Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Migi avuga iki ku ntsinzi ya APR Fc ku mukino we wa mbere wamuhuje na Rayon nyuma yo kuva Kenya?

Kuri uyu wa kane taliki ya mbere ku munsi w’intwari,ikipe ya APR Fc yatsinze Rayon Sports.Zimwe mu ntwaro zifashishijwe mu kwitwara neza harimo umukinnyi Migi.Uyu musore yavuze ko ibanga bakoresheje nta rindi usibye kuba bari bamaze iminsi biga neza iyi kipe bari bahanganye.

Uyu niwo mu kino wa mbere APR Fc yahuriyemo na Rayon Sports kuva uyu musore avuye muri Kenya mu kipe ya Gohmarih.

Abakinnyi b’inararibonye mu ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste na Iranzi Jean Claude batangaje ko imyiteguro bakoze ariyo yabafashije kwigaranzura mukeba wabo w’ibihe byose Rayon Sports waherukaga kubatwara igikombe cya super cup.

Aba bakinnyi bagarutse mu ikipe ya APR FC nyuma yo kuva mu makipe yo hanze,batangarije abanyamakuru nyuma y’umukino w’ejo batsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1 ko impamvu batsinze uyu mukino ari imyiteguro ikomeye.

Iranzi yagize ati “Rayon Sports yari imaze iminsi itsinda APR FC niyo mpamvu twashakaga guhindura tukayereka ko atariko bizahora ndetse twifuzaga kwereka abafana bacu ko APR FC ari ikipe ikomeye.”

JPEG - 147.5 kb
Iranzi nawe yitwaye neza

Migi yavuze ko icyabafashije kwigaranzura Rayon Sports ari amashusho bamaze iminsi bareba agaragaza imikinire ya Rayon Sports ndetse binjiye mu mukino bazi aho ifite intege nke.

Yagize ati “Icyadufashije uyu munsi ni uko twari tumaze kumenyerana nyuma y’igihe gito tugeze mu ikipe ndetse n’abakinnyi baturutse mu ikipe y’igihugu bazanye ubunararibonye.Twagerageje kwicara tubaha karibu twe twari twasigaye mu ikipe ndetse tubereka icyo twazize mu mikino yabanje.uyu mukino twari twawukaniye cyane kuko twagiye gukina na Rayon Sports tuyizi,umutoza yatujyanye mu mwiherero atwereka amashusho y’uko ikina ndetse twayikurikiranaga umunsi ku munsi.”

JPEG - 151.7 kb
Diarra nta musaruro yatanze

Migi yavuze ko umukino wa Police FC ariwo watumye batakaza igikombe cyane ko batari bakamenyera mu ikipe ndetse ikipe ntiyabashije guhuza umukino.

Mu mukino wabanje warangiye Police FC inganya na AS Kigali ubusa ku bundi, ari nabwo byahise bivugwa ko Rayon Sports yahise ibona amanota ayemerera gutwara igikombe cy’Intwari mbere y’uko ihura na APR FC kuko yari ifite amanota 4.

Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rwagafirita - 4/02/2018 saa 09:21

Haha ndabashinyitse gusa!!!!
Kanda hano umusubize

- 8/02/2018 saa 04:11

Nitwa Reverian APR ndayemera mwaradukoreye kudutsindira Reyo ikizatunezeza kurushaho nuko mwazatwara igikombe cyashampiyona
Kanda hano umusubize

- 3/02/2018 saa 07:51

twanga reyo na fana bay kuko ni fec kbs
Kanda hano umusubize

tuyishime jean’adamour - 2/02/2018 saa 18:58

byose ninyagasani ubikora
Kanda hano umusubize

Em - 2/02/2018 saa 07:44

Nonehe abanyamahanga ba reyo babaye imboga nibajye kuzana hndi kontineri yuzuye muri mali umvako reyo yarangije gusuzugura abanaburwanda ngo ntibashoboye isomo kuri reyo
Kanda hano umusubize

mpoe j paul - 2/02/2018 saa 06:51

Rayo ntizongera gutsinda A.p.R
Kanda hano umusubize

rayon - 4/02/2018 saa 02:10

hhhhhhhhhh ibyo kirimo ntabwo mubizi reka champion ize Apr muzatsindwa nibyakabwana
Kanda hano umusubize

- 4/02/2018 saa 05:41

azayistinda byisha
Kanda hano umusubize

Manirahari Erie - 4/02/2018 saa 16:51

Nibishoboka Koreyon Yatsinda A P R.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X