Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ronaldinho yemeje bya burundu ko yasezeye umupira w’amaguru

Icyamamare mu mupira w’amaguru Ronaldinho yemeje amakuru ko yasezeye burundu umupira w’amaguru.

Ronaldinho yari aherutse kugaragara mu kibuga nk’uwabigize umwuga akina hashize imyaka 2.

Ronaldinho w’imyaka 37 y’amavuko, yakiniye amakipe atandukanye arimo: Paris Saint-Germain na Barcelona akaba yari na rutahizamu wamamaye cyane mu ikipe y’igihugu cye cya Brazil aho yatwaye igikombe cy’isi mu mwaka wa 2002.

Umuvandimwe we bavukana akaba ari nawe usanzwe akurikirana ibikorwa bye, Roberto Assis, yatangaje ko Ronaldinho yaharitse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ahubwo ko agiye gushyira imbaraga ze ku bikorwa bye bindi asanzwe afite.

Yagize ati “ Yahagaritse umupira, tugiye gukora ibindi bikorwa binini kandi byiza nyuma y’igikombe cy’isi kigiye gukinirwa mu Burusiya muri Kanam umwaka utaha. Dufite ibikorwa byinshi mu gihugu cyacu cya BRAZIL, Uburayi na Aziya”.

Ronaldinho yatangiriye umukino w’amaguru mu ikipe ya Gremio muri Porto Alegre muri Brazil akaba ari naho yavukiye mbere yo kwerekeza mu ikipe yo mu Bufaransa, PSG aho yatangiye kuba icyamamare.

Yaje nyuma kwerekeza mu ikipe ya Barcelona yakiniye imyaka 5 kuva mu 2003-2008 aho yayifashije gutwara Champion League mu mwaka wa 2006 nyuma yo guhembwa umupira wa zahabu mu mwaka wa 2005.

Nyuma ya Barcelona, yakomereje mu Burayi mu ikipe ya AC Milan hagati y’umwaka wa 2008 na 2011 nyuma yerekeza mu gihugu cye aho yakiniye amakipe ya Flamengo na Atletico Mineiro.

Yaje kwerekeza mu gihugu cya Mexico mu ikipe ya Queretaro nyuma yerekeza kandi muri Brazil mu ikipe ya Fluminense aho yayikiniye inshuro 7 gusa kuko ubuyobozi bw’ikipe bwari bumaze gusesa amasezerano bwagiranye nawe.

Ronaldinho yagaragaye inshuro 97 mu ikipe y’igihugu ya Brazil aho yayitsindiye ibitego 33, aho mu mwaka wa 2002 yayitsindiye ibitego 2 mu gikombe cy’isi cyakiniwe mu gihugu cy’Ubuyapani na Koreya y’Amajyepfo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X