Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Abakinnyi 23 bazakina CHAN mu minsi mike baratangazwa bahite bajya mu mwiherero muri Tunisia

Abakinnyi bakina b’amavubi uko ari 23 bakina imbere mu gihugu mu minsi iri imbere amazina yabo araba yatangajwe bahite banerekeza mu mwiherero mu gihugu cya Tunisia.

Ikipe y’igihugu Amavubi izerekeza muri Tunisia aho izakorera umwiherero (local) w’iminsi 10 uzatangira tariki ya 2 kugeza 11 Mutarama ubundi yerekeze muri Maroc aho irushanwa rya CHAN rizabera.

Irushanwa rya CHAN rizatangira tariki ya 12 Mutarama kugeza 4 Gashyantare 2018.

Urutonde rw’abakinnyi 23 bakina imbere mu gihugu bazajya muri CHAN bazatangazwa tariki ya 1 Mutarama kumunsi ukurikiyeho berekeze muri Tunisia.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’mupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent De Gaulle yavuze ko Amavubi azerekeza muri Tunisia aho azaba agiye gukorerayo umwiherero w’iminsi icumi aho azakina imikino ibiri ya gishuti na Tunisia.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Antoine Hey yagize ati “ubu ni ubundi buryo bwiza bubonetse ku bakinnyi kugira ngo bitegure neza bubaka umukino mbere y’uko irushanwa rya CHAN ritangira”.

U Rwanda rwabonye itike yo kwitabira CHAN nyuma yo gusezerera Ethiopia ku bitego 3-2 mu mikino yombi ubanza n’uwo kwishyura.

Amavubi aheruka muri CECAFA aho yaviriyemo mu itsinda rya mbere ryaririmo Kenya yatsinze Amavubi ibitego 2-0, Amavubi atsindwa umukino wa kabiri ku ibitego 3-1, umukino wa gatatu Amavubi yanganyije na Libya, umukino wa kane Amavubi yatsinze ibitego 2-1 Tanzania.

Uko amakipe azakina CHAN agabanyije mu matsinda ane

U Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu aho ruri kumwe n’amakipe nka Libya, Nigeria na Guinea Equatorial in Group C.

Itsinda rya kabiri ririmo: Ivory Coast, Zambia, Uganda na Namibia

Itsinda rya mbere ririmo: Morocco izakira iri rushanwa, Sudan, Mauritania na Guinea,

Itsinda rya kane ririmo: Angola, Cameroon, Burkina Faso na Congo Brazzaville.

U Rwanda ruheruka kwakira CHAN rwagarukiye muri ¼ kirangiza rusezerewe na DR Congo yanegukanye iri rushanwa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

twiringiyimana venerand - 27/12/2017 saa 07:42

amavubi azagitwara.
Kanda hano umusubize

IRAFASHABOY - 21/12/2017 saa 09:33

SAVIYOAZABAAHARIMURICANI.AMAKURUYAREYARI .TURABEMERA.NIBARE.HANOKIZIGURO.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X