Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ese biraza kurangira Sanchez yerekeje muri Manchester United cg birahera mu magambo gusa?

Muri shampiyona y’ubwongereza nta kindi kiri kuvugwa usibye umukinnyi Alexis Sanchez ukinira Arsenal,aho amakipe nka Man City na Man Utd arimo kumwifuza ariko nubu hakaba hataramenyekana ikipe nyirizina azerekezamo.

Umutoza w’ikipe ya Manchester United; Jose Mourinho yatangaje ko Alexis Sanchez ari umukinnyi mwiza ndetse amakipe aba yifuza gusinyisha umukinnyi mwiza nka we muri uku kwezi kwa mbere.

Ibi, Mourinho yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ubwo ikipe ya Manchester United yari ivuye i Dubai mu mwiherero, aho bari bamaze iminsi bitegura umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) bazahuramo na Stoke City kuwa Mbere.

Alexis Sanchez wa Arsenal azasoza amasezerano mu ikipe y’Abarashi mu mpeshyi, ndetse uyu mukinnyi bivugwa ko atagishaka kuguma muri iyi kipe, ari kwifuzwa n’amakipe yombi yo mu mujyi wa Manchester; City na United.

Mu mpeshyi ishize, Sanchez yari yamaze kumvikana na Manchester City ku mushahara w’ibihumbi 250 by’amapawundi ku cyumweru agatangwaho miliyoni 60 z’amapawundi, ariko ikipe ya Arsenal iza kubivamo ubwo yisangaga itakibashije gusinyisha Thomas Lemar nk’umusimbura w’uyu munya-Chile.

Bivugwa ko kandi Arsenal yiteguye kurekura Sanchez mu gihe yaba yamaze kubona umusimbura we, aho kuri ubu uwifuzwa ari umunya-Brazil w’imyaka 20 ukinira Bordeaux; Malcom.

Nyuma yaho kandi Arsenal yifuje ko Manchester City yayiha miliyoni 35 z’amapawundi kuri Sanchez, kandi n’umushakira akaryo akaba yifuzamo miliyoni eshanu yose akangana na miliyoni 40, Manchester City ikaba ishobora kutagura uyu mukinnyi kuko ayo bashaka gutanga yaba yikubye kabiri.

Ku rundi ruhande ariko, Manchester United yifuza uyu musore w’imyaka 29, aho bashobora no kongeraho Henrikh Mkhitaryan ku mafaranga baha ikipe ya Arsenal.

“Ni umukinnyi mwiza w’akataraboneka. Sanchez ni umukinnyi wa Arsenal. Ntabwo mbizi ariko uko byagenda kose muri izi mpera z’icyumweru azajya mu kibuga aharanira ishema ry’amabara ya Arsenal. Ndumva atari byiza kuvuga kuri Alexis Sanchez.”- Jose Mourinho, umutoza wa Manchester United.

“Ubundi muri rusange, ibyo njye navuga ni ibyanjye na Manchester United, nta byinshi twiteze mu isoko ryo muri Mutarama.”

“Ntabwo tuba dushaka kugura umukinnyi byo kumugura gusa. Tuzi ko hari abakinnyi beza muri iyi si ya ruhago. Iyo ubonye amahirwe yo kubasinyisha mu kwa Mbere, mu kwa Gatatu, mu kwa Karindwi, ugomba kugerageza. Niko bimeze.”

Gusa hari andi makuru avuga ko Arsenala yamaze gusinyisha Malcom Filipe Silva de Oliveira,wari usanzwe akinira ikipe ya Bordeaux,naho ibya Sanchez we bikaba bikiri mu bwiri

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mpore j paul - 13/01/2018 saa 12:24

Ikaze muri man united
Kanda hano umusubize

jeje - 14/01/2018 saa 07:04

Byaba byiza Sanchez aramutse aje murine Manchester United.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X