Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Muvunyi Paul yagaye umusaruro wa Karekezi muri Rayon Sports

Karekezi usanzwe utoza Rayon Sports akomeje kunengwa ko umusaruro we ukigerwa ku mashyi,ari naho hakomeje kuva amakuru avuga ko uyu mutoza yaba agiye gusimbuzwa.

JPEG - 48.7 kb
Umusaruro wa Karekezi ntuvugwaho rumwe

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Muvunyi Paul yagiriye inama Umutoza Karekezi Olivier yo kuvugurura umukino wa Rayon Sports kugira ngo agumane akazi ke nubwo batangiye kuganira n’umubiligi Ivan Minnaert ngo aze kumusimbura.

Ku wa Gatatu nibwo umutoza Ivan Minnaert yagaragaye kuri stade ya Kigali ku mukino Rayon yatsinzemo Musanze 3-2 ari kumwe na perezida Muvunyi amakuru agera mu bitangazamakuru bitandukanye ni uko yaje mu modoka ya Muvunyi,ibintu abakunzi ba Rayon Sports bafashe nko kudaha agaciro umutoza Olivier Karekezi.

Mu kiganiro Muvunyi yagiranye na The New Times ku munsi w’ejo,yagitangarije ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butishimiye umukino iyi kipe iri gukina muri iyi minsi aho benshi mu bakinnyi basubiye inyuma ndetse kubona ibitego bikaba bisigaye ari ingorabahizi.

Yagize ati “Iyo urebye imikinire y’ikipe muri rusange,ntabwo iri gukina neza.Turifuza ko yahindura imikinire ariko nitubona nta gihindutse tugomba gushaka icyo dukora.Turifuza kongera imbaraga mu batoza gusa ubu sinavuga ku byerekeye gusimbuza Karekezi.Nihagira igihinduka mu mikinire y’ikipe nta kibazo tuzaba dufite gusa ntabwo twishimiye uko ikipe iri gukina muri iyi minsi.

JPEG - 32.2 kb
Muvunyi Paul ntiyemera ko Rayon Sports iri ku rwego rwiza

Muvunyi atangaje ibi,nyuma y’uko Karekezi amaze kwegukana ibikombe 4 byose yahataniye ndetse muri byo yigaranzuye mukeba wabo w’ibihe byose APR FC ubugira kabiri,akaba arushwa amanota 2 gusa na Kiyovu Sports iyoboye shampiyona.

Ikibazo cya Rayon Sports muri iyi minsi ntabwo ari imikinire kuko umusaruro wayo uracyari ku rwego rushimishije kabone nubwo batitwaye neza ku mukino wa APR FC mu gikombe cy’intwari ndetse “n’umukino” ubanza wa CAF Champions League iyi kipe yahuyemo na LLB yo mu Burundi.

Ikibazo cya Rayon Sports muri iyi minsi ntabwo ari imikinire kuko umusaruro wayo uracyari ku rwego rushimishije kabone nubwo batitwaye neza ku mukino wa APR FC mu gikombe cy’intwari ndetse n’umukkino ubanza wa CAF Champions League iyi kipe yahuyemo na LLB yo mu Burundi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Diane - 23/02/2018 saa 14:43

rwose Muvunyi njye sinemeranywa nawe uziko wagirango ahubwo nta kiza na kimwe yifuriza reyon?nta soni nfo Olivier nta musaruro atanga? umva uri indashima rwose ndabivuze ahubwo niba unaniwe wegure aho kugirango utwicire equipe nubundi umuyobozi yari Gacinya naho wowe nta kigenda. ntutubihirize gusa turagusabye cg niba ushaka kwica equipe uzashinge iryawe gusa urambabaje unteye no kukwibazaho mbega mbega!
Kanda hano umusubize

£var j mupenz - 8/04/2018 saa 09:01

UBU TUGOMBAKWISHIMA KK IV M YAJE KUBIKORA OK MURAKOJ
Kanda hano umusubize

Hakiiza - 19/02/2018 saa 09:08

hhhhhhhhhhhhhh ahoooooo rayo weee!!!!!??mbabwira iki,amagambo menshi ibikorwa bike.Intare zo twibereye mumunezero gusa.APR oyeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!?
Kanda hano umusubize

