Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

ADEPR: Hari abavuga ko bameze nk’abicaye mu kimodoka kitazi aho cyerekeza, ndetse ngo gishobora kuzabata mu manga!

Abakurikiranira hafi umukino wagiye ubera mu Itorero rya ADEPR, usanga bavugira kenshi mu matamatama ko niba nta gikozwe mu maguru mashya, mu Itorero rya ADEPR hashobora kuzabaho ugutungurana gukomeye gutewe n’ukutumvikana kw’udutsiko twinshi tutavuga rumwe hagati yatwo ndetse tutanumva ubuyobozi bushya buyobowe na Rev.Karuranga Ephraim, ndetse tukaba tumaze kugwiza imbaraga.

Kuba Komite nshya ya ADEPR yarananiwe guhuriza hamwe utu dutsiko tutanyuzwe n’imiyoborere y’Itorero , bigaragaza ko hari igitutu igiye kotswa giturutse muri two ndetse hakiyongeraho ikindi kizaba gitewe n’aba bayobozi barekuwe n’ubutabera(Bayobowe na Tom Rwagasana kuri ubu).

Abakristo ba ADEPR benshi bavuga ko basa nk’abaheze mu rungabangabo kuko mu mwanya umwe babwirwa ko hakozwe amakosa mu gufunga abari abayobozi babo (bakorewe akarengane), mu wundi mwanya bakabwirwa ko aba bayobozi batari bakwiriye gufungurwa kuko ari abajura kabuhariwe.

Aba bakristo kandi bibaza impamvu Komite nshya itigeze igira icyo ikora ku bibazo byabakomerekeje birimo Ikigega cya ADEPR Cicco cyatikiriyemo amamiliyoni. Ubu buyobozi bushya busigaje amezi 4 gusa ngo manda yabwo irangire, bwakomeje gutegerezwaho umuti w’iki kigega ariko amaso y’abagishoyemo imali akomeza guhera mu kirere, iyi iba impamvu yo gutakarizwa icyizere.

Tugarutse inyuma muri twa dutsiko tuvuga ko duharanira ko ADEPR yayoborwa mu buryo ubu cyangwa ubundi, usanga abatuyoboye bavuga ko nta munsi n’umwe bazanyurwa mu bihe bataza bibona hejuru mu bushorishori bw’ubuyobozi kugira ngo nabo batange umusanzu wabo mu miyoborere y’Itorero cyane ko ngo baheezwa.

Muri make, reka tubabwire udutsiko tuzwi muri utu:

Hari agatsiko kayobowe n’umuherwe Janvier Birahagwa afatanije na Rev. Karuranga Edouard, hari agatsiko kitwa Nzahuratorero y’Umwimerere kayobowe na Dr.Basabose Jean de Dieu, hari agatsiko nako kiyita Nzahuratorero kiyomoye kuy’umwimerere kayobowe na Dr.Moses, hari akandi gatsiko ka gatatu nako kiyita Nzahuratorero ariko katagaragaza umuyobozi wako, hari agatsiko kayobowe na Bwana Rurangwa Deny afatanije na Steven Sugira, hari agatsiko kayobowe na Past.Modeste Uwabimfura, hari agatsiko kayobowe n’umugore witwa Serene hari n’agatsiko bivugwa ko kayobowe na Bwana Gatete Galican kagamije kuvuganira abahoze ari abayobozi ba ADEPR bayobowe na Bish.Tom Rwagsana.

Muri iyi minsi rero, utu dutsiko twose turimo gucungana ijisho ku rindi, intambwe ku yindi, hibazwa ukwiriye kuzayobora Itorero rya ADEPR muri manda itaha izashyirwaho n’amatora azaba muri Werurwe 2018. Abasesenguzi bavuga ko Komite Nyobozi nshya yashyizweho ngo isimbure abayobozi bari batawe muri yombi idafite ubushobozi bwo kuyobora Itorero kuko ngo hari ibibazo by’ingutu igenda ica ku ruhande birimo ikigega ADEPR CICCO, ibibazo bya Pensiyo, ibibazo by’abapasiteri bagiye bagura imyanya y’ubuyobozi kandi badashoboye, ibibazo byo kwishyura umweenda Itorero ribereyemo amabanki n’ibindi.

