Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Eric Rutanga yahinduye idini yasengeragamo

Rutanga Eric ukinira Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kuva mu bakirisitu ba Kiliziya Gatulika ahita aba umuyoboke w’Idini ya Islam, ahita anahabwa izina rya ‘Akram’ risobanura umuntu ugwa neza kandi akanagira neza (UMUGIRANEZA).


Mu mugoroba w’uyu wa kane tariki ya 15/02 ni bwo Eric Rutanga bita ‘Kamotera’ yinjiye mu Idini ya Islam, yakirirwa mu musigiti wo mu Biryogo kuri ONTRACOM.

Amakuru atandukanye avuga ko Rutanga Eric yafashe icyemezo cyo guhindura idini abitewe n’Umukunzi we Shemsa bamaranye imyaka iyingayinga 3 bakundana ndetse bateganya gushyingiranwa mu mwaka utaha wa 2019, gusa ibi uyu mukinnyi ahakana ko atari byo n’ubwo mu bisobanuro atanga wumva bifitanye isano.

Ati “Nahinduye idini ni byo kuri uyu wa kane, ku musigiti wo kuri ONATRACOM, ubu ndi Umuyisilamu ntabwo nkiri umukirisitu wo muri kiliziya Gatulika. Ntabwo umukunzi wanjye navuga ko ari we watumye mpindura idini, abimpatiye cyangwa ari undi muntu ubimpatiye kuko ni icyemezo cyanjye nafashe mbanje kugitekerezaho.”

Rutanga akomeza agira ati “Naricaye ndeba uko basenga 5 ku munsi mbona ni byiza kuko bituma wegera Imana kurushaho. Wenda yabaye imbarutso yo gutuma mbitekerezaho, ariko ntabwo yari azi ko nshobora guhindura idini, kuko na we byamutunguye.”

Uyu mukinnyi ukina inyuma mu ruhande rw’ibumoso ni umwe mu bakinnyi muri iyi minsi bari kwitwara neza yaba mu ikipe ye ya Rayon Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu gihugu ikubutse mu mikino ya CHAN ya 2018 yabereye muri Maroc.

Rutanga Eric wakuriye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC,amaze igihe gito aguzwe na Rayon sports nyuma y’uko akaba yamaze imyaka igera kuri 4 akinira ikipe nkuru ya APR FC,akaba yarasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports bidasubirwaho.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dede - 15/05/2018 saa 10:48

hhhhh mwese murapfubusa kko ijambo ry,Imana ritubwirako idini nyaryo kandi Imana yishimira ari ugufasha abakene ukababarana nabo mumibabaro yawe kdi muzirikaneko idini atariryo rizaduhesha ijuru ahubwo imirimo dukora ahano kwisi niyo izariduhesha.Mureke ahubwo dusenge dusabimana gukora ugushaka kwayo kdi mureke dushake ubwami bwimana bigishoboka kobubonwa
Kanda hano umusubize

dede - 15/05/2018 saa 10:46

hhhhh mwese murapfubusa kko ijambo ry,Imana ritubwirako idini nyaryo kandi Imana yishimira ari ugufasha abakene ukababarana nabo mumibabaro yawe kdi muzirikaneko idini atariryo rizaduhesha ijuru ahubwo imirimo dukora ahano kwisi niyo izariduhesha.Mureke ahubwo dusenge dusabimana gukora ugushaka kwayo kdi mureke dushake ubwami bwimana bigishoboka kobubonwa
Kanda hano umusubize

Rwagasore - 3/04/2018 saa 10:04

nibyo Kbs warebye kure kandi Allah akarohereze
Kanda hano umusubize

Idriss - 24/02/2018 saa 04:07

hahhhhhhhh mbega karake ubwo uribeshya rero ngo ni wowe uri mu nzira nzima urebe neza udasanga warayobye ubwo urumva ko uzi gusenga uzaze muri islam tukwigishe uzabone kumenya gutandukanya Imana 2 usenga
Kanda hano umusubize

