Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

CHAN2018.Umutoza Hey yahigiye gutsinda Equatorial Guinea

Uwo mukino uraba kuri uyu wa 19 Mutarama 2018, 19h30’ kuri Sitade Ibn Batouta i Tangier nyuma yaho haribube umukino uhuza ikipe Libya iribube yakiriye Nigeria ziri mu itsinda rimwe.

Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey avuga ko bagomba kwitwara neza muri uwo mukino wa kabiri mu rwego kugira ngo bongere icyizere cyo kuzagera muri 1/4 cy’iryo rushanwa.

Antoine avuga ko babonye umwanya mwiza uhagije wo kuruhuka nyuma y’aho bakiniye kuwa Mbere na Nigeria, bityo ko bafite undi mikino n’izindi nshingano n’indi myitwarire nyuma bakareba uwanyuma bazakina na Libya.

Uwo mutoza akomeza avuga ko bazareba ku manota no ku bitego nyuma y’umukino wa kabiri, akaba ari yo mpamvu bashaka gutsinda ariko no mu gihe baba banganyije bikaba ntacyo byaba bitwaye.

Amavubi azajya ateganya umukino agendeye ku cyo ashaka, Hey avuga ko ku mukino wa mbere bari bakeneye amanota ku mukino wa kabiri bazakina na Equatorial Guinea bakeneye amanota menshi.

Mu mukino uheruka ari na wo wa nyuma w’Amavubi yananiwe kwisobanura na Nigeria ubwo bagwaga miswi ku busa ku bundi.

Kuri uwo munsi Libya yatsinze Equatorial Guinea ibitego 3-0 muri CHAN ibera muri Maroc.

Amavubi arifuza kugera muri 1/4 cya CHAN kimwe n’uko yabigenje mu mwaka wa 2016 ubwo iryo rushanwa ryaherukaga ubwo ryaberaga mu Rwanda.

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NIYITEGEKA VICTOR - 30/01/2018 saa 09:58

Ok Ikipe Yacu Icyo Tuyisab Nukudushimisha Natwe Tuyirinyuma Umutoza Afatany Nabo Basore Ni Bashyirem Imbaraga
Kanda hano umusubize

- 23/01/2018 saa 08:39

AMAVUBITUYARINYUMA NKABYANYARWANDATWESE TURABASHIGI KIYEBASOREBACU
Kanda hano umusubize

Jimmy - 19/01/2018 saa 09:06

kbs nanjye reka mvugek ndamushyigikiy arko nibashyiremo imbaraga banasenga. kko uwiteka avuga NGO nsaba ndaguha. ndabyizer Imana izabidufashamo" maze amavubi yacu atahane igikombe rwose. naho beshi atabyo barimo baribaza. AMAVUBI oyeeee good lucky!
Kanda hano umusubize

darius - 19/01/2018 saa 07:50

ngaho agererageze turareba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X