Ibi tubabwiye haruguru ni bimwe mu bintu bishimangirwa n’abayobozi b’utu dutsiko, ku buryo iyi ishobora kuzaba iturufu ikomeye kuri bo bakwifashisha mu rwego rwo kugumura abakristo n’abashumba kugira ngo muri manda itaha aba bayobozi batazagirirwa ikizere ngo kuko icyo bari babategerejeho batigeze bakibona.

Gusa kandi na none ku rundi ruhande, hari abavuga ko hari ikindi gice kinini cy’abakristo bavuga ko aho Itorero ryari rihagaze ubu ntacyo habatwaye ngo kuko icyo bashaka ari umutuzo kandi bakaba bumva bawufite nyuma yuko habayeho itabwa muri yombi ry’abahoze bayobora ADEPR.

Hari kandi ikindi gice cy’abakristo kitari gito kivuga ko kubera impamvu z’uko babona ibivugwa n’abarekuwe n’ubutabera (basa n’abakinyotewe ubuyobozi bakomeje kuvuga ko bagambaniwe na komite nshya) ndetse n’ibivugwa n’abayobora utu dutsiko tutemera komite nshya ndetse tukaba tutanemera abayobozi baherutse gufungurwa, bahita babisanisha no kuba bicaye mu kimodoka batazi aho kibaganisha ndetse ngo gishobora kuba cyabagusha mu manga igihe icyo ari cyo cyose.

Hari abasesenguzi bavuga ko abayobozi baherutse gufungurwa bashobora gukora poropaganda ikomeye bagashinga agatsiko kagamije kuzashaka abayobozi bashobora kuzasimbura Komite nshya ya ADEPR iyobowe na Rev.Karuranga ku buryo nyuma yo kuyisimbura ngo hazabaho imikoranire ya hafi, iyi ikazaba inzira nziza yo kubagarurira icyizere batakarijwe mu minsi mike ishize ubwo bamburwa inshingano. Abasesengura bemeza ko nyuma yo gusubizwa inshingano n’iyo Komite izaba yagiyeho, hazabaho kubagarura mu mirimo yoroheje ariho n’ubundi hagamijwe kubagira abamisiyoneri bashobora no kuzoherezwa kuyobora ya matorero bari batangije mu bihugu by’i Burayi na Uganda.

Aha, ngo nibwo abayoboke benshi ba ADEPR bazaheraho batangire kugumuka bave mu Itorero, abandi bareke gusenga kuko ngo batazaba biyumvisha uburyo ba bayobozi bagarutse muyobora amatorero yabo. Abareba kure kandi bemeza ko twa dutsiko natwo tutazaba twicaye cyane ko nta na kamwe kazaba kavuga rumwe n’akandi, kuko buri kamwe kazaba gaharanira inyungu zako, ibi bikomeze kuzamura intugunda mu Itorero.

Ibi ngo bizahita biba nk’ikirunga kirukiye hagati mu Itorero, ku buryo abakristo bamwe bazitabaza inzego za Leta ngo zibakize, ku ku buryo aha hari bamwe ngo batazatinya gusaba Leta gusesa Itorero kuko ubwumvikane buzaba bwabuze burundu. Itorero rya ADEPR muri icyo gihe ngo rizaba ryaramaze guta umwimerere waryo mbese nta gitsure kikiribamo, ahubwo risigaye ryifata nk’andi yose.