BANYITA TUYISHIME AIME - 10/03/2018 saa 10:17

NDUMVA WIBESHEMANI KUKO URUSENGERONYARWO NUMUTIMA WUMUNTU UTITWAJE KIRIZIYA CYANGA ISLAM
Kanda hano umusubize

KARAKE - 16/02/2018 saa 13:25

Birababaje kubona abantu badafatana uburemere ibyerekeye IDINI.Bibeshya ko "byose ari ugusenga".Ntabwo imana yemera amadini yose,kubera ko amadini menshi yigisha ibinyoma bidahuye na Bible.Urugero,Abaslamu bigisha ko ABRAHAM yagiye gutamba umwana we ISMAEL.Nyamara Bible yigisha ko yagiye gutamba umwana we ISAAK.Urundi rugero,Muhamadi yapfuye asize abagore 9,udashyizemo inshoreke nyinshi.Nyamara Yesu yadusabye gutunga umugore umwe.Muli Yohana 3:16,Yesu yavuze ko umuntu wese utemera ko YESU yadupfiriye atazabona ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Abaslamu ntibemera ko YESU yadupfiriye.Kuba Eric Rutanga yinjiye idini y'Abaslamu kubera umukobwa,ntabwo aribyo.Dukurikije ibyo Bible ivuga,RUTANGA azabura ubuzima bw'iteka kubera umukobwa.Munyumve neza.Simvuze ko imana yemera amadini yose ya Gikristu.Amenshi ntabwo iyemera.Urugero,ayo madini hafi ya yose,ashyigikira politike n'intambara zo mu isi.Nyamara Yesu yatubujije kwivanga mu byisi no kurwana (Matayo 26:52).Ntabwo imana yemera aho wasengera hose.Ugomba guhitamo abasenga mu buryo imana yemera (Matayo 15:9).
Kanda hano umusubize

kalisa - 17/02/2018 saa 16:44

gabanya umunwa sha wariwumva harijambo bahinduye muri qor'an nkuko muri bible bahora bahindura uzanasome kuri yohani 17:3 yesu ntabwo ari Imana sha
Kanda hano umusubize

- 23/02/2018 saa 08:34

Yohani 17 :3!!!!?wowe uvuga uruhe rurimi kuburyo usoma ntiyumve ko Imana idusaba kuyimenya twongeyeho n'uwo yohereje Jesus christ.Kubyumva nabi nibyo byaguteye ubuyobe
Kanda hano umusubize

hyaka manu - 23/02/2018 saa 08:37

Yohani 17:3!!!!!!????waba uvuga uruhe rurimi rutuma utumva neza ibivugwamo!!??Imana ko idusaba kuyimenya no kumenya uwo yohereje.uziko aricyo cyatumye uyoba
Kanda hano umusubize

BANYITA TUYISHIME AIME - 10/03/2018 saa 10:19

ARIKO MUMWANAWAYO
Kanda hano umusubize

- 13/04/2018 saa 13:12

Arikosha ubundi urinde kiriziya gatorika niryo :DINI ryemewe n'IMANA wabyumvise sha ha ha ha ha ha ha ha ! ! ! ! !
Kanda hano umusubize

bobo - 18/02/2018 saa 10:58

njewe nagomba nkusubize wewe uvuga ubuzima bwiteka ukuri uzi muri bibiriya nukuhe?ubabajwe se nuko yabaye umusiramu bibiriya yawe urakubuza gucira abandi imanza.ntukarebe igati kari mujisho ryamugenze wawe kandi muryawe harimo kinini.ibya abruham namuhamedi ntavyo uzi nuceceke ahubwo wewe wisengere Imana ikubabarire kugiti cawe.i
Kanda hano umusubize

Idriss - 23/02/2018 saa 14:45

None se karake ubu ubona uri umuhanga cyane?agahinda ufite ni ak'iki?idini uzi icyo ari cyo?gukomeza kubangikanya Imana nibyo biguhuma amaso,none se niba yesu yaragupfiriye bivuze ko utazapfa,ngo yanagukijije ibyaha ra uri n'umwere byose ni yesu uzabibazwa,hahhhhhhhh niba uzi ubwenge Ibrahim yatambye umwana we w'ikinege ikinege ni umwana wa kangahe?
Kanda hano umusubize

Cyubahiro Olivier - 26/02/2018 saa 15:30

umua Eric amahirwe masa muri ISlam ni Olivier
Kanda hano umusubize

kay - 23/02/2018 saa 15:59

Ubonye iyo uvula name bravura name ukazana biblia maize nk'ikimoteri us hate west yandika ibyo ashaka kujya mwidini niburenganzira bwa muntu nibs byakubabaje shaka akagozi ulama Nike mu giti witundike nizereko nabandi bazashyira bakamenya ukuri bakayoboka spans batumutendereze mwaramenyekanye
Kanda hano umusubize

Bikorimana Jean de Dieu - 11/04/2018 saa 16:49

Umuririmbyi yararirimbyengo ibyimana ikora badutangaza ariko icyonzi nuko ibimana ishaka aribyonkwiriye gukora ibyorutanga yakoze ninkokuva mumeuka ukajya mumubiri yitekererezeho ntamugabo uhindurira umugore idini ahubwo umugore ahinduri dini agasanga umugabo dusabwakubamaso kuko amadini yinzaduka arikugwira .Mana umugarure who wamuhamagariye ndavuga Rutanga erick
Kanda hano umusubize

Charles - 16/02/2018 saa 09:41

Nagende ubwo n'ubundi yari muri ba bakristu ku izina gusa, wasanga nta bikorwa by'abukristu yiyumvagamo. toKuko iyo aba yaramenye Kristu uwariwe ntiyari gutakara bigeze aho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X