Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umutoza Hey yafashwe nk’intandaro yo gutsindwa kw’Amavubi

Muri iyi minsi imikino ya CHAN irakomeje.Muri iri rushanwa Amavubi ntiyabashije gukomeza nyuma y’uko yasabwaga kunganya na Libya.Abafana batangiye kwitotombera umutoza Antoine Hey ko yashyiza imbaraga mu kugarira maze ubusatirizi bukaba bucye.

Icyagarutsweho cyane n’uko ngo umutoza yakabaye akora ibishoboka byosa akaba yari kugarira ari uko nibura Amavubi yari kuba yatsinze igitego kimwe nibura.

Mu gihe Amavubi yasabwaga kunganya na Libya ngo abone itike ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu kiri kubera muri Maroc, yatsinzwe igitego na Libya habura 1’26” ngo umukino urangire basezererwa batarenze amatsinda nko mu 2011.

U Rwanda rwagiye gukina na Libya yari ifite amanota atatu bo banganya na Nigeria ane aho basabwaga kunganya bakabona itike ya ¼ cy’irangiza nko mu 2016 ubwo basezererwaga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umutoza Antoine Hey yakoze impinduka y’umukinnyi mu ikipe yatsinze igitego 1-0 Guinea Equatorial aho Manishimwe Djabel yasimbuye Biramihire Abeddy.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe no gukinira umupira mu kibuga hagati aho u Rwanda rwagerageje kurema uburyo bwavamo igitego imbere y’izamu rya Mohamed F Abdalla Nashnush mu gihe Ingona zo muri Nil bwari butandatu nubwo ntawajyaga mu izamu rya Bakame.

Iki gice cyarangiye undi mukino wo muri iri tsinda C, Guinea Equatorial itsinze Nigeria igitego 1-0, u Rwanda ruyoboye iri tsinda n’amanota atanu.

Mu gice cya kabiri, Libya yasabwaga gutsinda ngo ibone itike yasatiriye Amavubi byatumye bakora amakosa arindwi hatangwamo amakarita ane y’umuhondo.

Mubumbyi Bernabe yasimbuye Manishimwe Djabel ku munota wa 53’nyuma y’iminota 10, Fitina Omborenga asimbura Iradukunda Eric.

Libya yahushije uburyo butatu bw’igitego cyabazwe imbere y’Amavubi n’umupira wakubise igiti cy’izamu mu gihe haburaga iminota igeze ku 10.

Kuri uwo munota wa 80 nibwo umunyezamu w’Amavubi, Ndayishimiye Eric “Bakame” yahawe ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino.

Nshuti Dominique Savio yasimbuwe na Nshimiyimana Imran kugarira hagati asanzeyo Niyonzima Ali, Bizimana Djihad na Mukunzi Yannick, Amavubi asubira inyuma bisaba kugarira mu rubuga rwabo byongereye imipira Libya yakiniraga mu rubuga rwa Bakame.

Byabaye ngombwa ko umusifuzi w’Umunyamaroc yongeraho iminota ine y’inyongera maze ku munota wa 92’34 ku mupira wavuye ku munyezamu wa Libya ugeze mu rubuga rwa Bakame, Elmutasem Abushnaf atsindira igitego Libya cyabahaye itike ya ½ cy’irangiza nk’aba kabiri mu itsinda kuko Nigeria yakomeje ari iya mbere nyuma yo gutsinda Guinea Equatorial ibitego 3-1.

Amavubi asezerewe muri CHAN 2018 muri Maroc atsinze umukino umwe, igitego atsinzwe umukino anganyije undi aho Antoine Hey yakinishije abakinnyi 17 muri 23 yajyanye.

Ni ku nshuro ya gatatu Amavubi yari akinnye CHAN nyuma ya 2011 muri Sudani aho basezerewe nta nota babonye batsinze igitego kimwe mu gihe mu 2016 basezerewe na DR Congo muri ¼ cy’irangiza batsinzwe ibitego 2-1 mu minota y’inyongera.

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

0722532456 - 30/01/2018 saa 03:51

Birambabaje
Kanda hano umusubize

muhoza - 28/01/2018 saa 19:16

erega abanyarwanda ntambaga tugira twanga kurya kawunga nibishyimbo kandi biterimbaraga ngoniryabagande mureke badustinde b bemera kubirya
Kanda hano umusubize

byicaza - 28/01/2018 saa 01:39

Ntabakinyi
Kanda hano umusubize

just - 28/01/2018 saa 01:38

Yeme Yeme ese ntimuramenya ikibazo? Ntabakinyi tugira abatoza mwirukana ko bagera ahandi bagakora
Kanda hano umusubize

