Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ingengabihe ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahinduwe

Mu minsi ishize nibwo Ferwafa yashyize ahagaragara ibaruwa ivuga ko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubitswe.Abantu bongeye kugwa mu kantu ubwo yongeraga gutangaza ko ingengabihe y’iyi shampiyona n’ubundi yongeye guhinduka.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryongeye guhindura ingengabihe ya shampiyona, aho imikino itatu y’ibirarane igomba kubanza gukinwa muri iki cyumweru, mbere y’uko shampiyona yongera gusubukurwa tariki ya 19 uku kwezi.

Iyi mikino itatu iri bubanzirize indi, irimo ibiri igomba gukinwa na Rayon Sports, aho izahura na Police FC kuri uyu wa kane mu mukino wari wasubitswe kubera urupfu rw’uwari umutoza wayo wungirije Ndikumana Hamad, mu gihe izanasura Amagaju ku cyumweru mu mukino wasubitswe ubwo iyi kipe yari yugarijwe n’ibibazo bitandukanye.

Aha kandi, hari umukino Kiyovu Sports yagombaga guhuriramo na Marines ariko ukaza guhagarikwa n’imvura, aho uyu uzasubirwamo wose kuri uyu wa gatandatu ku kibuga cya Mumena.

Shampiyona ikazakomeza hakinwa umunsi wa cyenda kuva tariki ya 19-21 Ukuboza, mu gihe umunsi wa cumi uzakinwa hagati y’amatariki ya 22 na 27 uku kwezi.

Izi mpinduka zatumye umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports tariki ya 26 Ukuboza wigizwa imbere, bivuze ko ushobora kuzakinwa muri Gashyantare umwaka utaha bitewe n’uko aya makipe yombi afite abakinnyi batari bake mu ikipe y’igihugu izaba iri mu mikino ya CHAN.

Gahunda nshya ivuze ko Rayon Sports izakina imikino ine mu minsi icyenda
Gahunda nshya ivuze ko Rayon Sports izakina imikino ine mu minsi icyenda

Ferwafa ikaba itigeze itangaza impamvu yakoze izi mpinduka iminsi itatu yonyine nyuma yo gutangaza gahunda ya shampiyona yagombaga gutangira tariki ya 19 Ukuboza igakinwamo iminsi itatu yari busozwe na Classico y’u Rwanda hagati ya APR FC na Rayon Sports.

Uko gahunda nshya ya shampiyona imeze:

IBIRARANE

Tariki ya 14/12/2017: Police vs Rayon Sports- Kicukiro Stadium
Tariki ya 17/12/2017: Amagaju vs Rayon Sports- Stade Nyagisenyi
Tariki ya 16/12/2017: Kiyovu vs Marines- Stade Mumena
UMUNSI WA CYENDA WA SHAMPIYONA

Tariki ya 19/12/2017

Musanze vs Miroplast-Ubworoherane
Marines vs Bugesera-Umuganda
Sunrise vs Kirehe- Nyagatare
Espoir vs Police- Rusizi Stadium
As Kigali vs Kiyovu- Nyamirambo Stadium
Tariki 20/12/2017

Mukura vs Gicumbi-Huye
Etincelles vs Rayon Sports- Umuganda
Tariki 21/12/2017

Amagaju vs APR FC-Nyagisenyi
UMUNSI WA 10 WA SHAMPIYONA

Tariki 22/12/2017

Police vs Sunrise-Kicukiro
Tariki ya 23/12/2017

Miroplast vs Rayon Sports-Mironko
Bugesera vs As Kigali-Bugesera
Kirehe vs Marines-Nyakarambi
Kiyovu vs Etincelles- Mumena
Espoir vs Mukura-Rusizi
Tariki 27/12/2017

APR FC vs Musanze-Nyamirambo
Gicumbi vs Amagaju-Gicumbi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NTAMBAQA J Paul - 16/12/2017 saa 05:27

Mwaramutseho njye nubwo itangazamakuru bavuga ngo championa irimo akavuyo nge mbona ntako, kuko ntakundi byagenda ko ariyo mikoro dufite se twakora iki? gusa ntitwirengagize ko murwanda ntabataka tugira.mubitekerezeho neza.
Kanda hano umusubize

jean - 25/12/2017 saa 07:30

Bazagerageza gukina kuko intore ihora yiteguye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X