Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umutoza wa Chelsea akomeje guca amarenga ko ashobora kwirukanwa

Nkuko abyivugira, ubushake buke bwa bamwe mu bakinnyi be bwatumye Antonio Conte, umutoza w’ ikipe ya Chelsea FC atangaza ko yiteguye kwirukanwa ku murimo we niba ubuyobozi bwa Chelsea bubona ko aricyo gisubizo kuko umusaruro we udashimishije muri iyi minsi.

Conte yabwiye itangazamakuru ko yiteguye kwakira icyemezo ubuyobozi buri bumufatire nyuma y’uko aherutse gutsindwa na Watford 4-1.


Yagize ati: “Ntabwo mpangayikijwe n’akazi kanjye. Buri munsi nitanga 120 ku ijana kugira ngo ikipe ibone umusaruro. Niba kunyirukana aribyo byiza nta kibazo ubuyobozi bubikore. Ejo nundi munsi kuko nshobora kuba ndi umutoza wa Chelsea cyangwa ntariwe. Gukinira ikipe ikomeye bisaba kwitanga niyo mpamvu mu bihe bibi nk’ibi uba ugomba gukoresha abakinnyi bafite ubushake bwo gutsinda.”

Amakuru aturuka muri Chelsea aravuga ko bamwe mu bakinnyi batangiye kugambanira uyu mutoza kubera imyitwarire ye mu myitozo, ndetse nyuma yo kunyagirwa na Bournemouth mu rugo ibitego 3-0, bamwe mu bayobozi basabye uyu mutoza kwegura, we ababwira ko azubaha amasezerano ye.

Chelsea iherutse gutsindwa ibitego 4-1 na Watford aho mu minota 6 gusa yatsinzwe ibitego 3 bya Daryl Janmaat, Gerrard Deulofeu na Roberto Pereyra, ibitego byaje byiyongera ku gitego cya Troy Deeney mu gice cya mbere mu gihe igitego cy’impozamarira cya Chelsea cyatsinzwe na Eden Hazard.

Muri uyu mukino, umusore Tiemoue Bakayoko yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuviriyemo itukura ku munota wa 30 w’umukino, ibi bikaba byashyize ikipe ya Conte mu kaga gakomeye.

Iyakora abasesenguzi bavuga ko uyu mutoza atazirukanwa muri iyi minsi kuko ngo bashobora kuba bamuteze irushanwa rya Champions League,yatindwa agahita ahambirizwa igitaraganya.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X