Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Icyizere abafana ba Simba bari bafitiye Masudi Djuma gikomeje kuyoyoka

Abafana b,ikipe ya Simba bakomeje kwitotombera umutoza Masudi Djuma nyuma y’uko yananiwe kwitwara neza imbere y’amakipe atandukanye,none kuri ubu bakaba bifuza undi mutoza mukuru.


Intangiriro za Massoud Djuma nk’umutoza mukuru wa Simba Sport Club yo muri Tanzania ntabwo zimworoheye nyuma yo gusezererwa atarenze umutaru muri Mapinduzi Cup ikomeje kubera muri Zanzibar.

Uyu mwaka w’imikino wa 2017-18 ikipe ya Simba SC yariyubatse bikomeye cyane, igura abakinnyi batandukanye bakomeye mu gihugu cya Tanzania, aho yatanze miliyari hafi 2 z’amashilingi ya Tanzania, igura abakinnyi bashya.

Iyi kipe ntabwo yigeze yihanganira na gato imyitwarire y’abahoze ari abatoza bakuru bayo barimo umunya Cameroun Omog n’umugande Jackson Mayanja, bombi bamaze gusezererwa n’iyi kipe ya Simba SC, akazi gahabwa abatoza bashya barangajwe imbere na Massoud Djuma.

JPEG - 41.2 kb
Kuva masudi akwemezwa nk’umutoza mukuru ntabwo ngo arikwitwara neza

Uyu mutoza ntabwo intangiriro ze zikomeje kuba nziza kuko nyuma y’ukwezi 1 gusa, abafana ba Simba SC batangiye gusaba ko ikipe yabashakira umutoza mushya wafatanya n’uyu murundi Massoud Irambona Djuma wahoze mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere ikipe ya Simba SC yasezerewe muri Mapinduzi Cup itsinzwe n’ikipe ya URA yo mu gihugu cya Uganda, ikinamo Bokota Labama.

Simba SC yatsinzwe igitego 1-0, nyuma y’uko yari yatsinzwe mu mpera z’icyumweru gishize n’ikipe ya AZAM FC igitego 1-0, ihita iva mu irushanwa.

Umwaka ushize w’imikino, Simba SC yageze ku mukino wa nyuma, aho yasezereye Yanga Africans muri 1/2, ariko iza gutsindwa na AZAM FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Himid Mao.

JPEG - 160.7 kb
Masudi yerekeje muri Simba amaze guhesha rayon sports igikombe cya championa

Massoud Irambona yari yabashije gutsinda umukino wa mbere muri shampiyona yatoje, ubu ikipe ya Simba SC ikaba iri no ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona inganya amanota na AZAM FC.

Undi mukino wari ukomeye wabaye mu itsinda rya 2, aho ikipe ya Singida United yanganyije na Yanga Africans igitego 1-1.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X