Gruec - 27/01/2018 saa 14:15

Ese kuki mwafunze igitekerezo cyanjye kandi ntawe natutse?
Kanda hano umusubize

Gruec - 27/01/2018 saa 05:44

KAYISIRE SÉBASTIEN, ndemeranywa nawe ko atari ikosa ry'umudage. Ariko se koko uremeza ko ntabakinnyi dufite, aho niho tudahuza kuko abakinnyi turabafite ariko nta : Structure Management, ihari. Abakagombye gushakira umuti icyo kibazo buri wese yirebera sa personne, encadrement y'abakinnyi igashirira mu kwitana "Bamwana" ABAKINNYI bakeneye moyen ibyo nabyo kubera ideologie yacu yo kutita ku bikorwa"collectifs" police itahahagaze byaratwihishe. Abafana biwacu bagufana watsinze "banyiranjyiyobigiye" abakenewe ni umukunzi nyamukunzi "utsinda turatsindana n'utsindwa dutsindanwe" abo ntabo tugira. None se motivations y'abakinnyi murashaka ive hehe? Naho ibyo kugura ba "Ronaldo, Messi, Neymar n'abandi siwo muti kuko nizibika zari amagi. Kandi ayo mafaranga yo kugura abakinnyi muyashoye mu guforuma abo dufite byatanga umusaruro mwiza ndetse no mugutanga imirimo kubenegihugu kurenza kubona izo "take away" z'ahandi. Murakoze
Kanda hano umusubize

DJUMA - 26/01/2018 saa 15:32

NTITURENGANYE HEY ABATWICIYE UMUPIRA NABASHIZEHO GAHUNDA YO GUKINISHA ABANYARWANDA GUSA KDI TUDASHOBOYE BAREKE AMAKIPE AKINISHE ABANYAMAHANGA BASHATSE UBURYOHE BUGARUKE KU KIBUGA
Kanda hano umusubize

Ndayisaba Jeanpierre - 27/01/2018 saa 09:32

Amaku Asekeje
Kanda hano umusubize

- 25/01/2018 saa 14:32

Ntakundi nibaze dukomeze champion
Kanda hano umusubize

kayisire Sébastien - 25/01/2018 saa 14:07

Banyarwanda banyarwandakazi nshuti zumupira wamaguru mu Rwanda icyo nshaka kubabwira nkumu sportif uyu mudage muramurenganya kabisa kuko niyo mwazana Pep Guardiola ,Morinyo,ntacyo mwageraho kuko nta abakini dufite nta abataka mwarangiza mukabigereka ku mutoza erega we aratoza ariko ntabwo arema abakinyi bacu bari ku rwego rwo hasi cyane uretse nibyo na Championat yacu nayo iri ku rwego rwo hasi cyane kandi iri pauvre cyane ubwo rero nta mpanvu zo kwitwaza umutoza. ....
Kanda hano umusubize

rwabukwisi - 25/01/2018 saa 07:44

erega umutoza ararengana ntanabakinnyi dufite tujye twemera!!
Kanda hano umusubize

solar - 24/01/2018 saa 17:42

Ahubwo jye mbona amavubi umutoza wayo afite ikibazo cya barutahizamu. Ariko siwe wenyine nabatoza bamubanjirije bagiye bahura nicyo kibazo cya bakinnyi batsinda ibitego. Nitubyemere u Rwanda nta barutahizamu dufite . Akazi uyu mutoza akwiriye kwitaho cyane ni ukugerageza kwigisha abakinnyi bi mbere uburyo bwo gutsinda ibitego. Wabonye hehe ikipe itangira match tug arijye gusaa iminota 90 yose? Nta gushota mwizamu na rimwe? Haracyarimo byinshi byo gukosora
Kanda hano umusubize

IRUMVA MUPENZI - 24/01/2018 saa 15:29

nukwihangana ntakundi nibahe umwanya nabana bomucaro bakine kuko nabo barashoboye foot boll ntabwo irangiriraga mumigi gusa
Kanda hano umusubize

Nuko nyine - 24/01/2018 saa 10:29

Ntagitangaza kirimo kuko nubundi ikipe ntagahunda yari ifite yo gushaka byibura igitego kimwe, mbese bumvaga byarangiye bakomeje. Nibihangane uretse ko nabyo atari bishya kuko no muri cecafa batarenze aho baraye bagarukiye!
Kanda hano umusubize

NOVATION PATRICK - 24/01/2018 saa 08:37

location ntibamurenganye ntacyijya cyiba lmana itacyemeye
Kanda hano umusubize

fifi - 25/01/2018 saa 05:15

ntakundi nubundi ntagishya kandi ntanicyidasanzwe kunsinzwi ya mavubi birenganya hey
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X