Muri iki gihe rero, ngo benshi bazaba bibona nk’abicaye mu kimodoka kinini ariko batazi aho kiberekeza ku buryo gishobora kuzabata mu maanga. Muri ki gihe, abakristo benshi bigaragara ko badohotse mu gusengera Itorero nyuma y’itabwa muri yombi ry’abahoze bayobora ADEPR ariko ni bamara kubona ibibaye, bazongera basubire mu bihe byo gusenga cyane ariko amazi azaba asa nk’ayamaze kurenga inkombe kuko ubuyobozi buzaba bwasubiye mu maboko y’abafunguwe, nabo kuri ubu barimo gukora ibishoboka ngo basubirane icyubahiro cyabo kuko bizeye neza ko bazaba abere kandi ko ngo igihe bafunzwe kiri muri munsi y’amezi 6, bityo bakaba batabuzwa gukomeza kuba mu ntama.

Aha bizaba bigoye kwemeza ko abazaba bayoboye Itorero ari abanyabyaha nk’uko byagiye bivugwa ku buyobozi bwa Sibomana na Tom Rwagasana, dore ko kuri iyi nshuro noneho abazaba bayoboye ADEPR bazaba ari inshuti magara zabo ku buryo kubamagana cyangwa kubiyumvamo bizaba ari ikibazo ku bakristo benshi.

Ibi birashimangirwa n’umubare munini w’abashumba Tom Rwagasana na Sibomana Jean basize bimitse kandi bakiyumvamo ideni babafitiye, ku buryo ni haramuka hatowe inshuti zabo za hafi, amata azaba abyaye amavuta! Birashoboka ko hari abasoma uyu mwandiko wanjye bagatekereza ko naba narengereye ariko siko biri kuko urebye uburyo Tom Rwagasana na Sibomana Jean basize bubatse inzego z’ubuyobozi kuva kuri za Rejiyo by’umwihariko mu mujyi wa Kigali ukagera ku rwego rw’uturere, bigaragara ko ari sisiteme ikomeye umuntu wese atapfa guhita asenya, ibi bikaba ari nabyo byabereye urukuta komite nshya ku buryo byayigoye kurusenya ngo yubake ibyayo. Kuba rero ibi bitarayishobokeye aba bagifunzwe ahubwo ikihutira kuvuga ko yambuye aba ububasha, byagaragaje intege nke zivanze no kwihuta ku cyari gikwiriye gukorwa mbere.

Mu gusoza iri sesengura, navuga ko bisaba izindi mbaraga zikomeye iyi Komite nshya kugira ngo izabashe guhangana n’utu dutsiko twose umuntu yavuga ko twamaze kwigarurira igice kitari gito cy’abakristo. Birasaba kandi ubwenge bwinshi kuko buri gatsiko gafite umugambi wako ndetse n’amayeri ashoboka kugira ngo kabone ikuzo ryako.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

roddy - 26/12/2017 saa 03:08

Bose barashukwa na cash abakristu batanga nibabona nyacyo bagikorera amaturo bakayahagarika rahira ko imihamagaro yabo itazahita izima?
Kanda hano umusubize

RUTABINGWA ERIC DADDY - 25/12/2017 saa 15:01

Mbanje kubasuhuza. maze iminsi ntekereza kuri satani tuvuga ko turwana nawe ngasanga turi guta umurongo cyane kuko turi kwivugira amatiku abantu bagahora mubyo Imana itabatumye mu isi, aho gusenga no kwegera Imana ngo dushake ijuru ugasanga ibiganiro, ibyo twandika, ibitekerezo byabaye nkuko satani abishaka. Gusa ndifuza gusaba ko twashaka Imana twabona hari abidakorwa neza tugasenga kuko ndi kugira ubwoba ko abantu bazaguma mu matiku n'ibitagenda neza gusa dore ko ahanini batita ku byiza biba byakozwe, ugasanga barase ijuru kuko nta juru ry'umwiryane ribaho. reka ndekere arko mwibuke ko nta wiba aho atazi ubutunzi, mushatse mwabona ko iyi ari gahunda ya satani
Kanda hano umusubize

uwayo - 25/12/2017 saa 01:21

ariko sinzi icyo mushya mwarura nibajyane udutsiko twabo ntawe utwitayeho
Kanda hano umusubize

