Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Nzamwita de Gaule ntakiri umukandida mu bashaka kuyobora FERWAFA

Uwari asanzwe ayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Vincent Nzamwita De Gaule yavanyemo kandidatire mu matora ku mpamvu zavuzwe ko ari bwite n’iz’umuryango.

Ku rubuga rwa twitter rwa FERWAFA handitswe ko “Bivuye ku mpamvu bwite, n’iz’umuryango, Nzamwita yavanyemo kandidatire ye.”

Nzamwita de Gaule yashimiye buri wese wamushyigikiye mu gihe cy’imyaka ine amaze ayobora FERWAFA kandi yizeje kuzakomeza gushyigikira umupira w’amaguru mu Rwanda no kuzaba hafi Perezida mushya uzatorerwa kuyobora FERWAFA.

JPEG - 56.9 kb
Vincent Nzamwita De Gaule wakuyemo kandidatire mu matora ya Ferwafa

Uku kwikura mu matora kuje gukurikira ibirego kuri De Gaule byo kwibugikana bamwe mu batora akabajyana muri imwe muri hoteli i Kigali akararana na bo bisa no kwiyamamaza mu gihe amategeko yateganyaga ko igihe cyarangiye.

Abayobozi 31 b’amakipe muri 50 batora, biravugwa ko mbere y’amatora ya FERWAFA bararanye na De Gaulle bitemewe n’amategeko agenga amatora (hari ibindi bimenyetso simusiga n’urutonde rwabo).

Uku kwikura mu matora kwa Nzamwita de Gaule biraha cyane amahirwe Rwemalika Félicité wari usanzwe ari Umuyobozi w’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Rwanda akaba na Visi Perezida wa Komite Olempike, wari uhanganye na we.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Imanirashoboye Daneir - 1/01/2018 saa 13:14

umwakamushya Harikuyoborande??
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X