Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Davis D arakubita hirya no hino ashaka umukunzi wihagazeho nk’imwe mu nzoga zikomeye

Davis D uherutse kwitabira irushanwa rya Guma Guma mu mwaka ushize,atangaza ko kuri ubu ari gushaka umukobwa mwiza udaciriritse ahubwo wihagazeho.


Ibi yabitangaje ubwo yashyiraga hanze amajwi n’amashusho by’indirimbo ze aho atangaza ko ibyo avuga muri iyo ndirimbo bifite ubutumwa bitanga cyane cyane ku rubyiruko rw’ubu.

Icyishaka David uzwi nka Davis D wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Biryogo’, ‘My people’ na ‘Maria Kariza’, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Hennessy’ igizwe n’amajwi n’amashusho.

Avuga ko iyi ndirimbo atayikoze agamije kwamamaza ikinyobwa kitiranwa n’iyi ndirimbo ahubwo ko yashakaga kumvikanisha ko akeneye umukunzi w’umukobwa wihagazeho nkacyo dore ko gihenda kubi.

Uyu muhanzi utarabasha gushyira hanze album ye, avuga ko uyu mwaka turi gutangira uzasiga ateye iyi ntambwe.

Avuga ko indirimbo ze zirimo izamenyekanye cyane n’iyi ‘Hennessy’ yashyize hanze n’izindi yitegura gukora zizaba zigize album yifuza kumurika muri uyu mwaka.

Ati “Uyu mwaka mfite intego yo gushyira hanze Album ya mbere nteganya ko izaba igizwe n’ indirimbo 20 muri make indirimbo yanjye yose izaba iri hanze izaba irimo.”

Avuga ko iyo Album ye atarayibonera izina ariko ko igitaramo cyo kuyimurika cyo kikazaba mu mpera z’ umwaka wa 2018 nko muri Ukuboza.

Ngo iyi ndirimbo nshya yakoranye n’umuraperi Bull Dog, ntabwo yayikoze kugira ngo yamamaze ikinyobwa gisembuye cya Hennessy.

Uyu muhanzi ukiri muto avuga ko yayikoze kugira ngo yumvikanishe ko akeneye umukunzi mwiza wihagazeho kurusha iki kinyobwa gisanzwe kigura umugabo kigasiba undi.

Ati “Ntabwo naririmbye izina ry’iriya nzoga nshaka kuyamamaza ahubwo nabikoze nshaka kumvikanisha ko nshaka umukobwa undutira inzoga rero mbisanisha nkoresheje Hennessy kuko ari inzoga iryoha, ihenze itagurwa n’ ubonetse wese.”

Davis D avuga ko umwaka wa 2017 wamugendekeye neza. Ngo guhera muri 2015 ubwo yakoraga indirimbo ya mbere igakundwa umusaruro w’ibikorwa bye yatangiye kuwubonaho neza muri 2017.

Ati “Indirimbo nakoze zigakundwa harimo za ‘Biryogo’ nizo zangejeje ku musaruro mwiza nabonye muri 2017 harimo kwitabira irushanwa rya Guma Guma nkabasha no kuririmba Live bwa mbere ndetse nkinjiza n’amafaranga.”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X