Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umutoza antoine Hey yahigiye kwandagaza Nigeria mu mukino uri buyihuze n’Amavubi

Kuri uyu wa mbere nibwo Amavubi aribwisobanure na nigeria mu mukino wa CHAN.Ibi bikaba byatumye umutoza Hey avuga ko aribwandagaze nigeria ku buryo bugaragara.


Umutoza w’umudage Antoine Hey yifitiye icyizere gikomeye ku munsi wa mbere w’irushanwa ry’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, ryatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ko aza gutsinda bidasubirwaho ikipe ya Nigeria.

  • 19H30 (21H30 isaha ya Kigali): Nigeria vs RWANDA (Stade Ibn Batouta/Tangier/Morocco)

Ni umukino ufite kinini uvuze ku makipe 2 ari mu itsinda rya C muri iri rushanwa. Nigeria nka kimwe mu bihugu bikomeye ku ruhando rwa ruhago ku mugabane wa Afurika, itegerejwe na benshi uyu mwaka, ngo barebe niba yakwegukana igikombe cya Afurika gikinirwa n’abakina imbere mu bihugu byabo, mu gihe Amavubi bavuga ko bazanywe no kugaragara byibura mu makipe 4 ya mbere.

“Twishimiye uko twakiriwe n’igihugu kiri kuberamo aya marushanwa, Morocco. Imyiteguro iri ku rwego rwo hejuru. Ibikorwa remezo biri ku rwego rukwiye amarushanwa nk’aya, ikintu cyiza cyane ku hazaza ha muri CHAN.” Antoine Hey, ashima uko bakiriwe muri Maroc kugeza kuri ubu.

Yongeraho ati “ Iri ni irushanwa rihuza abakinnyi bakinira imbere mu bihugu byabo, akaba ari yo mpamvu nk’u Rwanda twahisemo gukoresha abakinnyi benshi bakiri bato, ngo tubahe amahirwe yo kuba bakwigaragaza bakerekana icyo bashoboye gukora.”

“Akaba ari yo mpamvu u Rwanda rushaka gutinda igihe gihagije muri iri rushanwa, turakora cyane ngo tugere ku ntego zacu.”

Amavubi yiteguye bihagije iri rushanwa nyuma yo kubona tike yo kuza muri Maroc, amaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Ethiopia.

Umwiherero w’iminsi 10 mu gihugu cya Tunisia, waje ukurikira irushanwa rya CECAFA, Antoine Hey n’abamuyobora bahisemo guheba, bagategura CHAN.

Amavubi yifitiye icyizere gihagije dukuriije uko twababonye kuri iki cyumweru aha Tangier, mbere yo guhura na Super Eagles za Nigeria.

Mu kiganiro Umudage Hey yahaye abanyamakuru bo mu bihugu bitandukanye baje gukurikirana iri rushanwa, yavuze ko yiteguye bihagije kurusha uko bamwe babikeka, kandi bazanatungurwa n’uko iyi kipe izitwara hano.

“Maze ibyumweru 2 ndi kureba ibyo mukora mutegura uyu mukino, ibyo abatoza bavuga, icyo abakinnyi bavuga n’abayobozi bavuga kuri uyu mukino mu bitangazamakuru byo muri Nigeria.” Umudage Hey, utoza Amavubi.

“Mu minsi 2 ya nyuma iheruka, nabonye buri umwe mu ikipe ya Nigeria, nk’umutoza w’abazamu, kapiteni wa Super Eagles, abakina inyuma mu ikipe, ko bagiye gutsinda u Rwanda.”

“ Sinzi niba ari ukwigirira icyizere cyangwa kwiyemera, tuzabireba ejo. Gusa ndashaka kubabwira (abanyamakuru) ko uyu mukino utaza koroha nk’uko buri umwe muri Nigeria abikeka, turiteguye bihagije, nizere ko na Nigeria yiteguye, nkaba numva kuvuga babihagarika tukareba kuri uyu wa mbere.”

Nta mukinnyi n’umwe muri 23 Hey yazanye muri iri rushanwa ufite ikibazo gikomeye cyatuma adakina iri rushanwa.

Ku i saa 20H30 za hano i Tangier, ni bwo Amavubi yageze ku kibuga azakiniraho, barakizenguruka bareba uko giteye ku nshuro ya mbere, basohoka hanze gukorera imyitozo ku bibuga bihari, imyitozo bamazemo iminota 45, maze barasohoka barataha, byari saa 21H15 hano muri Maroc (23H15 i Kigali).

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kayumba fred - 15/01/2018 saa 10:15

tubarinyuma basore bacu
Kanda hano umusubize

kayumba fred - 15/01/2018 saa 10:14

Twishimiyeko abasore bacu bazamura Ibendera ry' Urwanda murakoze tubarinyuma .
Kanda hano umusubize

akimana derick - 15/01/2018 saa 09:08

Turabashyi gikiye muzitware neza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X