Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Wenger yatangaje amagambo akomeye yafashwe nk’ihungabana yari yatewe n’ikipe ya Chelsea

Igitego cya Hector Bellerin mu minota y’inyongera y’umukino, cyafashije ikipe ya Arsenal kunganya na Chelsea ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (English Premier League) wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Arsenal yari yakiriye Chelsea ku kibuga cyayo cya Emirates, yabonye uburyo butandukanye bwashoboraga gutanga igitego mu minota ya mbere y’umukino, ariko ubwabonye na Alexis Sanchez ndetse na Alexandre Lacazette ntibwagira icyo butanga mu gihe Mesut Ozil yabonye umupira we ugarurwa n’izamu mbere yo gufatwa n’umunyezamu Thibaut Courtois wigaragaje mu gice cya mbere.

Chelsea na yo yashoboraga kubona igitego mu minota 45 ibanza, ariko Alvaro Morata atera hanze umupira mwiza yabonye, agasigana n’umunyezamu Petr Cech.

Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa 63 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Jack Wilshere gusa kishyurwa na Eden Hazard nyuma y’iminota ine gusa, ni kuri penaliti yinjijwe n’uyu mukinnyi ukomoka mu Bubiligi ubwo yari amaze gukorerwa ikosa na Hector Bellerin mu rubuga rw’amahina.

Habura iminota itandatu ngo isanzwe y’umukino irangire, Chelsea bagize icyizere cy’amanota atatu y’umukino ubwo Marcos Alonso yatsindaga umupira wari uhinduwe na Davide Zappacosta wari umaze gusimbura, ariko ku munota wa kabiri w’inyongera Hector Bellerin yaje kwisjyurira Arsenal igitego cyatumye amakipe yombi agabana amanota yo kuri uyu mugoroba.

Chelsea babonye amahirwe ya nyuma muri uyu mukino, ariko ishoti rya Zappacosta rigarurwa n’izamu ryari ririnzwe na Petr Cech.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, umutoza w’ikipe ya Arsenal; Arsene Wenger yavuze ko atishimiye penaliti umusifuzi Anthony Taylor yahaye Chelsea, ko ari ibyo watanga penaliti 10 mu mukino.

Arsene Wenger yemeje ko kandi yiteguye kwiregura ku bihano ashobora gufatirwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza nyuma y’amagambo yatangaje ku Cyumweru ku basifuzi, ubwo banganyaga na West Bromwich Albion.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 12/01/2018 saa 10:05

Hakizimana Yotamu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X