Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Liberia: Georges Weah yatorewe kuba Umukuru w’Igihugu

Ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Liberia ku wa Kabiri w’icyumweru turi kurangiza birerekana ko Georges Weah ari we watsinze n’amanota 61.5% naho Joseph Boakai bari bahanganye akabona 38.5%.

Georges Weah yatsinze ku majwi 61.5%.
Amajwi akimara gutangazwa, abashyigikiye Weah biganjemo urubyiruko bahise bajya mu mihanda y’Umurwa mukuru Monrovia kwishimira insinzi ye.

Georges Weah watwaye Ballon d’Or asimbuye Ellen Johnson Sirleaf, wabaye Umukuru w’igihugu w’umugore wa mbere muri Africa ndetse akaba ari nawe wa mbere wayoboye Liberia binyuze muri Demokarasi.

Kuri Twitter Georges Weah yagize ati: “Bavandimwe dusangiye igihugu cya Liberia ndumva mfitiye akanyamuneza abatuye iki gihugu bose.”

Yavuze ko yiyumvisha neza uburemere bw’inshingano ahawe no kuba Umukuru w’Igihugu kandi ko yiteguye kuzana impinduka zikenewe.

Weah yamenyekanye cyane mu myaka yashize ubwo yari umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru mu makipe nka Paris St-Germain na AC Milan.
Yashoje akazi ke k’umukinnyi w‘umupira w’amaguru mu makipe yo mu Bwongereza nka Chelsea na Manchester City.
Niwe mukinnyi wo muri Africa watsindiye igihembo gitangwa na Fifa cy’umukinnyi w’umwaka ahabwa Ballon d’Or .

Yinjiye muri Politiki muri 2002 aza kuba Umusenateri mu Nteko ishinga amategeko ya Liberia.

Muri 2005 yiyamamarije kuyobora Liberia ariko aza gutsindwa na Ellen Johnson Sirleaf uyu akaba yarasimbuye Charles Taylor wakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga igihano cyo gufungwa imyaka 50 kubera ibyaha by’intambara yahamijwe, ubu akaba afungiwe mu Bwongereza.

Taylor yahamijwe ibyaha by’intambara byakorewe mu gihugu baturanye cya Sierra Leone.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jean - 29/12/2017 saa 12:01

God bless Liberia, God bless the President Elect George Weah.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X