Mukunzi - 19/02/2018 saa 03:26

Dukeneye Rayon Sports itsinda naho uwo muzungu byaramuyibeye kandi niba Skol ishaka umuntu wayo muri equipe nigarure Masoudi Djuma niwe uzi ikipe yacu kuruta umuzungu wadutaye nta nicyo atugejejeho.
Kanda hano umusubize

umukunzi - 19/02/2018 saa 03:21

Niba Paul Muvunyi yifuza Rayon Sports ishyikiwe n'abafana ndetse ikanatsinda nagendere kure uriya muzungu ubundi cash yaribuzahembwe zijye zihabwa abakinnyi nk'agahimbazamusyi ndetse ahereye kuri LLB maze ikipe tuzayirahire i Nyanza.
Kanda hano umusubize

john - 18/02/2018 saa 01:54

karekezi araramuka atsinzwe imikino w iburundi byose bijye Ku mutwe wa Muvunyi kuko ntabwo wajya gukina umukino nkuriya umuntu yamaze kukwica mu mutwe kuriya NGO utsinde ,ubu c iyareka bakava gukina niriya equipe nibura ,Muvunyi akajagari ugiye kuzana karekezi rwose yakoze byinshi aho agereye hano kandi abafana turamwemera ibikombe 4 yatsinze mukeba 2 kose .ubwose Rayon siwowe ushakamo amahane kweri Muvunyi we,president yari Rwagacondo kabisa ,utwara uwo muzungu mu modoka yawe koko !!!! ariko Muvunyi isubireho udatuma abafana twongera kubura Ku bibuga .ninama nagiraga Muvunyi wacu rwose gerageza uticisha Amazi mu ba fans.
Kanda hano umusubize

uwamariya - 17/02/2018 saa 13:21

Uriya muzungu turamwamaganye. Ziriya 3600000frw azajya ahembwa buri kwezi tuzigabanye abakinnyi nk 'Agahimbazamusyi ahubwo
Kanda hano umusubize

kaje - 17/02/2018 saa 09:12

muvunyi urimo guteza akahagari kabisa karekezi uramubaza iki ko wagirango ahubwo uhora ushaka amahane nakajagari
Kanda hano umusubize

kaje - 17/02/2018 saa 09:12

muvunyi urimo guteza akahagari kabisa karekezi uramubaza iki ko wagirango ahubwo uhora ushaka amahane nakajagari
Kanda hano umusubize

bjjj - 17/02/2018 saa 03:36

None se was munyamakuru we ko uvuga ko ikibazo atari imikinire, ukarekeraho ntuvuge icyo kibazo ko numva ukizi?
Kanda hano umusubize

- 17/02/2018 saa 03:27

APRFC OYEEEEEEEEEE
Kanda hano umusubize

vava - 17/02/2018 saa 03:27

njyewe rwose ndabona Muvunyi ashaka kutubangamira!Karekezi niki atakoze? ibikombe byose kuva yaza niwe ubitwara!baragirango akore ikikindi? ahubwo navugeko atamukunda ntamubeshyere ngumusaruro muke!uriya muzungu turamwamaganye muri rayon yacu dukunda!vive rayon sport;; Karekezi oyeeeeeee!!!!
Kanda hano umusubize

ammy - 17/02/2018 saa 18:08

Muvunyi nareke karekezi akore akazi uwo muzunguc wavuye muri mukura ntanumukino atsinze se aje ko gukora iki muri gikundiro? Ko nubundiyayivuyemo ntawe umwirukanye? Ububwo nta kudutesha umwanya cyaneko nanikipe aratoza NGO ayimaremo umwaka cg NGO atware igikombe??????
Kanda hano umusubize

kdieugo - 16/02/2018 saa 10:26

yooh,baturekere umutoza karekezi arashoboye,gutsindwa nugutsinda bibaho,nuwo wobozana vyomushikira.nibaturekere Gikundiro tuyirinyuma.
Kanda hano umusubize