Kigeli - 24/12/2017 saa 22:08

Udutsiko nibintu bibi cyane. Kwanga gukorera ahagaragara.Utizera abandi, ibyo nabyo nubucakara mu bwonko.
Kanda hano umusubize

Danuta - 23/12/2017 saa 16:48

Нiya very nice blog!! Guy .. Beautiful .. Superb .. I'll bookmaгk your blog and take the feeds also? I'm glad to find ѕo many helpful info right here in the publiѕh, we want develop eхtra techniques on this regаrd, thanks for sharing. . . . . . my web site :: [https://duanbietthubien.org/tu-van-thiet-ke-phong-su-dung-gam-mau-tim-chu-dao->https://duanbietthubien.org/tu-van-thiet-ke-phong-su-dung-gam-mau-tim-chu-dao/]
Kanda hano umusubize

Frederic - 23/12/2017 saa 15:50

Usesenguye ibintu bikomeye muvandimwe Imana iguhe umugisha.gusa ltorero ry'Imana ryubatse kurutare,Amarembo y'Ikuzimu ntabwo azarishobora.kandi Abera baryo bahora bari maso babwira Umwami ibyaryo ngo aze arirengere.
Kanda hano umusubize

amani - 23/12/2017 saa 13:15

Ku bwanjye abo bose barwanira kuyobora ADEPR bagamije inyungu z'inda zabo nabakuraho. Abakristo ba ADEPR benshi turambiwe iyo mikino ya ba Mwishakirandamu na ba Nkundicyubahiro. Kandi abenshi muri bariya bavuzwe hejuru ni ko bameze. Imana idutabare. Ntabwo twifuza ko ADEPR yazagera igihe igaseswa. Oya! Oya! Ahubwo abongabo abe ari no bazayivamo kuko nubundi abenshi muri bo bagiye bahabwa ubupasitoro batabikwiye (hagendewe Ku mpamvu zinyuranye zuzuyemo amarangamutima). Ndahamya neza yuko muri ADEPR ubu harimo abakristu b'inyangamugayo (bakijijwe neza) bajijutse (bize) bariyobora neza. Ikibazo gusa ni uko bo batabona ubaha iyo nshingano y'ubupasitori. Ahubwo njyewe kubera n'agahinda mfite numva ryashobora rigahabwa n'abo mu yandi madini y'abaprotestanti babifitiye ubushobozi kandi b'inyangamugayo bakaza bakatuyobora rikazahuka. None se nka RUTAYISIRE ntiyabikora neza? Iyaba byashobokaga ngo aze atwiyoborere! Naho abandi wapi! Byaranze!
Kanda hano umusubize

amani - 23/12/2017 saa 13:14

Ku bwanjye abo bose barwanira kuyobora ADEPR bagamije inyungu z'inda zabo nabakuraho. Abakristo ba ADEPR benshi turambiwe iyo mikino ya ba Mwishakirandamu na ba Nkundicyubahiro. Kandi abenshi muri bariya bavuzwe hejuru ni ko bameze. Imana idutabare. Ntabwo twifuza ko ADEPR yazagera igihe igaseswa. Oya! Oya! Ahubwo abongabo abe ari no bazayivamo kuko nubundi abenshi muri bo bagiye bahabwa ubupasitoro batabikwiye (hagendewe Ku mpamvu zinyuranye zuzuyemo amarangamutima). Ndahamya neza yuko muri ADEPR ubu harimo abakristu b'inyangamugayo (bakijijwe neza) bajijutse (bize) bariyobora neza. Ikibazo gusa ni uko bo batabona ubaha iyo nshingano y'ubupasitori. Ahubwo njyewe kubera n'agahinda mfite numva ryashobora rigahabwa n'abo mu yandi madini y'abaprotestanti babifitiye ubushobozi kandi b'inyangamugayo bakaza bakatuyobora rikazahuka. None se nka RUTAYISIRE ntiyabikora neza? Iyaba byashobokaga ngo aze atwiyoborere! Naho abandi wapi! Byaranze!
Kanda hano umusubize

