Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uganda Cranes iraza gukina n’Amavubi idafite ba myugariro babiri babanza mu kibuga

Savio Kabugo wagiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Bloemfontein Celtic yo muri Afurika y’epfo ntari mu ikipe ya Uganda iza i Kigali mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018, ndetse na Rashid Toha arashidikanywaho kubera uburwayi.

Myugariro wa Proline Football Club, Savio Kabugo ntari mu ikipe ya Uganda iri buhaguruke i Kampala iza i Kigali, kuko ubu abarizwa muri Afurika y’Epfo aho yagiye mu igeragezwa mu ikipe ya Bloemfontein Celtic.

Savio Kabugo akinira Proline, aha yari ahanganye na Paul Mucureezi wa KCCA banakinana muri Uganda Cranes

Uyu myugariro wari wazonze cyane Amavubi n’ubwo na Mubumbyi Barnabe Atari amworoheye, ntari mu bazakina uwo mukino wo kwishyura, kikaba icyuho muri Uganda Cranes, ariko Umutoza Paul Basena ngo yiteguye kukiziba yifashishije abarimo Paul Musamali, Rashid Toha na Timothy Awany bagomba kuvamo ugomba gufatanya na kapiteni wabo Bernard Muwanga mu mutima w aba myugariro.

Icyakora Rashid Toha na we arahabwa amahirwe make yo kugaragara muri uwo mukino, bitewe n’uburwayi bwa Tifoyide bwamubujije kwitabira imyitozo yo kuwa kabiri w’iki cyumweru ndetse ntanagaragare mu mukino wa gicuti Uganda Cranes yakinnye na KCCA kuri uyu wa gatatu.

Kabugo (13) agiye mu igeragezwa muri Afurika y'epfo ku nshuro ya kabiri

Uganda Cranes iraza i Kigali kuri uyu wa kane, aho byitezwe ko izakorera imyitozo ya mbere kuwa gatanu ku gicamunsi kuri stade ya Kigali, ari na ho izakirirwa n’AMavubi kuwa Gatandatu tariki ya 19 Kanama.

Abakinnyi Uganda izana i Kigali:

Abanyezamu: Benjamin Ochan, Said Keni, Ismael Watenga

Abakina inyuma ibumoso: Isaac Muleme, John Adriko

Ukina iburyo: Nicholas Wadada

Abugariro inyuma hagati: Bernard Muwanga, Timothy Awanyi, Rashid Toha, Paul Musamali.

Abakina hagati: Moses Waiswa, Muzamir Mutyaba, Tom Masiko, Deus Bukenya, Shafic Kagimu, Milton Karisa, Martin Kizza, Simon Serunkuma, Erisa Ssekisambu.

Abataha izamu: Paul Mucureezi, Nelson Senkatuka, Derrick Nsibambi.

Kabugo kuva kuwa kabiri ntiyongeye kugaragara mu myitozo ya Uganda Cranes

Uganda Cranes ije mu mukino wo kwishyura yitwaje impamba y'ibitego 3

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X