Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo gutsinda igeragezwa muri Rayon Sports, Ally Niyonzima yasinye muri AS Kigali

AS Kigali yateye gapapu Rayon Sports, isinyisha Ally Niyonzima wari waratsinze igeragezwa akanasohoka ku rutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino.

Nk’uko Ubuyobozi bwa AS Kigali bwabitangaje mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama, Ally Niyonzima wavuye muri Mukura VS na Bonheur Hategekimana wavuye muri Kiyovu ni bo bakinnyi bashya iyi kipe ifite.

Ally amaze igihe akora imyitozo muri Rayon Sports, yanayikiniye imikino ya gicuti

Nshimiye Joseph ushinzwe ubuzima bw’ikipe ya AS Kigali (Team Manager) yatangaje ko Ally Niyonzima bamaze kumusinyisha, bakaba bamwitezeho umusaruro uruta uwo yahaye Mukura VS mu myaka itatu yari ayimazemo.

Umunyamabanga mukuru wa Mukura VS, Niyobuhungiro Fidele yahamije ko koko iyo kipe yaganiriye na AS Kigali kuri ejo hazaza ha Ally Niyonzima, ariko ko ntacyo ibiganiro birageraho, bityo akaba ataraba umukinnyi w’iyo kipe y’Abanyamujyi bidasubirwaho.

Niyobuhungiro yagize ati “Ntabwo turumvikana neza ariko nitwumvikana tuzabibatangariza ariko kugeza iyi saha ntacyo turageraho rwose. Baratwegereye, turi mu biganiro rwose ariko ntibirarangira.”

Ally Niyonzima yari yarasinye muri Rayon Sports muri Kamena uyu mwaka

Amakuru agera kuri Imirasire avuga ko Ally Niyonzima n’amasezerano ye y’umwaka muri Mukura VS yatanzweho miliyoni 18 z’Amafaranga y’u Rwanda, akazajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 500.

Ally Niyonzima asinye muri AS Kigali nyuma y’igihe kiyingayinga ukwezi yari amaze akora imyitozo muri Rayon Sports, aho yakiriwe kimwe n’abandi bakoragamo igeragezwa, agashimwa n’umutoza Karekezi Olivier wahise anamushyira ku rutonde rw’abakinnyi agomba kuzakinisha mu mikino yose azakina mu mwaka utaha irimo n’iy’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Ally Niyonzima ni we wari kapiteni wa Mukura VS

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X