Ok - 16/02/2018 saa 09:20

Apr songambere reyon nkunda akajagarikawe nurugambo mukomerezaho
Kanda hano umusubize

Hey - 16/02/2018 saa 07:25

Niba ikibazo cya Rayon sport atari imikinire ikibazo murabona ari ikihe?
Kanda hano umusubize

uwamariya - 17/02/2018 saa 13:17

Ikibazo so karekezi cg rayon,ikibazo ni Muvunyi Paul uhagarariye izindi nyungu zitari iza gikundiro. Ese ubundi yatowe nande ko atari ubwa mbere adutobeye gikundiro
Kanda hano umusubize

Hey - 16/02/2018 saa 07:24

Niba ikibazo atari imikinire ikibazo cya Rayon sport murino minsi ni ikihe?
Kanda hano umusubize

Hey - 16/02/2018 saa 07:24

Niba ikibazo atari imikinire ikibazo cya Rayon sport murino minsi ni ikihe?
Kanda hano umusubize

Hey - 16/02/2018 saa 07:24

Niba ikibazo atari imikinire ikibazo cya Rayon sport murino minsi ni ikihe?
Kanda hano umusubize

Kankazi - 16/02/2018 saa 07:17

Muvunyi nagende yarahobagiye nta kiri Muvunyi tuzi kera.Ubona ngo atore Dogori muri Hilltop!!!!!Muvunyi we nawe ntawugushira amakenga wagambaniye ikipe.Perezida yari Rwagacondo abandi ni ibisahiranda!!!
Kanda hano umusubize

nge - 16/02/2018 saa 07:05

muvunyi ntashake kuzana akajagali nonaha rwose? nge ntacyo nshinza karekezi nikipe muri rusange! umusaruro dufite ndatekerezako uri kukigero kiza! bagomba kwibukako hatabayeho gutsindwa no gutsinda ntarushanwa ryaba ririmo. ikipe ihora itsinda gusa yakwirara .ndetse ntigire impindukaa. so gutsinda niba bibaho. no gutsindwa bibaho. so mureke abakinnyi numutoza bisuzume ubwabo kuko nibo bafite ibyo bahindura .naho kuzana umutoza mushya ureba nimyiteguro ikipe irimo ndabona arukubavanga mumutwe. ndetse sinatinya kuvugako bababarebye hafi yamarangamutima yabo gusa
Kanda hano umusubize

Em - 16/02/2018 saa 07:00

Apr genda urikipe nziza ugenderakuri gahunda uratuje ariko kubikorwa uruwambere reyon ikipe yakavuyo haba mukibuga mubayobozi mubafana hose nakavuyo umusaruro nurugambo karekezi warayobye ntabwo warerewemukavuyo kugatorezamorero byakugora uzaze usabe kungiriza jimi mulisa mukipe yamahoro
Kanda hano umusubize

nge - 16/02/2018 saa 06:55

muvunyi ntashake kuzana akajagali nonaha rwose? nge ntacyo nshinza karekezi nikipe muri rusange! umusaruro dufite ndatekerezako uri kukigero kiza! bagomba kwibukako hatabayeho gutsindwa no gutsinda ntarushanwa ryaba ririmo. ikipe ihora itsinda gusa yakwirara .ndetse ntigire impindukaa. so gutsinda niba bibaho. no gutsindwa bibaho. so mureke abakinnyi numutoza bisuzume ubwabo kuko nibo bafite ibyo bahindura .naho kuzana umutoza mushya ureba nimyiteguro ikipe irimo ndabona arukubavanga mumutwe. ndetse sinatinya kuvugako bababarebye hafi yamarangamutima yabo gusa
Kanda hano umusubize

nasi - 18/02/2018 saa 17:21

tugomba gutsinda LLB 3-1 Naho Paul nareke Karekezi.ko nta gikombe cyiraducika mubyo yakiniye ikindi amushakaho ni iki?.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X