Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Basketball:Umutoza yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi azifashisha mu gikombe cy’isi

Abakinnyi bazwiho ubuhanga mu mukino wa Basketball bamaze gutoranywa mu rwego rwo kwitegura amarushanwa azahuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’andi y’ibihugu mu gikombe cy’isi.


Umutoza w’ikipe ya Basketball, Moïse Mutokambali yahamagaye abakinnyi 17 bo mu gihugu bagomba kwitegura amajonjora y’igikombe cy’isi kizabera mu Bushinwa umwaka utaha.

Mutokambali yahamagaye abakinnyi 17 bakina muri shampiyona yo mu Rwanda bazajya bakora imyitozo kabiri mu cyumweru mu rwego rwo kwitegura ayo marushanwa.

Abo bakinnyi ni Mugabe Aristide ukinira ikipe ya Patriots, Kubwimana Kazingufu Ali wa REG BBC, Sagamba Sedar wa Patriots BBC, Nkurunziza Walter wa REG BBC, Irutingabo Fiston wa IPRC-Kigali BBC, Ndizeye Dieudoné wa Patriots BBC, Hagumintwali Steven wa Patriots BBC, Amani Déo wa UGB BBC, Nyamwasa Bruno wa IPRC-Kigali BBC, Mutabaruka Victor wa IPRC-Kigali BBC, Niyonkuru Pascal wa Espoir BBC, Shyaka Olivier wa REG BBC, Ruzigade Ali wa APR BBC, Niyonsaba Bienvenu wa IPRC-South BBC, Ndoli Jean Paul wa IPRC-Kigali BBC, Kaje Elie wa REG BBC na Kami Kabange Milambwe wa REG BBC.

U Rwanda ruzakina mu cyiciro kibanza kizabera i Bamako muri Mali kuva tariki ya 23-25 Gashyantare 2018.

Nyuma yaho nibwo hazamenyekana igihe hazabera icyiciro cya kabiri.

Ni ubwambere umugabane w’Afurika uzahagararirwa n’amakipe 5 mu gikombe cy’isi.

Imikino y’igikombe cy’isi izabera mu Bushinwa muri Kanama Kanama kugeza Nzeli 2019.

Uko amatsinda ahagaze mu guhatanira igikombe cy’isi

Itsinda A: Guinea, Tunisia, Cameroun na Africa y’Epfo

Itsinda B: Mali, Nigeria, Uganda n’u Rwanda

Itsinda C: Congo, Angola, Misiri na Maroc

Itsinda D: Senegal, Cote d’Ivoire, Repubulika ya Central Africa na Mozambique.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

xc - 11/01/2018 saa 09:48

kwibeshya bibaho
Kanda hano umusubize

Akimana - 10/01/2018 saa 07:09

Ubuse iyi kipe ni iya Volleball?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X