Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Antoine Hey ngo yizeye kugeza Amavubi muri 1/4 atsinze Libya

Ku mukino wari wahuje u Rwanda na Guinea equatorial antoine hey yari yasezeranyije abanyarwanda ko Amavubi ari butsinde hanyuma biza kugenda uko yari yabivuze.Kuri iyi nshuro rero uyu mutoza yongeye kuvuga ko azatsinda Libya maze amavubi akisanga muri 1/4.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey, atangaza ko ikipe y’u Rwanda igomba kubona itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/4 cy’irangiza kuri uyu wa 2, n’ubwo igitutu kimaze kuba kinshi ku ikipe y’u Rwanda.

Ibi Antoine Hey yabibwiye itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri iki cyumweru ibanziriza i ya nyuma, mbere yo guhura n’ikipe ya Libya, nayo yakaniye gusezerera u Rwanda mu mukino wa nyuma w’amatsinda bafitanye muri iki cyumweru.

" Ni umukino ukomeye cyane tugomba kwitwaramo neza tukabona itike yo gukina imikino ya 1/4." Antoine Hey.

" Ikipe ya Libya irakomeye, biradusaba kwitegura mu buryo bwose bushoboka ariko mfitiye icyizere abakinnyi banjye, n’ubwo igitutu kimaze kuba kinshi kuri aba basore."

Amavubi yitwaye neza mu mikino 2 ibanza, abasha kunganya n’ikipe ya Nigeria mu mukino utari woroshye 0-0, atsinda umukino wa 2 ikipe ya Equatorial Guinea igitego 1-0 cyatsinzwe na Manzi Thierry.

" Twese tuziko ari umukino w’ingenzi cyane kuri twe. Nta kindi turi gutekereza, buretse uko twatsinda ikipe ya Libya, tugaha ibyishimo abanyarwanda, dusaba natwe ko badusengera, tukabizeza kuzakora ibishoboka byose ku wa 2." Nzarora Marcel, umuzamu w’ikipe y’igihug Amavubi.

Abakinnyi bose umutoza Hey yavuze ko bameze neza, uretse Mico Justin utarakira neza ku buryo agishidikanywaho ku mukino uzahuza u Rwanda na Libya.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ISHIMWE - 3/02/2018 saa 05:24

AMAVUBI OYEEE .
Kanda hano umusubize

- 1/02/2018 saa 07:48

ndaj ndabipfurij gutsinda.
Kanda hano umusubize

mpore jean paul - 22/01/2018 saa 14:43

Nifurije amavubi yacu insinzi
Kanda hano umusubize

jonathan ndayisaba - 22/01/2018 saa 12:01

amavubi azabikora kuko nahigeze ntawatekerezaga ko yahagera. amavubi tuyarinyuma
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X