Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ese Rayon Sports ifite shushoki i Burundi?Gutsindira Lydia Ludic iwayo bizoroha?

Nyuma yo kunganya na Lydia Ludic igitego 1-1 i Kigali muri CAF Champions League, Rayon Sports ifite akazi gakomeye ko kubona intsinzi i Bujumbura yatsindiwe mu 1982 mu bikombe bya CAF, aho ikipe zo mu Rwanda zasezereye iz’i Burundi gatatu mu nshuro umunani bahuye.

Mu mukino ubanza wabereye kuri stade Amahoro, Jamali Bazunza wari usimbuye yatsindiye igitego Lydia Ludic ku munota wa 74 cyishyurwa na Shaban Hussein “Tschabalala” wa Rayon Sports ku munota wa 80.

Umukino wo kwishyura hagati ya Rayon Sports na Lydia Ludic uzaba tariki ya 21 Gashyantare 2018 ukazabera i Burundi. Ikipe izakomeza izahita ihura na Mamelodi Sundowns F.C yo muri Afurika y’Epfo.

Mu bikombe by’Afurika, amakipe yo mu Rwanda no mu Burundi amaze guhura inshuro umunani kuva muri 1982, gatatu nibwo ikipe yo mu Rwanda yasezereye iy’i Burundi naho inshuro ebyiri muri eshatu ziheruka amakipe y’i Burundi yasezereye ayo mu Rwanda.

Kugira ngo Rayon Sports ibone itike y’ijonjora rya kabiri aho yahura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo ni ugutsindira i Burundi cyangwa kunganyiriza i Bujumbura ibitego birenze bibiri, igakomereza ku bitego byo hanze. Ni inshuro ya kabiri, Rayon Sports ihuye n’ikipe y’i Burundi mu mikino ya CAF.

Ku nshuro ya mbere ikipe y’i Rwanda ihura n’iy’i Burundi, Vital’o yasezereye Rayon Sports ku giteranyo cy’ibitego 3-2 muri African Cup of Champions Clubs, Vital’o yatsindiye i Burundi ibitego 3-1 itsindirwa i Kigali mu mukino wo kwishyura 1-0.

Gusa mu 1984 Panthères Noires yahoreye Rayon Sports muri African Cup Winners’ Cup ubwo yasezereraga Inter FC ku gitego cyo hanze, bari banganyije i Kigali banganyiriza i Bujumbura igitego 1-1. Panthères Noires, yasezerewe ku ijonjora rya kabiri Scarlets FC yo muri Kenya itsindiweyo ibitego 2-0.

Etincelles yasezereye Vital’o mu 1989 muri African Cup Winners’ Cup, banganyirije i Rubavu igitego 1-1 itsindira i Burundi igitego1-0. Etincelles yasezerewe mu ijonjora rya kabiri na AS Kalamu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itsindiwe muri Congo igitego 1-0 nyuma yo kugwa miswi kuri stade Umuganda.

Nubwo mu 2001 muri African Cup Winners’ Cup Mukura VC yatsindiye Atlético mu Rwanda igitego 1-0, iyi yayishyuriye i Bujumbura iyitsinda ibitego 3-0, intsinzi ikipe y’u Burundi yabonye ku yo mu Rwanda.

Intsinzi ngari ikipe yo mu Rwanda yabonye ku y’i Burundi ari nabwo bwa nyuma ikipe y’u Rwanda iheruka gusezerera abaturanyi ni mu 2007 muri CAF Confederation Cup, ATRACO FC itsinda Prince Louis ibitego 3-0 i Kigali bari banganyije 0-0 i Bujumbura.

Mu ijonjora rya kabiri, ATRACO FC yasezeye Defence F.C. yo muri Ethiopia itsindiye i Kigali 2-0 nayo itsindira muri Ethiopia 1-0. Muri 1/8 cy’irangiza, ATRACO FC yanganyije 3-3, isezererwa ku bitego byo hanze na EGS Gafsa yo muri Tuniziya, kuko banganyirije i Kigali ibitego 2-2.

Mu myaka 10 ishize mu nshuro eshatu amakipe y’ibi bihugu byombi yahuye, rimwe nibwo ikipe yo mu Rwanda yasezereye iy’i Burundi nubwo APR FC yahatsindiye Vital’o mu 2013 muri CAF Champions League igitego 1-0 cya Mubumbyi Bernabe byaherukaga mu 1989, umutoza Kanyankole Gilbert Yaounde yari yarangirije akazi i Kigali Kanyankole Gilbert Yaounde ahatsindira ibitego 2-1, Abarundi babona itike y’igitego cyo hanze.

Muri uwo mwaka kandi, Police FC yatozwaga na Goran Kopunović yasezerewe na Lydia Ludic muri CAF Confederation Cup ku bitego 2-1, Abarundi batsindiye 1-0 i Bujumbura banganyiriza kuri stade ya Kigali 1-1.

Muri 2014, AS Kigali yatsindiye Académie Tchité igitego 1-0 kuri stade ya Kigali cya Ndikumana Bodo banganyiriza i Bujumbura 1-1 cya Mbaraga Jimmy basezerera Abarundi, bakuraho amateka mabi yari amaze imyaka 25 yo kudasezerera Abarundi mu mikino ya CAF.

AS Kigali yasezerewe mu itsinda rya gatatu na Difaâ El Jadidi ku bitego 3-1 nubwo yari yatsindiye i Nyamirambo 1-0.

Umukino wo kwishyura i Burundi hagati ya Lydia Ludic na Rayon Sports uzasifurwa n’Abanyatanzania bayobowe na faume Ali Nassoro yungirijwe na Frank John Komba na Soud Iddi Lila.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

musoni damas.. - 14/02/2018 saa 05:11

Iyo muvuga gutyo muba mutirengagije ukuri koko? Ntabwo rayon sports yasezereye manyema fantastique yayiteye 6-1 ikigali ? Ikindi ntabwo etincelles yakiniye na vital'o kuri stade umuganda ahubwo baliniraga ku mahoro icyogihe..
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X