Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kugeza ubu Alex Sanchez ni umukinnyi wa Machester United naho Mkhitaryan ni uwa Arsenal

Nyuma y’igihe hategerejwe kureba aho yerekeza, Alexis Sanchez wakiniraga ikipe ya Arsenal ubu ari muri Manchester United nyuma yo kunyurana na Mkhitaryan werekeje muri Arsenal.


Ikipe ya Manchester United yemeje ko yasinyishije uyu munya-Chile w’imyaka 29, ndetse ahabwa numero karindwi yagiye yambarwa n’ibihangange nka Cantona, Bekham, na Cristiano Ronaldo.

Henrikh Mkhitaryan wakiniraga Manchester United kuva mu mpeshyi ya 2016 na we yerekeje muri Arsenal.

“Nishimiye kuba umunya-Chile wa mbere ukiniye United kandi nizeye ko nshobora kwereka abafana bacu impamvu ikipe yifuje kunzana hano.”- Sanchez nyuma yo gusinyira Manchester United.

Umutoza Jose Mourinho yavuze ko Sanchez ari umwe mu bakinnyi bataha izamu beza ndetse azafatanya n’abakinnyi bakiri bato basatira muri iyi kipe.

Mourinho yifurije amahirwe masa, Henrikh werekeje muri Arsenal, avuga ko ari umukinnyi mwiza batakwibagirwa by’umwihariko uruhare rwe mu gikombe cya Europa League begukanye mu mwaka ushize w’imikino.

Henrikh yagaragaye mu mikino 39 akinira ikipe ya Manchester United, atsinda ibitego bitanu ndetse yari mu ikipe yegukanye Europa League mu mwaka ushize w’imikino. Uyu musore w’imyaka 29 ni kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Armenia ndetse ni we umaze kuyitsindira ibitego byinshi, aho amaze kuba umukinnyi w’umwaka mu gihugu cye inshuro umunani.

PNG - 273 kb
Mkhitaryan nawe ubu ni umukinnyi wa Arsenal

Yatangiye gukina ruhago mu ikipe ya FC Pyunik, atwarana nayo shampiyona ya Armenia inshuro enye, ahava yerekeza muri Metalurh Donetsk yo muri Ukraine mbere y’uko ajya muri Shakhtar Donetsk, aho yakinnye imikino 72, mbere yo kwerekeza muri Borussia Dortmund mu 2013 na yo akayikinira imikino 90, atwarana nayo igikombe cy’Ubudage mu 2014.

Agaruka kuri uyu mukinnyi mushya, Arsène Wenger yashimagije Mikhtaryan, avuga ko ari umukinnyi urema uburyo bwinshi bw’ibitego.

“Ni inzozi zibaye impamo kuko buri gihe nifuzaga kuzakinira Arsenal. Kuva ubu mpageze, nzakorera buri kimwe iyi kipe ngo igire amateka.”- Henrikh nyuma yo gusinyira Arsenal.

Mu gihe Henrikh ashobora kugaragara mu mukino Arsenal ifitanye na Chelsea kuwa Gatatu muri 1/2 cya Carabao Cup, ndetse azayikinira muri Europa League, Sanchez we ashobora gutangira gukinira Manchester United kuwa Gatanu bakina Yeovil Town muri FA Cup ndetse na we azayikinira muri UEFA Champions League.

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 2/02/2018 saa 18:00

Ibihe byiza
Kanda hano umusubize

solar - 23/01/2018 saa 17:26

Sanchez ,Urakaza neza muli Manchester united ikipe igutezeho byinshi mubusatirizi. Nawe mikhtarian nubwo ugiye muli arsenal rwose, Man utd yari ikigukeneye. Uzahagirire ibihe byiza. Umu fan WA Man utd
Kanda hano umusubize

Mugisha Jake - 23/01/2018 saa 14:17

Ndashaka Kumenya Amakuru Avungwa murchelse
Kanda hano umusubize

NYOGISUBIZO SAMWEL - 18/02/2018 saa 02:23

NDASHAKA AMKURU YA FC BARICELON
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X