Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo risize Areruya Joseph avugwa imyato

Areruya Joseph yatangaje ibanga yakoresheje ngo abashe kwegukana La Tropicale Amissa Bongo, irushanwa ryo gusiganwa ku magare rikomeye kuruta andi yose muri Afurika, ikipe y’u Rwanda yagiriyemo ibyago abakinnyi bakomeye bagakurwa mu isiganwa by’amaherere.

Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki ya 23 Mutarama 2018 ni bwo ikipe y’u Rwanda irangajwe imbere na Areruya Joseph ndetse n’umutoza Sempoma Felix yasesekaye i Kigali.

Uburyo iyi kipe yakiriwe, abari bari i Galileya ubwo Yezu yahageraga kuwa gatanu mutagatifu, menya batabasha gutandukanya ibi birori byombi, uretse ko Areruya Joseph we batamusasiye ibishura, maze aho ku mutwara ku ngamiya bakamutwara muri V8.

Icyakora akarasisi ko kakozwe, abo bakinnyi babiri babiri mu modoka imwe bashagawe n’abamotari batabarika, amashyi yari urufaya ahantu hamwe na hamwe hakoranira abantu ku muhanda uva ku Kibuga cy’indege i Kanombe kugera kuri Petit Stade Amahoro i Remera.

Kuri gahunda yari iteganyijwe, aho muri Petit Stade ni ho habyiniwe intsinzi, ariko mbere yo kubyina, Areruya Joseph n’umutoza wa Team Rwanda, Felix Sempoma bafashe umwanya wo gusangiza imbaga y’abanyarwanda bari baje kubakira, iby’urugendo bakubutsemo.

Felix Sempoma yagarutse ku irushanwa bakubutsemo, La Tropicale Amissa Bongo n’ibyo yise ‘udushya’ twayigaragayemo ku ikipe yari ayoboye, aho yagarutse ku kuba mbere y’isiganwa rya mbere, Munyaneza Didier, umusore ukiri muto ufite imyaka 19 yamubwiye ko ashaka byanze bikunze gutwara agace kamwe (Etape) muri turindwi bazakina.

Icyakora ngo uyu musore ntibyamuhiriye, kuko ubwo yabigeragezaga, igikundi cyari kimukurikiye cyamufatiye muri metero 200 yenda gusoza, gihita kinamucaho, aba atsinzwe atyo.

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

vava valens - 24/01/2018 saa 12:05

Nukuri courage kubanyarwanda bacu amagare barayumva cyane ikigaragara pe bakomerezaho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X