Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Karekezi Olivier ashobora kungirizwa na Lomami Marcel asimbuye Katauti uherutse kwitaba Imana

Olivier Karekezi, umutoza mukuru wa Rayon Sports yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports abamenyesha ko ashaka ko Lomami Marcel ariwe waba umwungiriza we agasimbura Ndikumana Katauti Hamad witabye Imana mu kwezi gushize.

Olivier Karekezi yabinyujije mu ibaruwa yanditse ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 18 Ukuboza 2017.

Ubwo yahabwaga akazi ko gutoza Rayon Sports, Olivier Karekezi yari yisabiye ko yakungirizwa na Katauti Hamad , Nkunzingoma Ramazan akamubera umutoza w’abanyezamu.

Mu rukerera rwo ku itariki 15 Ugushyingo 2017 nibwo Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana azize urupfu rutunguranye , ari nawo munsi Karekezi yafashwe n’inzego za Polisi y’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 11 Ukuboza 2017 ubwo yari agarutse mu myitozo yo gutoza Rayon Sport nyuma yo gufungurwa, Olivier Karekezi yatangaje ko uzamwungiriza yagombaga kumutangaza nyuma y’imikino 3 Rayon Sports yagombaga gukina (kugeza ubu imaze gukinamo 2).

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2017 nibwo Karekezi yandikiye ikipe ya Rayon Sports amenyesha ubuyobozi bwayo ko ashaka ko Lomami Marcel ariwe waba umwungiriza we ndetse akanahabwa ibihabwa umutoza w’umwungiriza. Mu ibaruwa ye, Karekezi yakomeje avuga ko yasabye Lomami nk’umwungiriza kugira ngo akazi ke karusheho kugenda neza ndetse no kugira ngo ikipe irusheho kwitwara neza mu marushanwa anyuranye.

Lomami Marcel usanzwe ashinzwe kongerera abakinnyi ba Rayon Sports ingufu niwe wari wasigaranye ikipe mu byumweru 2 n’iminsi 3 Karekezi Olivier yamaze akurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha. Yakinnyemo umukino umwe yanganyije na Mukura VS 0-0. Mu mikino 2 Olivier Karekezi yatoje Rayon Sports nyuma yo gufungurwa, Lomami Marcel niwe wakunze kugaragara nubundi ari kunganira Olivier Karekezi mu kazi ko gutoza ikipe. Ni imirimo yafatanyaga no kongerera abakinnyi ingufu.

Ibi Karekezi yabitangaje nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko yaba agiye gusezera muri Rayon Sport maze akisubirira muri Suede n’umuryango we.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

alfa - 19/12/2017 saa 05:38

Birakwiye kandi biratunganye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X