Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

CHAN2018:Bakame ari mu bakomye bikomeye mu nkokora Nigeria yari yitezweho gutsinda u Rwanda

Umunyezamu Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame,ni umwe mu bakinnyi baraye bigaragaje mu kubangamira ikipe y’umupira w’amaguru ya Nigeria ikananirwa gutsinda amavubi, nyamara mu gihe ntawari witeze ko aya makipe yanganya ubusa ku bundi.


Amavubi yatangiye igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) kiri kubera muri Maroc anganya na Nigeria yahabwa amahirwe muri iri tsinda C mu gihe Libiya yatunguye Equatorial Guinea iyitsinda ibitego 3-0 kuri Grande Sitade de Tangier.

Mu bakinnyi 11 umutoza Antoine Hey yabanje mu kibuga abasa nk’abatunguranye ni Niyonzima Ally na Mubumbyi Bernabe hagendewe ku mikino ya gishuti Amavubi yakiniye muri Tuniziya.

Mu gice cya mbere, Nigeria yatanze Amavubi kwinjira no kuyobora umukino aho ku munota wa 17 umupira Osas Okoro yahaye Sunday Adeyemi Faleye awuteye n’umutwe ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Mukunzi Yannick niwe wabonye ikarita ya mbere y’umuhondo ku munota wa 31 mu gihe Rabiu Ali yashoboraga gutsinda igitego ku munota wa 38, uyu yongeye kubona uburyo bukomeye ku munota wa 41 maze umupira ukubita igiti cy’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibonye igitego nubwo Nigeria yagerageje amashoti 10 imbere y’izamu rya Bakame umupira umwe ukaba ari wo uboneza mu izamu mu gihe Amavubi yo yagerageje rimwe umupira unajya mu izamu rya Ikechukwu Vincent Ezenwa.

Mu gice cya kabiri, Antoine Hey yakuyemo Mubumbyi Bernabe yinjiza Mico Justin ku munota wa 47 wahinduye umukino cyane, ko yashoboraga kugumana umupira no gukorerwaho amakosa na ba myugariro ba Nigeria.

Rutanga Eric yabonye uburyo bubiri bwo gutsinda igitego ateye umupira ahana amakosa yabaga akozwe na Nigeria umwe uca hejuru y’izamu undi uterwa n’umutwe na Mukunzi Yannick asifurwa kurarira.

U Rwanda rwakinaga imipira miremire bikagorana ko rwatsinda mu gice cy’abakinnyi basatira. Nshuti Dominique Savio, undi mukinnyi ushobora gutindana umupira, yinjiye ku munota wa 54 asimbuye Biramahire Abeddy.

Muri iki gice cya kabiri, Amavubi yabonye uburyo bukomeye bwavamo igitego ariko umupira wari mu rubuga rwa Nigeria, Bizimana Djihad wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa awutera hanze.

Gusa Nigeria nayo yabonye uburyo bukomeye burimo umupira Ali yateye uvuye muri koroneri Ibrahim Mustapha awerekeje mu izamu ugarurwa n’igiti cy’izamu kimwe n’uwo Bakame yafatiye neza ku murongo.

Nigeria yagumanye umupira ku rugero rwa 52% bagerageza amashoti 21 harimo abiri yajyaga mu izamu na koroneri esheshatu kuri 48% by’u Rwanda, imipira itatu irimo umwe wajyaga mu izamu na koroneri eshatu.

Undi mukino w’itsinda C, Libya yanganyije n’u Rwanda muri CECAFA yabereye muri Kenya yatsinze Equatorial Guinea ibitego 3-0, bibiri mu gice cya mbere byatsinzwe na Saleh Al Taher ku munota wa 12 na 17 n’icya Zakaria Al Harash kuwa 87.

Mu mikino itandatu imaze gukinwa, uwa Nigeria n’u Rwanda niwo wonyine utabonetsemo intsinzi n’igitego.

Amavubi azongera gukina kuri uyu wa Gatanu na Equatorial Guinea saa tatu n’igice (21h30) mu gihe Libya izaba yakiriye Nigeria saa moya n’igice (19h30) n’ubundi kuri Sitade Ibn Batouta i Tangier.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X