Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Djihad na Kevin ntibari ku rutonde rw’abo APR FC izakinisha mu mukino uzayihuza na Rayon Sports

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda irasubukurwa nyuma y’ukwezi n’igice ihagaze, abakinnyi 13 ntibemerewe gukina iyi mikino kubera amakarita babonye harimo Kevin na Djihad utazakina umukino uzabahuza na Rayon Sports.


Iyi mikino izasubukurwa kuri uyu wa gatandatu saa 15:30, amakipe arimo AS Kigali ndetse na Police FC nibwo azakina imikino yabo mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde yo izakina ku cyumweru.

Gusa amakipe nka Rayon Sports na APR FC yo ntazakina umukino wari kuzayahuza kuko afite imikino y’ibikombe mpuzamahanga azahagararimo u Rwanda.

Harimo CAF Champions League izakinwa na Rayon Sports ndetse na CAF Confederation izakinwa na APR FC.

Umukino ugomba guhuza aya makipe yombi ukaba wimuriwe tariki ya 25/02, ikipe ya APR FC ikazawukina idafite kizigenza wabo Bizimana Djihad ufite amakarita 3 y’umuhondo.

JPEG - 83.8 kb
APR na Rayon ziheruka guhura ku gikombe cy’Intwari

Si Djihad gusa utazakina uyu munsi wa shampiyona kuko hari abandi 12 nabo batazakina barimo 1, Wilondja Jeaques (Espoir Fc), Hakizimana Kevin (Mukura VS), Rugirayabo Hassan (Mukura VS), Cyuzuzo Ally (Kirehe Fc), Mutabazi Isaie (Kirehe Fc), Ndayishimiye Hussein (Bugesera Fc), Nzigamasabo Styve (Bugesera Fc), Akuffo Muhammed Roo (Miroplast Fc), Tuyisenge Pekeyake (Miroplast Fc), Mushimiyimana Regis (Sunrise Fc), Niyibizi Vedaste (Sunrise Fc), Nshimiyimana Jean Claude (Gicumbi Fc)

Imikino yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17/02

AS Kigali vs Kirehe Fc (Kigali Stadium)

Musanze Fc vs Gicumbi Fc (Ubworoherane Stadium)

Marines Fc Police Fc (Umuganda Stadium)

Amagaju Fc vs Espoir Fc (Nyagisenyi Grounds)

Imikino izaba ku cyumweru tariki ya 18/02

Sunrise Fc vs Mukura VS (Nyagatare grounds)

SC Kiyovu vs Bugesera Fc (Mumena stadium)

Etincelles vs Miroplast Fc (Umuganda Stadium)

Umukino w’ishiraniro ni utegerejwe kuri 25/02

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nsengimana vedaste - 15/04/2018 saa 00:45

APRFC tuyirinyuma %
Kanda hano umusubize

Ndayishimiye Dieudonne - 29/03/2018 saa 10:54

Mutubwire Real,maldlid
Kanda hano umusubize

- 31/03/2018 saa 12:07

Oh! Real Sindayikunda
Kanda hano umusubize

NSENGIYUMVA.EMANUEL - 30/04/2018 saa 11:32

Leal.madrid.izokinarya.muri.lige.de.champion.2018
Kanda hano umusubize

tuyizere emmy - 19/02/2018 saa 09:25

rayon sport tuyirinyuma nubwo turihanze
Kanda hano umusubize

olivier - 7/03/2018 saa 16:22

aribyiza kbs thanks
Kanda hano umusubize

olivier - 7/03/2018 saa 16:22

aribyiza kbs thanks
Kanda hano umusubize

NSENGIYUMVA.EMANUEL - 30/04/2018 saa 11:39

Leal.madrid.izokina.ryari.murukino.go.kwishura.muri.lige.de.champion
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X