Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umunyezamu Peter Cech yishinje ikosa ryo gutsindisha ikipe ya Arsenal

Umunyezamu w’ikipe ya Arsenal; Petr Cech yasabye imbabazi abafana bose b’iyi kipe, ni nyuma y’uko akoze ikosa ryatumye ikipe ye itsindwa kimwe mu bitego ubwo bihanizwaga na Swansea City mu mukino w’umunsi wa 25 wa Premier League warangiye batsinzwe ibitego 3-1.


Arsenal yari yafunguye amazamu ku munota wa 33 w’umukino binyuze kuri Nacho Monreal, yahise yishyurwa iki gitego nyuma y’umunota umwe gusa, binyuze kuri Sam Clucas.

Ku munota wa 60 w’umukino, umunyezamu wa Arsenal; Petr Cech yakuyeho umupira nabi, usanga Jorday Ayew wahise uwutera mu izamu maze bituma Swansea City ijya imbere mu mukino n’ibitego 2-1.

Umutoza Arsene Wenger yahaye umwanya Henrikh Mkhitaryan na Olivier Giroud bombi bari babanje hanze, ariko birangira iyi kipe itabashije kwishyura, ahubwo itsindwa igitego cya gatatu ku munota wa 86 w’umukino binyuze kuri Sam Clucas ku mupira wari uhinduwe na Jordan Ayew.

Gustinda uyu mukino byatumye Swansea iva mu murongo itukura, igira amanota 23 ku mwanya wa 17, aya iyanganya na Stoke City ya 18 mu gihe Arsenal yagumye ku manota 42 ku mwanya wa gatandatu.

Nyuma y’uyu mukino, abinyujije kuri Twitter, Petr Cech yasabye imbabazi abafana ba Arsenal ku ikosa ryavuyemo igitego cya kabiri; “ Nubwo amakosa ari kimwe mu bigize umukino, buri gihe mba niteguye kwitwara neza 100% kandi ntabwo nishimiye ikosa nakoze uyu munsi… Ejo niteguye gukomeza akazi!”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X