Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ese hazacura iki De Gaulle niyongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA?

Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru bakomeje kujya bijujutira uburyo FERWAFA iyobowe.Bamwe bagatunga agatoki De Gaulle bavuga ko nta kintu gihambaye yayigejejeho noneho biza gusubira i rudubi ubwo yavugaga ko abakinnyi b’abanyamahanga arib o bigeze kugeza Amavubi muri CAN.

De Gaulle wigeze kuvana kandidatire ye mu matora ya FERWAFA yemerewe kongera kwiyamamaza nyuma y’uko aya mbere yasubitswe kubera ko imfabusa zabaye nyinshi.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri FERWAFA Kalisa Adolphe bita Camarade aherutse gutariza abanyamakuru ko nta mategeko ahari akumira Nzamwita Vincent De Gaulle kongera kwiyamamaza mu matora ya FRWAFA nubwo yari yarakuyemo “candidature” ye.

Amatora y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda azaba tariki ya 31 Werurwe 2018.

Tariki ya 30 Ukuboza 2017 ni bwo amatora ya FERWAFA yabaye maze Nzamwita Vincent De Gaulle ku munota wa nyuma akuramo kandidatire (candidature) maze hasigara umukandida umwe rukumbi ari we Rwemarika Félicité watsinzwe n’imfabusa aho mu majwi 52 yatoraga abonye amajwi 13 imfabusa zigera muri 39.

Nyuma y’aho akanama kari kayoboye aya matora kaje kwiherera kanzura ko, aya matora asubikwa, akazasubirwamo mu minsi iri hagati ya 60 na 90.

Kalisa Adolphe bita Camarade uyoboye komisiyo y’amatora mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko abakandida bemerewe kwiyamamaza bagomba kuba bujuje ibisabwa.

Umuyobozi wa Komisiyo abajijwe niba koko Nzamwita Vincent De Gaulle wakuyemo candidature umwaka ushize yemerewe kwiyamamaza yasubije ati “Nzamwita yemerewe kwiyamamaza aramutse abyifuje kuko nta ngingo imubuza kwiyamamaza niba koko yujuje ibisabwa ku bakandida biyamamariza uyu mwakanya”.

Ikibazo cya Rwemarika cyagarutsweho n’umuyobozi wa Komisiyo y’amatora avuga ko nta bujurire bwa Rwemarika bigeze babona.

Kalisa yagize ati “Ni twe rwego rwa mbere rw’ubujurire, hanyuma hagakurikiraho Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA”.

Avuga ko Rwemarika yatanze ubujurire bwe bamusubiza ko ataciye mu nzira nyayo, banamwibutsa ko agifite igihe cyo kujurira, ariko iminsi yarinze imushirana adatanze ubujurire bwe.

Ingengabihe y’amatora y’ubuyobozi bushya bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA)

Tariki 19 Gashyantare uyu mwaka: abiyamaza nibwo zatanga candidature zabo

Tariki ya 28 Gashyantare uyu mwaka, hazigwa ku madosiye yabatanze candidature zabo

Tariki ya 9 Werurwe uyu mwaka,hazatangazwa abemerewe kwiyamamaza

Tariki ya 12 Werurwe uyu mwaka,hazatangira kwiyamamaza kw’abakandida

Tariki ya 31 Werurwe uyu mwaka, ni bwo hazaba amatora ku isaha ya saa munani kuko mugitondo hazaba habaye umuganda

Tariki ya 3 Mata uyu mwaka, nibwo hazatangwa raporo ya nyuma ishyikirizwa inteko rusange.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

habimanajeanpaul - 13/02/2018 saa 07:47

Perezida mwimushyira mubyaFerwafa kuko ntabwariwe ubifataho icyemezo
Kanda hano umusubize

Bararengana Jean Berchmans - 12/02/2018 saa 13:02

Ntagitangaje rwose yuko umukuru wigihugu yavuze ati igihugu cyabonye benecyo!
Kanda hano umusubize

Bararengana Jean Berchmans - 12/02/2018 saa 13:00

Mujye muhora muzirikana ijambo lya Perezida Kagame. Igihugu cyabonye benecyo!
Kanda hano umusubize

habimanajeanpaul - 13/02/2018 saa 07:45

Perezida wewamushyiriyemo Iki? Ko ibya Ferwafa atabijyamo
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 13/02/2018 saa 10:20

bene cyo aba avuga sha ni umunyarwanda wese wemera ukunda igihugu yaba agituyemo cyangwa arihanze kandi akaba yemera leta yashyizweho nabanyarwanda benecyo si agatsiko runaka si ubwoko runaka si abavuye aha naho ni abanyarwanda bose
Kanda hano umusubize

Ni ndayisaba - 18/02/2018 saa 05:57

Nibamureke azakurwemo namatora ndavuga natsindwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X