Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Muhadjili Hakizimana wari umwe mu nkingi za mwamba muri APR yahagaritswe

Muhadjili Hakizimana nyuma yo kwitwra nabi akanagaragaza imyitwarire mibi yabaye ahagaritswe gukina kugeza igihe kitazwi,aho ngo n’amara kwitekerezaho agasaba imbabazi ashobora kudohorerwa.

Ikipe ya APR FC yafashe icyemezo cyo guhagarika umukinnyi wo hagati w’iyi kipe, Muhadjili Hakizimana kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi uyu mukinnyi amaze iminsi agaragaza muri iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.

JPEG - 61.1 kb
Imyitwarire mibi yatumye Muhadjili Hakizimana ahagarikwa muri APR Fc

Uyu musore wagaragaye mu kibuga ku mukino wahuje APR FC na Marines FC mu cyumweru gishize i Rubavu, amakipe yombi anganya igitego 1-1, yaje guhagarikwa kuri uyu wa mbere nk’uko umutoza Jimmy Mulisa yabibwiye itangazamakuru.

Yagize ati“ Amaze iminsi agaragaza imyitwarire itari myiza, ikipe ikaba yafashe icyemezo cyo kuba imuhagaritse nawe akabanza akitekerezaho.”

Muhadjili Hakizimana ni umwe mu bakinnyi beza bo hagati, bakina basatira izamu mu ikipe ya APR FC, ariko umutoza Jimmy akavuga ko uyu musore afite amakosa badashobora gukomeza kujenjekera.

“ Hari igihe umuntu aba afite imyitwarire itari myiza, ukibaza niba atazi ikigo akorera, bikakuyobera. Muhadjili ni umukinnyi mwiza ariko agira gutya agasiba imyitozo bitari ngombwa, kimwe n’ibindi akora bidakwiriye, ikipe idashobora kwihanganira.” Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa.

“ Aha umuntu aba afite akazi, afite n’amabwiriza ngenderwaho agomba kubaha, iy utabikurikije ntabwo biba ari byo.”

Uyu musore yahagaritswe kugeza igihe kitazwi, ngo niyicara akabona ko yakoze amakosa akaza kuyasabira imbabazi akanavuga ko atazayasubira, ashobora kubabarirwa, akaba yakomeza gukina mu ikipe ye.

APR FC imaze gukina imikino 2 ya shampiyona aho yatsinze ikipe ya Sunrise mu mukino ubanza ibitego 2-0, ikanganya na Marines mu mukino uheruka 1-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo, ifite umukino ukomeye kuri uyu wa gatanu aho irahura na AS Kigali.

Mu nama yabaye kuri uyu wa mbere yahuje abayobozi n’abafana ba APR FC nyuma yo kunganya na Heroes 0-0, ubuyozi bw’ikipe ya APR FC bwabwiye abafana ko Jimmy Mulisa ari we mutoza mukuru wa APR FC, ahubwo ko bari gushakira iyi kipe umwungiriza wa Jimmy.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BURINDI ALEX - 29/10/2017 saa 04:23

ICYO DUSHAKA NITSINZI TUGATWARA IBIKOMBE BYO MURI AFRICA NIBAMUHANE MUBURYO BWAGISIRIKARE!
Kanda hano umusubize

- 23/10/2017 saa 15:09

YO MUHAJIRI AZONGERA GUKINA RYARI
Kanda hano umusubize

- 19/10/2017 saa 18:10

Gikundirose Yamuhemba Iki Wapi
Kanda hano umusubize

Gahinda - 19/10/2017 saa 06:46

AHUBWO BARIMO BARATEGURA UMWANYA WA MUGIRANEZA MIGGI. KUKO ARI MUNZIRA AGARUKA
Kanda hano umusubize

jonson - 18/10/2017 saa 14:55

Nuko career y'umuntu igenda irangira
Kanda hano umusubize

Ni’Callixte - 18/10/2017 saa 09:39

Ikipe Yacu.Akokantuyakozen'akubwenge.nikomerezaho.Kbs
Kanda hano umusubize

titi - 18/10/2017 saa 03:47

wasanga MUHADJILLI ashaka kwigira muri Rayon sport akaba yarabuze uko agenda, ko nabonye APR isenyukiye muri Rayon sport, naho MULISA we ntabwo ashoboye gutoza ikipe nka APR, nabanze atoze za ruyenzi, gasogi, miloplast azabone azamuke, naho se kuza utarigeze utoza ugahita uhabwa ikipe nka APR, nibayihe massoudi ayitoze naho ubundi championnat arayizambya peee, reba guhora anganya namakipe adasobanutse
Kanda hano umusubize

baguma johnbosco - 18/10/2017 saa 20:17

muhajjili narekekwigira igufwaryinkokora ntahoyariyagera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X