Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Thierry Hitimana n’adatanga umusaruro muri Bugesera Fc ashobora gukurikira bagenzi be bamubanjirije

Ikipe ya Bugesera yarangije kwemeza umutoza wa kane mu mikino ibanza ya shampiyona ubwo kuri uyu wa gatatu yahamyaga ko Thierry Hitimana ari we ugiye gufata iyi kipe mu mikino isigaye ya shampiyona.


Ubuyobozi bwa Bugesera, bwari bwatangarije itangazamakuru mu minsi ishize ko bari kuvugana n’abatoza batandukanye, gusa kuri gahunda bakaba baragombaga kwemeza umutoza mukuru mu mikino yo kwishyura ya shampiyona yari igisigaje iminsi itanu ngo ibe yagera.

Aba ariko bakaba batahisemo gutegereza iyi minsi ahubwo nk’uko umwe muri iyi kipe yabitangaje ngo byarangiye bahisemo gushaka umutoza mukuru uzatangirana n’umunsi wa 11 wa shampiyona ubwo izaba yongeye gusubukurwa, maze birangira hemejwe Thierry Hitimana wari umaze igihe adatoza.

Yagize ati: “Ni byo Thierry Hitimana yarangije kwemezwa nk’umutoza wa Bugesera. Agomba gutangira imirimo ye kuwa mbere ubwo Bugesera izaba igarutse mu myitozo”.

Thierry Hitimana watoje amakipe nka Musanze, As Kigali na Rayon Sports, yari amaze igihe adatoza ku rwego rwo hejuru uretse amakipe y’abana ndetse n’ay’abasaza.

Uyu, akaba aje gukorera mu ngata Maso wayisigaranye nyuma y’aho Ally Bizimungu wari umutoza wayo mukuru yirukanywe burundu, abanje guhagarikwa by’agateganyo iminsi 15, azira umusaruro ugayitse mu maso y’Ubuyobozi bw’iyi kipe ikintu atakozwaga dore ko we yavugaga ko arengana ahubwo ananizwa n’abakabaye bamworohereza mu kazi.

Ally Bizimungu, yageze muri Bugesera FC mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka asimbura Kanyankore Gilbert Yaounde wari umaze kwirukanwa. Mu mezi atatu Ally Bizimungu yamaze muri Bugesera FC yayitojemo imikino itanu ya Azam Rwanda Premier League, akaba yaratsinzemo umwe akanganya umwe maze agatsindwa itatu.

Nyuma ye, ikipe ikaba yarahawe Nshimiyimana Maurice Maso wari umwungirije gusa na we akaba yari ayigejeje ku mwanya wa 11 n’amanota 10 mu mikino 11. Bugesera ariko, ikaba yamaze kongerera amasezerano Samson Ikechukwu ho undi mwaka, akazajya afatanya na rutahizamu mushya Rafael na we wageze mu ikipe,mu gihe Guindo Abdallah we atazongererwa amasezerano.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X