-Brazil iyi kipe iherutse kugura muri Barcelone, bazaba bayoboye ubusatirizi bwa PSG, ndetse nibwo busatirizi buhenze mu mateka ya ruhago ku Isi, ufashe miliyoni 198 zaguzwe Neymar kongeraho 166 za Mbappe, byose bingana na miliyoni 364 z’ama-pound.

Mbappe azakinira PSG umukino wa mbere kuwa Gatanu muri shampiyona ubwo bazaba bagiye ku kibuga cya Metz, mbere yo gukina Champions League kuwa Kabiri ku kibuga cya Celtic mu gihe umukino we wa mbere mu rugo, bazakina na Lyon tariki ya 17 uku kwezi.


Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X