Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

UEFA Champions League:Dore uko amakipe yatomboranye

Umuhango wo gutombola uko amakipe azahura mu mikino ya 1/8 cy’irangiza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League) wabaye unatangaza benshi.

Ni umuhango wabereye i Nyon Mu Busuwisi, ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA).

Muri iyi tombola hitabwa cyane ku mategeko abiri ari yo: Kuba nta kipe zikomoka mu gihugu kimwe zishobora gutomborana, irindi ni uko amakipe abiri yazamutse mu itsinda rimwe nta n’imwe yatombora indi.

Imikino ine ya mbere mu mikino ibanza ya 1/8 cy’irangiza izakinwa ku matariki ya 13 n’iya 14 n’aho indi ine ibe ku matariki ya 20 na 21 Gashyantare 2018, mu gihe imikino yo kwishyura yo izaba ku matariki ya 6 n’iya 7 ndetse n’iya 13 n’iya 14 Werurwe 2018.

Uko amakipe yatomboranye:

Bayern Munich vs Besiktas
Chelsea vs Barcelona
Shakhtar Donetsk vs Roma
Real Madrid vs Paris Saint-Germain
Sevilla vs Manchester United
Porto vs Liverpool
Basle vs Manchester City
Juventus vs Tottenham Hotspur

Mbere yo gutangira umuhango nyirizina habanje gufatwa iminota 5 yo kwibukiranya mu mashusho ibihe by’ingenzi byaranze imikino y’ijonjora mu matsinda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/01/2018 saa 14:40

REAL iza tsinda PSG
Kanda hano umusubize

RAPHAEL MANIRAGABA - 29/12/2017 saa 11:31

NDI MURI CONGO KINSHASA TWIGUYE GUKUPITA CHELSEA 2-0 NDI NYUMA YA BARÇA
Kanda hano umusubize

Mugisha Moyize - 3/01/2018 saa 08:22

Chel Sea Tuzayikubit
Kanda hano umusubize

- 9/01/2018 saa 14:43

CHELSEA iza tsinda BARCA
Kanda hano umusubize

Bayubahe Welarce - 12/12/2017 saa 15:28

Igitekerezocanjenituyageduhuzanayokwankanantacobimaze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X