Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Savio wamaze kuba umukinnyi wa APR FC yahawe amasezerano yihariye ugereranyije na bagenzi be

AS Kigali ntiyabashije kubahiriza amasezerano yagiranye na Savio.Ibyo byatumye uyu musore yemera kugurwa na APR Fc maze ahabwa amasezerano atandukanye na ya bagenzi be asanze muri iyi kipe.

JPEG - 202.8 kb
Bidasubirwaho Savio ni umukinnyi wa APR FC

Nshuti Savio Dominique bidasubirwaho, ni umukinnyi wa APR FC akaba azagaruka i Kigali atangira gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu yamutanzeho miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, imukura muri AS Kigali yari amazemo amezi 6 gusa ayerekejemo avuye muri Rayon Sports.

Uyu musore uri kumwe n’ikipe y’u Rwanda Amavubi aha i Tangier mu gihugu cya Maroc, yatanzweho miliyoni 30 Frw y’u Rwanda, harimo miliyoni 26 zahawe ikipe ya AS Kigali, naho Savio Nshuti asigarana miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

JPEG - 341.7 kb
Savio ubu agiye kujya akina mu ikipe yahoze ari umukeba

Savio nshuti yari aherutse kwemererera itangazamakuru ko atazasubira mu ikipe ya AS Kigali, yamwemereye kumwubakira inzu ubwo yamukuraga muri Rayon Sports, bikarangira inzu atayibonye, agatangira gahunda yo gusesa amasezerano na AS Kigali, yakiniye umukino umwe gusa kuva yahindura ikipe akava muri Rayon Sports.

AS Kigali mubyo yari yamwemereye mbere, icyo yabashije kumugezaho ni imodoka gusa ya Mercedes Benz ifite agaciro ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aya mafaranga yasubijwe AS Kigali, hiyongeraho ayo batanze bamufatira inzu, ibikoresho byo mu nzu bamuguriye bigezweho, amafaranga y’igitoro yanyweye ari muri AS Kigali ndetse n’amafaranga akabakaba miliyoni 3 yamutanzweho avuza.

Uyu mukinnyi kwerekeza kwe muri APR FC, yabifashijwemo na bamwe mu bayobozi ba FERWAFA bari aha Tangier, akaba ari ho yasinyiye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, iguze abakinnyi benshi bakomeye muri uku kwezi kwa mbere, yitegura imikino nyafurika, ariko no gukomeza ikipe itari yatangiye neza muri shampiyona.

Savio Nshuti Dominique, azajya abona umushahara wa Frw 700 000 ku kwezi muri iyi kipepe anabone amadorali 20 y’amanyamerika uko atanze umupira uvamo igitego muri APR FC.

Nshuti na Mangwende bashobora kongera kubaka uruhande rutyaye nk’uko byahoze mu myaka 2 ishize

Uyu musore kandi bitandukanye n’abandi bakinnyi ba APR FC bahabwa Frw 80 000 ku mukino batsinze, we azajya ahabwa Frw 130 000 uko batsinze umukino umwe muri shampiyona, bishoboka ko ku kwezi batsinze imikino 4, Savio yakwinjiza Frw 1,200,000. Abaye yaratanze imipira ivamo ibitego yabona n’andi y’inyongera.

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Antoine - 22/01/2018 saa 08:45

Ibyontaho bihuriye haraho watubwira muribibiriya havugango umuntuntagakore nonese1/10 cyavakuki ntabutunzi? ayonamarangamutima yawe ubwo nikubyumva!
Kanda hano umusubize

nkusi - 22/01/2018 saa 07:53

APR igiye kuba ikipe ikomeye bijyanye nuko n'Amavubi Arimo yitwara bigaragazako abakinnyi bacu Local. bakomeye.
Kanda hano umusubize

KIGOLI - 21/01/2018 saa 06:58

SAVIO niwe mukinnyi uhenze kurusha abandi bose mu Rwanda.Ariko ntaho ahuriye na NEYMAR waguzwe 230 millions euros.Nukuvuga hafi 230 000 000 000 RWF,bihwanye na 1/8 cya Rwanda National Budget baha umuntu umwe gusa!!!.Bisobanura ko NEYMAR yagura ba SAVIO barenga 7 666.This world is mad.Nubwo twese dushyira amafaranga imbere ya byose,YESU yasize asabye abakristu nyakuri "gushaka mbere na mbere ubwami bw'imana" (Matayo 6:33).Abantu babikora ni bake cyane.Niyo mpamvu Bible yerekana ko abakristu nyakuri ari bake cyane (Matayo 7:13,14).Abo nibo bazaba muli paradizo.Gushaka imana bisaba kwitanga (sacrifice).Ugakora akazi gasanzwe kugirango ubeho,ariko abakristu nyakuri basabwa no gukora umurimo Yesu n'abigishwa be bakoraga, wo kubwiriza ku buntu.Soma Yohana 14:12 na Matayo 10:8. Umukristu nyakuri yigana Yesu n'abigishwa be.Icyacumi,cyali kigenewe gusa Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:21-24.Abigishwa ba Yesu iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n'ayo mafaranga yawe".Nabyo bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.Niba dushaka ubuzima bw'iteka muli paradizo,tugomba kubigana.Bible yerekana neza ko abantu bibera mu byisi gusa,batazazuka kandi batazaba muli paradizo.Bible ibita "abanzi b'imana" (Yakobo 4:4).
Kanda hano umusubize

- 22/01/2018 saa 05:29

Imana Iguhe umugisha,ibyo uvuze nukuri dukwiye gushak'amafaranga ariko tukamenyako atariryo herezo ryubuzima ahubwo ubumuntu no gukora ibyo Imana Ishaka nibyo byingenzi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X