Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Shampiyona nyafurika:U Rwanda rwabonye imidari irimo n’uwa zahabu

Agace k’uyu munsi abasiganwa bagombaga gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye, ingimbi n’abangavu bagombaga gusiganwa ku ntera y’ibirometero 18 na metero 600. Mu bangavu umunya- Eritrea Kidane Desiet niwe wegukanye aka gace akoresheje iminota 31 amaseginda 30 n’amatsiyerise 24.

JPEG - 61.9 kb
Areruya Joseph akomeje kwiyerekana nk’umunyabigwi

Yakurikiwe n’abakobwa babiri b’abanya- Ethiopia aribo Kasahun Tsadkan na Hailu Zayid, muri iki cyiciro nta mukobwa w’umunyarwanda wegukanye umudari. Irakoze Violette yabaye uwa kane asizwe n’uwa mbere iminota 04’08”61, undi munyarwandakazi wari iki cyiciro Mushimiyimana Samantha yabaye uwa gatanu asizwe n’uwa mbere iminota 05’14”26.

Mu cyiciro cy’ingimbi Nkurunziza Yves niwe munyarwanda waje hafi aho yabaye uwa 2 akegukana umudari wa Silver ni nyuma yo gusigwa n’umunya Eritrea Ghirmay Biniyam wabaye buwa mbere amaseginda 56.

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori basiganwe ibirometero 40, umunya-Eritrea Musana Debsay yegukanye umwanya wa mbere mu gihe Umunyarwandakazi waje hafi ari Ingabire Beatha waje ku mwanya wa kane.

Mu bagabo mu cyiciro cy’abakuze n’abatarengeje imyaka 23 nabo basiganwe ku ntera y’ibirometero 40, umunya-Eritrea Debsay Mekseb yegukanye aka gace aho yakoresheje iminota 53 n’amasegonda 25 akaba yasize Nsengimana Jean Bosco wabaye uwa 2 amasegonda 51 agasiga na Areruya Joseph wabaye uwa 3 amasegonda 54.

JPEG - 403.3 kb
Mu bakiri bato, Umunyarwanda NKURUNZIZA Yves yabaye uwa kabiri yambikwa umudari wa Silver

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 Areruya Josephe niwe wegukanye umudari wa Zahabu kuko niwe wabaya uwa mbere.

Ku munsi w’ejo ni kiruhuko shampiyona izakomeza kuwa gatandatu tariki ya 17 Gashyanatare 2018 aho hazasiganwa ingimbi, abangavu ndetse n’abari n’abategarugori. Bukeye bwaho ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2018 ari nabwo irushanwa rizasozwa hazakina abagabo ndetse n’abatarengeje imyaka 23.

Muri rusange u Rwanda rumaze kwegukana imidari igera kuri 8 harimo ibiri ya Zahabu, itatu ya Silver n’itatu ya Bronze.

Uko bakurikiranye uyu munsi, ibihe bakoresheje n’imidari begukanye

Icyiciro cy’abakuru

Abagabo

1 DEBESAY Mekseb Eritrea 53:25 (Zahabu)
2 NSENGIMANA Jean Bosco Rwanda 55 -0:51 (Silver)
3 ARERUYA Joseph Rwanda 40 -0:54 (Bronze)
4 EBRAHIM Redwan Ethiopia -2:15
5 COETZEE Drikus Namibia -2:34
6 VAN HEERDEN Eddie South Africa -2:45
7 LAGAB Azzedine Algeria -2:55
8 MUSIE Saymon -3:02
9 CHOKRI El Mehdi Morocco -3:21
10 BASSON Gustav South Africa -4:14

Abagore

1 DEBESAY Mossana Eritrea 1:04:45 (Zahabu)
2 AMHA Selam Ethiopia -0:13 (Silver)
3 GEBRU Eyeru Tesfoam Ethiopia -1:25 (Bronze)
4 GHEBRIHIWET Tighisti Eritrea -1:58
5 HALBWACHS Aurelie Mauritius -3:01
6 ADRIAN Vera Namibia -3:38
7 INGABIRE Beatha Rwanda -4:19
8 ZAYED AHMED Ebtissam Egypt -6:44
9 MANIZABAYO Mangifique -7:53
10 UKPESERAYE Ese Lovina Nigeria -14:39

Icyiciro cy’abakiri bato (Ingimbi/Abangavu)

Abahungu

1 GHIRMAY Biniyam Eritrea 26:39 (Zahabu)
2 NKURUNZIZA Yves Rwanda -0:56 (Silver)
3 MEDHANIE Natan Eritrea -1:10 (Bronze)
4 AZOR Adiano Mauritius -1:42
5 NZAFASHWANAYO Jean Claude Rwanda -2:06
6 DU PLOOY Charl Namibia -2:24
7 RAMASAWMY Treven Mauritius -2:35
8 LEBSIR Aissa Nadji Algeria -2:39
9 BELMOUKHTAR Saber Algeria -3:44
10 OREDY Denus Rupert Seychelles -4:23

Abakobwa

1 KIDANE Desiet Eritrea 31:30 (Zahabu)
2 TSADKAN GEBREMEDHN Kasahun -1:42 (Silver)
3 HAILU Zayid Ethiopia -2:34 (Bronze)
4 IRAKOZE NEZA Violette Rwanda -4:09
5 MUSHIMIYIMANA Samantha -5:14
6 ES-SAD Siham Morocco -7:41
7 IRADUKUNDA Yvonne Burundi -7:58
8 NIYUBUNTU Goreth Burundi -9:59
9 ALAIBI Alice Nigeria -10:18
10 ODIASE Onyebuchi Nigeria -14:28

Uko ibihugu bikurikirana ku midari nyuma y’iminsi ibiri

ERITREA : 10 (Zahabu 6, Silver 1, Bronze 3)
ETHIOPIA : 8 (Zahabu 2, Silver 5, Bronze 1)
RWANDA : 8 (Zahabu 2, Silver 4, Bronze 2)
BURUNDI : 1 (Silver)
NAMIBIA : 1 (Bronze)
ALGERIA : 1 (Bronze)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X