Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Muri 23 bazakina CHAN Savio Nshuti na Ndayishimiye bamwe mu batunguranye

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 23 azajyana muri CHAN, aho havuyemo batatu bakinnye CECAFA hakiyongeramo abandi batatu.

Abakinnyi batatu batari bitabiriye CECAFA, bamaze gusimbura abandi batatu mu rutonde rwa nyuma umutoza Antoine Hey agomba guhagurukana, ajya gutangira umwiherero wa CHAN uzatangirira muri Tunisia.

Abo bakinnyi bashya bamaze kwiyongeramo ni Nshuti Dominique Savio wari waravunitse, Mubumbyi Barnabe utari wiyambajwe muri CECAFA ndetse na Ndayishimiye Celestin wari warakinnye CHAN u Rwanda rwakiriye mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Aba bakinnyi bakaba basimbuye Niyonzima Olivier Sefu wa Rayon Sports, uyu akaba amaze iminsi afite ikibazo cy’urutugu, Imanishimwe Emmanuel wa APR Fc wagiye ugorwa no kuva mu mvune, ndetse na Sekamana Maxime wa APR Fc.

Abakinnyi 23 Amavubi ajyanye muri CHAN

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) and Eric Ndayishimiye (Rayon Sports FC)

Abakina inyuma
: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abo hagati
: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Nshuti Dominique Savio (AS Kigali).

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR FC), Mubumbyi Barnabe (Bugesera), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC).

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izaba iri mu itsinda rya gatatu ririmo Nigeria, Libya ndetse na Equatorial Guinea , imikino y’iri tsinda ikazabera mu mujyi wa Tanger

Amatsinda ya CECAFA

Itsinda A
1 Morocco
2 Mauritania
3 Guinea
4 Sudan

Itsinda B

1 Namibia
2 Uganda
3 Zambia
4 Cote d’Ivoire

Itsinda C

1 Libya
2 Nigeria
3 Rwanda
4 Equatorial Guinea

Itsinda D

1 Congo
2 Angola
3 Cameroon
4 Burkina Faso

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 30/12/2017 saa 13:10

Tubifurije itsinzi abo basore bacu.Ndi i Kigembe.
Kanda hano umusubize

niyonkuru mordecai - 30/12/2017 saa 13:10

nshuti savion ashobora gutanga umusaruro kbs kuko ntitwakwirengagiza icyo amariye ikipe yacu y'igihugu
Kanda hano umusubize

k - 30/12/2017 saa 04:13

change the name of this football team not CECAF is CHAN
Kanda hano umusubize

- 29/12/2017 saa 17:52

Music nyarwanda
Kanda hano umusubize

- 29/12/2017 saa 13:42

Ako uwanditse aya makuru abayabanje gushishoza ko ibyo yanditse aribyo? Nonese ni amatsinda ya CECAFA cg ya CHAN. Nta proffesionalism afite kbsa!
Kanda hano umusubize

- 29/12/2017 saa 11:38

ko mbona iri tsinda amavubi atazaskya ho ra!!!!
Kanda hano umusubize

- 29/12/2017 saa 11:37

ko mbona iri tsinda amavubi atazaskya ho ra!!!!
Kanda hano umusubize

Etienne - 29/12/2017 saa 11:24

Mwibeshye kuru tittre y'amatsinda ngo Cecafa or Chan murakoze
Kanda hano umusubize

Felicien - 31/12/2017 saa 05:20

Nawe wibeshye ntabwo wibuka ikibonezamvugo n'imyandikire y'ikinyarwanda pe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X