Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ama G uherutse gutandukana n’undi mugore utari uw’isezerano yasezeranye n’uwo yamusimbuje

Ama G The Black uherutse gutandukana na Rosine wamubyariye imfura,kuri ubu yamaze gusezerana n’undi mugore byemewe n’amategeko.


Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2017 Umuhanzi Hakizimana Aman uzwi nka Ama G The Black yasezeranye n’umukunzi we Uwase Liliane kubana byemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Umuhango wo gusezeranya Ama G The Black na Uwase Lily byabereye mu Murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, mu ntara y’Amajyepfo.

Ama G The Black azasaba anakwe kuwa 24 Ukuboza 2017 mu mihango nayo izabera ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi. Indi mihango izabera mu Karere ka Kicukiro kuri uwo munsi.

Ama G The Black asezeranye na Uwase Liliane nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere babyaranye umwana umwe ariko bakaba batari barasezeranye byemewe n’amategeko.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru ni bwo Uwase Liliane witegura kubana na Ama G The Black yakorewe ibirori bya Bridal Shower n’inshuti aho byabereye ku ivuko mu Karere ka Muhanga.


Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fidel - 31/12/2017 saa 01:08

bibaho rosine yihangane.
Kanda hano umusubize

kamali evariste - 19/12/2017 saa 06:01

Bene iyi nkuru yo gutandukana n’undi mugore utari uw’isezerano,hanyuma ugasezerana n’undi,biba bikwiye gutuma abakobwa batekereza.Nubwo abantu babyita ngo "bari mu rukundo",ntabwo aribyo.Kuko akenshi iyo umuhungu aguhaze,araguta agafata undi.Muzi ingero nyinshi cyane.Kwishimisha muli sex,ntimukabyite urukundo.Imana yaturemye,yaduhaye sex ngo tubane gusa n'umuntu umwe tuzabana binyuze mu mategeko.Ikindi kandi,imana yaturemye izarimbura abantu bose banga kuyumvira.Ibyo bizaba ku munsi w'imperuka.Hazarokoka abantu bayumvira,babe muli paradizo iteka ryose nkuko tubisoma muli zaburi 39,umurongo wa 29.Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka,nukugira ibitekerezo bigufi.
Kanda hano umusubize

Mwubaha - 17/12/2017 saa 10:30

Ntamuhanzi.ugirumugore?
Kanda hano umusubize

GATARE - 16/12/2017 saa 11:31

Birababaje cyane.Guhinduranya abakobwa nkuhinduranya imyenda,biteye agahinda.Ntabwo abakobwa ari "sex objects" cyangwa "objets de plaisir".Nyamara iyo bagihararanye,bavuga ko "bari mu rukundo".ROSINE buriya arababaye cyane,ndetse hariho abakobwa abiyahura. Ibyose nibyo mwita GUKUNDANA??Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z'abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw'iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.
Kanda hano umusubize

nyandwi augusitn - 16/12/2017 saa 08:46

amajituragushyigikiye mubyaremuheke ndijabanatetesha umwanatu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X