Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ronaldo yesheje agahigo mu mukino Real yatsinzemo PSG

Umunya-Portugal, Ronaldo, yashyizeho agahigo mu mukino wahuje Real Madrid kuko yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 100 muri Champions League, akabitsindira ikipe imwe. Ibitego bibiri yatsinze byatumye agira 101 amaze gutsindira Real Madrid muri iri rushanwa.


Umukino wari witezwe na benshi mu mikino ya 1/18 ibanza ya UEFA Champions League hagati y’ikipe ya Real Madrid na Paris Saint-Germain kuri uyu wa Gatatu warangiye ikipe ya Real Madrid yari mu rugo, ibyitwayemo neza, itsinda PSG ibitego 3-1 birimo ibitego bibiri bya Cristiano Ronaldo.

Real Madrid: Navas, Nacho, Varane, Ramos, Marcelo, Modric, Casemiro (Vazquez 79’), Kroos, Isco (Asensio 79’), Benzema (Bale 68’), Ronaldo.

Abasimbura batakoreshejwe: Casilla, Hernandez, Hakimi, Asensio, Kovacic

Umutoza: Zinedine Zidane.

PSG: Areola, Alves, Marquinhos, Kimpembe, Berchiche, Verratti, Lo Celso (Draxler 84’), Rabiot, Mbappe, Cavani (Meunier 66’), Neymar

Abasimbura batakoreshejwe: Trapp, Silva, Di Maria, Diarra, Draxler, Pastore.

Real Madrid yatangiye umukino neza, gusa ihusha uburyo butandukanye bwari kuyihesha kuyobora umukino hakiri kare mu gihe Paris Saint-Germain yafunguye amazamu ku munota wa 33 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Adrien Rabiot nyuma yo kuzamukira mu ruhande rw’iburyo kw’iyi kipe yo mu Bufaransa.

Mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Real Madrid yishyuriwe na Cristiano Ronaldo, igitego yatsinze kuri penaliti ubwo Giovani Lo Celso yari amaze kugusha Toni Kroos mu rubuga rw’amahina, amuturutse inyuma.

Nyuma yo gukora impinduka ku mutoza Zinedine Zidane, akinjizamo abakinnyi barimo Gareth Bale na Asensio, Real Madrid yihariye umukino ndetse itsinda igitego cya kabiri kuri Cristiano Ronaldo ku munota wa 83 mbere y’uko Asensio atanga undi mupira mwiza wavuyemo igitego cya gatatu cyatsinzwe na Marcelo ku munota wa 86 w’umukino, umukino urangira ari ibitego 3-1.

JPEG - 78.6 kb
Neymar yigaragaje ariko ba myugariro bamubera ibamba

Mu wundi mukino wa 1/8 ubanza wabaye kuri uwo munsi, Liverpool yasanze FC Porto iwayo, iyihatsindira ibitego 5-0 birimo bitatu bya Sadio Mane, icya Mohamed Salah n’ikindi cya Roberto Firmino.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

patrick - 1/05/2018 saa 16:56

igitekerezo cage nukoronaldo akoraibitangaje murakoze
Kanda hano umusubize

TURIKUMW,Eenocki - 7/04/2018 saa 13:11

Igitekerezocyajyenukomwafasha,abafana
Kanda hano umusubize

NZEYIMANA ISAIE - 3/03/2018 saa 10:29

AMASHYI KUBAKINNYI NUMUTOZA(CORPP) BA LIVER POOL
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X