Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rwatubyaye yongeye guteza impagarara hagati ya APR FC na Rayon Sports

Amakuru aturuka mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko yasinyishije Rwatubyaye Abdoul mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize wa 2016 ariko nyuma aza kuburirwa irengero kugeza aho iyi kipe yo ubwayo itangaje ko itazi aho aherereye icyo bitaga ko abarimo umwenda igihe cyose bazamubonera agomba kuwubishyura.

Mu minsi ishize nibwo uyu musore yagarutse mu Rwanda ahita anitabira imyitozo Rayon Sports, ndetse atangariza itangazamakuru ko asaba imbabazi Rayon Sports n’abakunzi bayo kubwo kugenda atavuze kandi yari afinyanye nabo amasezerano akaba yitegeuye guhita akomezanya n’iyi kipe kugirango abashe kwishyura ibyabo yariye.

JPEG - 44.7 kb
Rwatubyaye mu myitozo ya Rayon Sports akigera mu Rwanda

Andi makuru yaje gutungura benshi ni uko umunyamabanga w’ikipe ya APR FC Kalisa Adolphe Camarade avugana n’itangazamakuru yavuze ko Rwatubyaye Abdoul ari umukinnyi wa APR FC yatije ikipe yo muri Slovakia ariko ntibyakunda ko iyo kipe imugumana, yemeza kandi ko igihe Rwatubyaye mu Rwanda agomba kugaruka mu ikipe ya APR FC yamutije maze igashaka indi kipe imutizamo.

" Rwatubyaye ni umukinnyi w’ikipe ya APR FC yatije ikipe yo muri Slovakia agezeyo biranga, ubwo agomba kugaruka muri APR imutize mu yindi kipe. Ntamukinnyi ushobora gufatwa ku ngufu ngo ategekwe gukinira ikipe runaka ariko amategeko arubahirizwa, yaba amategeko ya FIFA, amategeko ya CAF n’amategeko ya Ferwafa agomba kubahirizwa" Camarade umunyamabanga wa APR FC.

Yakomeje avuga ko ikigomba gukorwa kugira ngo Rwatubyaye akine kitarabonerwa umuti kuko bataricara ngo barebe icyo amategeko abivugaho, Camarade yemeza ko icyo APR FC izagenderaho aricyo amategeko azemeza.

Ati" Niba amategeko yemeza ko azakina muri Rayon Sports umukinnyi azakina ntakibazo, gusa ubu aho ari twe ntibitureba tuzareba icyo amategeko avuga".

Hagati aho muribuka igihe Rwatubyaye yagarukaga mu Rwanda tariki ya 12 Gashyantare uyu mwaka ubuyobozi bwa Rayon Sports binyuze mu muvugizi wayo Gakwaya Olivier, yahise atangaza ko bishimiye kuza k’uyu musore.

“Birashimishije kuko ni umukinnyi wacu. Icyiza kurushaho ni uko umwanya akinaho twari tumaze iminsi dufiteho ibibzo by’imvune. Turizera ko hari kinini azadufasha”.

Ibi bije nyuma yaho Rayon Sports yatanze uyu Rwatubyaye ku rutonde yohereje muri CAF bagomba kwifashisha gukina imikino nyafurika irimo irushanwa rya Total Caf Confederations Cup, aho Rayon Sports irimo kwitegura umukino wa kabiri uzayihuza na 11 Createurs yo muri Mali nyuma yo gusezerera Al Salaam Wau yo muri Sudani y’Epfo.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X