Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Antoine Hey yahisemo abakinnyi 18 bazakina na Ethiopia

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey yamaze guhitamo abakinnyi 18 muri 24 yari yahamagaye agomba kujyana muri Ethiopia kuri uyu wa gatanu bagiye gukina umukino ubanza muguhatanira itike y’irushanwa rya CHAN 2018 rizabera muri Morocco.

Abo bakinnyi uko ari 18 ni:

Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc) na Nzarora Marcel (Police Fc)

Ba myugariro: Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc), Nyandwi Sadam (Rayon Sprts Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports Fc)

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc)

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police) na Manishimwe Djabel (Rayon Sports Fc).

Bamwe mu bakinnyi bari muri 24 umutoza atajyanye barimo: Kimenyi Yves ukinira APR FC, Rugwiro Herve wa APR FC, Nizeyimana Miraf wa Police FC, Nshimiyimana Imran wa APR FC, Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport, Sekamana Maxime wa APR FC.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey mu kinganiro n’itangazamakuru yavuze ko bafite icyizere cyo kwerekeza mu irushanwa rya CHAN aho iyi tike bagomba kuyikura ku ikipe bagiye guhura ya Ethiopia.

Umutoza w’ikipe y’igihugu yahakanye amakuru yavugwaga ko yataye akazi mu minsi ishize, avuga ko habayeho kubivuga uko bitari, kuko yari mu Budage akora gahunda zireba ikipe y’igihugu, zirimo no gushaka imikino ya gicuti.

U Rwanda rwari rwasezerewe n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu gushaka itike y’igikombe yirushanwa rya CHAN cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu muri za shampiyona.

Nyuma Kenya yagombaga kwakira iri rushanwa yaje kuryakwa mazerijyanwa muri Morocco, aho Misiri nayo yahise yikura muri iri rushanwa haboneka amahirwe y’u Rwanda na Ethiopia yo kongera guhatana kwitabira iri rushanwa.

Amavubi arahaguruka kuri uyu munsi ku isaha ya saa kumi zuzuye za hano i Kigali. Umukino ubanza uzaba ku cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo, uwo kwishyura uzaba mu cyumweru gikurikiyeho i Kigali.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

FLORENCE - 11/11/2017 saa 08:47

ÇYÀNE TO 2 KUBUSA
Kanda hano umusubize

mbangutsi manowa - 4/11/2017 saa 13:02

Muraho neza dushyigikiye amavubi azatsinda KBS tuyifurije insinzi arikose kuki batajya bahamagara RUGWIRO HERVE Kandi mbona arumu defender ukomeye ?
Kanda hano umusubize

FLORENCE - 11/11/2017 saa 08:45

RUGWIRO HERVE NTABWO YAKURIKIRÀ NYÀDWI SANDÀM
Kanda hano umusubize

irumva - 4/11/2017 saa 07:52

amavubi ndayashigi kiye tuzabiragiza 3 kuri2murakoze!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X