Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umukino wa Police Fc na Rayon Sports wo kuri uyu wa kane utegerezanyijwe amatsiko adasanzwe

Umukino w’ikirarane wa Rayon Sports na Police uraba kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2017 kuri Sitade ya Kicukiro.


Uyu mukino w’ikirarane wasubitswe kubera urupfu rw’umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Hamad Kauti witabye Imana tariki ya 15 Ugushyingo uyu mwaka ari nabwo uyu mukino wari kuba maze FERWAFA irawusubika nyuma yo kwakira ubusabe bwa Rayon Sports.

Uretse uyu mukino wasubitswe wa Rayon Sports na Police hari na Kiyovu na Marines wahagaritswe n’imvura aho wari ugeze ku munota wa 39 ukaba azakinwa kuwa Gatandatu.

Uko gahunda y’imikino iteye

Tariki ya 14 Ukuboza

Police Fc vs Rayon Sports (Kicukiro)

Tariki ya 16

Kiyovu vs Marines (Stade Mumena)

Tariki ya 17 Ukuboza uyu mwaka

Amagaju Fc vs Rayon Sports (Stade Nyagisenyi)

Tariki ya 19 Ukuboza hazakinwa umunsi wa 9 wa shampiyona

Musanze Fc vs Miroplast Fc (Stade Ubworoherane)

Marines Fc vs Bugesera Fc (Stade Umuganda)

Sunrise Fc vs Kirehe Fc (Stade Nyagatare)

Espoir Fc vs Police Fc (Rusizi Stadium)

As Kigali vs SC Kiyovu (Stade Kigali).

Umukino wagombaga guhuza APR na Rayon Sports tariki ya 26 Ukuboza uyu mwaka wasubitswe kubera ibirarane bigiye gukinwa ukazaba umwaka utaha nyuma y’imikino ya CHAN izatangira muri Mutarama.

Kugeza ubu As Kigali iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere n’amanota 16, ikurikiwe na Kiyovu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15 na APR iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 15.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X