Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sports yatakambiye FERWAFA nyuma y’ibizazane bimaze igihe biyiri ku bitugu

Muri iyi minsi nta kindi kiri kuvugwa muri Ruhago y’u Rwanda uretse ibizazane ikipe ya Rayon Sports imaze igihe ihura nabyo.Muri ibi bizazane birimo gufungwa ku mutoza wayo mukuru Karekezi ndetse n’urupfu rw’uwari umwungirije,byatumye iyi kipe isaba FERWAFA ko yayorohereza ikabemerera gusubika imikino yayo kugeza bamaze kwisuganya.

Rayon Sports yasabye ko imikino yayo itatu itaha muri Azam Rwanda Premier League yasubikwa kugirango ibanze yisuganye ishake umutoza wungirije inahumurize abakinnyi nyuma y’ibihe bibiri irimo bikurikira urupfu rwa Katauti wari Umutoza wabo wungirije.

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo ni bwo Rayon Sports yashyikirije Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA ibaruwa isaba kuyisubikira imikino ifite nyuma y’uwo yakinnye na Mukura VS ku munsi wa gatandatu wa shampiyona kugeza kuwa 10 Ukuboza ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 10, muri icyo gihe ikaba yagombaga kuzakinamo n’Amagaju FC, Musanze FC na Etincelles FC.

JPEG - 29.1 kb
Ibaruwa yandikiwe Ferwafa

Rayon Sports yasabye ko imikino yayo yo kuva kuwa 21 Ugushyingo kugeza kuwa 10 Ukuboza yasubikwa, bitewe n’uko nyuma yo gufungwa k’umutoza mukuru hari hanafashwe abandi bakinnyi bayo babiri (uretse ko bahise barekurwa), ikaba ishaka guhumuriza abandi bakinnyi bayo ikanashaka umutoza usimbura Katauti witabye Imana.

Kuri gahunda y’imikino, Rayon Sports yagombaga gukina n’Amagaju FC kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo, uyu mukino wo ukaba wimuwe nta shiti, ariko indi izakurikiraho yo haracyategerejwe icyemezo Komite nyobozi ya FERWAFA izafata.

Kugeza ubu rayon Sports iri ku mwanya wa 8 n’amanota 8 mu mikino itanu, ikarushwa amanota 5 na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ariko yo ikaba ijmaze gukina imikino itandatu.

Tubibutse ko Mukunzi Yannick na Rutanga Eric bari batawe muri yombi mu ijoro ryo ku cyumweru,ku munsi w’ejo kuwambere bakaba bararekuwe.Polisi yari yabifashishije kugirango bayifashe iperereza ku mutoza wabo Karekezi kugeza ubu ukiri mu maboko ya Polisi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X