Ku Gishushu niho hari inzu yamaze kurambagizwa na Diamond.Iyi nzu ifite ibyumba 10 ngo ishobora kugurwa n’uyu muhanzi kuko ngo yamaze kuyikunda, mu gihe yaba amaze kuyishyura ngo yaza kuyituramo cg akajya aza kuyiruhukiramo.
- Uko ku marembo magari yiyi nzu hameze
Uyu muhanzi yabanje gusura abana bafite ubumuga bwo kutabona barererawa mu kigo cya Jordan Foundation giherereye mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo.
Yakomeje urugendo agirana ikiganiro n’itangazamakuru nyuma asura isoko rya Nyarugenge anagenderera abafana be batuye mu bice bya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu Diamond yaje kujya ku Gishushu munsi ya Kigali Convention Centre ahari inzu bivugwa ko ashaka kugura, yahageze aherekejwe n’abarinzi be ndetse n’abandi bafatanya mu kazi ka buri munsi nk’umujyanama we,Sallim.
- Iyi nzu ifite ibyumba 10
Iyi nzu ashaka kugura ifite ibyumba 10 ikaba iherereye ku Gishushu munsi ya Kigali Convention Center na Radisson Blu. Diamond yinjiye muri iyi nzu anayifotorezamo avuga ko yayishimye.
Diamond yaje mu ruzinduko mu Rwanda nk’umushoramari aho yamuritse ku mugaragaro ibicuruzwa bye birimo ibinyobwa bwizwi nka ‘’Diamond karanga’’ na parfume izwi nka ‘’CHIBU’’.
- Diamond yanasuye isoko rya Nyarugenge
Yabwiye abanyamakuru ko yasanze agomba kugira icyo amarira abantu atibanze kuri muzika ahanga ubucuruzi kandi bumaze gutanga akazi ku bantu batari bacye mu gihugu cye.
Yagize ati, ’’Iyo wibanze kuba umunyamuzika gusa, bigasa nkaho abahanzi ari abantu bo kwidagadura gusa, sibyo kuko ushobora gukoresha uwo muziki mu bundi buryo bwiza bwagirira akamaro Afrika y’i Burasirazuba, mu muryango no mu rubyiruko runyuranye. Nkanjye Diamond, bitarinze gukorwa n’abantu nkabanyapolitiki nahisemo gufata iyambere gushaka icyafasha abantu.’’
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma, uzwi ku izina nka Diamond Platinumz yageze I Kigali mu gitondo cyo ku wa gatanu w’iki cyumweru mu ruzinduko yajemo nk’umushoramali no kwiyereka abafana be.
Editor
Ariko banza kwinjira bitari byemewe!? Kanda hano umusubize
Iyi nzu iri mu Rugando muvandi!!! Kanda hano umusubize
Komereza aho kabs nibyiza. Gutekereza gusura. Ababana. Nubumuga. Bwokutabona Kanda hano umusubize
Kuzajya muduha amakuru yimikino yohanze Kanda hano umusubize