Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Huddah Monoroe yongeye kugaruka mu itangazamakuru noneho atavugwaho ubusambanyi

Huddah Monoroe ni umwe mu bahanzi n’abanyamideri bakomeye muri Kenya.Uyu mukobwa w’uburanga icyo azwiho ni uko ajya yivugira ko ubusambanyi bwamubayeho akarande ndetse akunze no gushishikariza abandi bakobwa kubujyamo bityo ngo ntibazajye bifuza kandi imana yarabahaye imitungo.


Kuri iyi nshuro rero,uyu mukobwa ntabwo avugwaho iby’ubusambanyi,ahubwo icyo avugwaho ni uko umuziki we wamaze guhagarikwa muri nigeria bityo nawe akaba atabaza Afurika yose asaba ko izi ndirimbo zo muri nigeria nazo zahagarikwa.

Umuziki wo muri Nigeria ni umwe mu yamamaye cyane ndetse icurangwa muri Afurika yose, ibi bigatuma abahanzi bo muri Nigeria bamamara bikomeye ndetse bagasarura akayabo.

Nyuma y’ibi ariko hari ukuba igihugu cya Nigeria cyo kitemera ko hari indirimbo itari iy’umuhanzi wo muri icyo gihugu yacurangwa haba ku maradiyo, ku mateleviziyo mu tubyiniro n’ahandi hose hahurira abantu benshi.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2017, umuhanzi wo muri Nigeria witwa Shatta Wale yasabye ko n’ibihugu byose muri Afurika bikwiye guhagarika gucuranga no guha umwanya indirimbo zo muri Nigeria bitewe n’uko nabo badakunda indirimbo zo mu bindi bihugu.

Kuri Ubu Huddah Monoroe nawe yasabye ko indirimbo zo muri Nigeria zahagarara gucurangwa mu bindi bihugu, ibi akaba yarabitangaje nyuma yaho indirimbo ze zikumiriwe ndetse hagashyirwaho itegeko ribuza kuzikina.

Ahereye kuri ibi umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Kenya Huddah Monoroe nawe yasabye ko Afurika yahaguruka ikagira icyo ikora ku ndirimbo zo muri Nigeria kuko icyo gihugu nacyo kidakina indirimbo zo mu bindi bihugu uretse izo abahanzi bavuka muri icyo gihugu cyangwa izo abahanzi bo mu bindi bihugu bakoranye n’abahanzi bo muri Nigeria nabwo babanje kwishyura akayabo k’amafaranga menshi.

Yagize ati “Abanyanigeriya ntibashyigikira abahanzi bo mu bindi bihugu ngo banumve indirimbo zabo, uretse indirimbo bakoranye nabwo babanje kubishyura akayabo ngo bakunde baririmbane. Natwe Abanyafurika dusigaye dukwiye gukumira indirimbo zabo. Ibyo umuvandimwe agukoreye nawe jya umwishyura”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nitwa j Paul - 15/01/2018 saa 19:21

Slbyizako mukobwaa agaragaza ibice byumubbiriwe haze
Kanda hano umusubize

lima - 15/01/2018 saa 09:27

ariko narumiwe ibise ngo bizamugeza kwande?vuba cyane birasigara mwiyisi biribwa ninyoni umuriro wo mukuzimu ugutwika.musambana kuki?abandi bashima Imana naho mwe nibi mubamo.
Kanda hano umusubize

monga - 15/01/2018 saa 09:25

amasatani yarabateye mutegerejwe Gihenomu.umuriro utazima.mukomeze kuyoba mubyisi byakanya gato.umujinya w'Imana ngirango urazwi.
Kanda hano umusubize

munyemana - 15/01/2018 saa 07:35

Birababaje kubona abakobwa benshi beza bajya mu busambanyi kandi imana ibitubuza. Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z'abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw'iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w'imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X