Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Safi yongeye kwigaragaza mu yindi sura

Niyibikora Safi wiyita Madiba,ubu arimo kubarizwa mu gihugu cya Uganda.Kugeza ubu ntagifite umusatsi yari asanganywe kuko yamaze gushyiraho imisatsi y’imishumikano bakunze kwita (dreadlocks)


Uyu muhanzi ubu urimo gukora umuziki ku giti cye ari muri Uganda n’itsinda rya The Mane aherutse gusinyamo.Umuhanzikazi Marina nawe barikumwe bikavugwa ko nawe arimo gukora indi ndirimbo.

‘Kimwe kimwe’,ni yo nyito yahawe iyi ndirimbo Madiba arimo gukora.Ikazasoka mu minsi iri imbere bigizwemo uruhare na Producer Sasha Vybz urimo kuyikora.

Umuhanzikazi Marina nawe uri muri The Mane wasinyemo imyaka icumi ari muri Uganda aho bivugwa ko ari gukorerwa indirimbo na Producer Nessim uhagaze neza ku isoko rya muzika.

Safi washakanye na Judith yanditse kuri instagram abwira abafana be ko kuri noheli uyu mwaka abafiti impano, ati “Kuri Noheli uyu mwaka mbafitiye impano nziza ndikubategurira.Mwitegure.Ni ukuri.”

Iyi ndirimbo igiye gusohoka nyuma y’uko aherutse gushyira hanze indi yise’Got it’ yakoranye na Meddy.Uretse izo kandi Safi avuga ko hari indi mishinga myinshi igiye kujya hanze.

Aherutse no gutangaza ko gukora umuziki ari wenyine biryoshye kurusha uko yari amerewe akiri muri Urban Boys.Aha yasobanuye ko impamvu yavuye muri iri tsinda ari uko yabonaga nta ejo hazaza rifite.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sammy Gatete - 9/12/2017 saa 12:06

Kbs izi dread ziramubereye kdi numuhanga ndizera ko azagera Kure hashoboka
Kanda hano umusubize

KAMUGISHA BERTIN - 12/12/2017 saa 16:22

Agerageze,wenda azatera mu kirenge cya Eddy Kkeinzo cg David Lutalo. Bertin Kampala.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X