amani - 23/12/2017 saa 13:10

Ku bwanjye abo bose barwanira kuyobora ADEPR bagamije inyungu z'inda zabo nabakuraho. Abakristo ba ADEPR benshi turambiwe iyo mikino ya ba Mwishakirandamu na ba Nkundicyubahiro. Kandi abenshi muri bariya bavuzwe hejuru ni ko bameze. Imana idutabare. Ntabwo twifuza ko ADEPR yazagera igihe igaseswa. Oya! Oya! Ahubwo abongabo abe ari no bazayivamo kuko nubundi abenshi muri bo bagiye bahabwa ubupasitoro batabikwiye (hagendewe Ku mpamvu zinyuranye zuzuyemo amarangamutima). Ndahamya neza yuko muri ADEPR ubu harimo abakristu b'inyangamugayo (bakijijwe neza) bajijutse (bize) bariyobora neza. Ikibazo gusa ni uko bo batabona ubaha iyo nshingano y'ubupasitori. Ahubwo njyewe kubera n'agahinda mfite numva ryashobora rigahabwa n'abo mu yandi madini y'abaprotestanti babifitiye ubushobozi kandi b'inyangamugayo bakaza bakatuyobora rikazahuka. None se nka RUTAYISIRE ntiyabikora neza? Iyaba byashobokaga ngo aze atwiyoborere! Naho abandi wapi! Byaranze!
Kanda hano umusubize

Niamh - 23/12/2017 saa 08:04

I liҝe it when people get together and ѕhare opinions. Great blog, keep it up! Alsߋ visit my blog post [chungcuchothue.org->https://chungcuchothue.org/thiet-ke-va-thi-cong-noi-that-can-ho-chung-cu-mini-cho-thue/]
Kanda hano umusubize

Bettina Dickerson - 22/12/2017 saa 21:36

Howɗy! Someone in my Facebook group ѕhareԁ thіs site with us so I came to give it a look. I'm definitely loving the inf᧐rmation. I'm book-marking and will be tweeting thiѕ to my followers! Outstanding blog and excellent design and styⅼe. Also visit my web-site [http://sungroupcatba.info/thong-tin-tong-quan-du-an-sun-group-cat-ba/->http://www.thai-gamepc.com/game/home.php?mod=space&uid=1933837&do=profile&from=space]
Kanda hano umusubize

Ignacio Krauss - 22/12/2017 saa 15:28

I reaⅼlү like it whеn indivіduals get together and share opinions. Great website, ⅽontinue the good work! Here is my webpage :: [premierphuquoc.com.vn->http://premierphuquoc.com.vn/anh-du-premier-residence/]
Kanda hano umusubize

Reda - 22/12/2017 saa 13:40

Good day! This is my first visit to your blog! We are a group of volunteers and starting a new initiative in a community in the same niche. Your blog provided us valuable information to work on. You have done a marvellous job! Here is my web-site ... [Wichsvorlage->http://wichsanleitung.biz/lady-ashley-abgeschlossen-und-geil-gemacht/]
Kanda hano umusubize

George - 22/12/2017 saa 12:20

Uko byamera kose ni Itorero ry'Imana ninayo ifite umwanzuro rero niba iyi komite iriho Uwiteka niba abishimira bazongera batorwe n'aho iby'utwo dutsiko ntabwo abakristo tubyitayeho twe dukorera kandi tuzakorera Imana yaduhamagaye.
Kanda hano umusubize

Twagirayezu Theogene - 22/12/2017 saa 05:54

Imana nyiritorero irahari kandi izaritabara mwihangayika bizagenda nkuko yabigambiriye kandi udutsiko ntitwubaka ariko ufite umutwato waryo aze turisengere Imana idukomereze amaboko.
Kanda hano umusubize

ukuri - 21/12/2017 saa 19:02

Twe turimo nta kibazo , abayobozi bacu turabakunda kandi turabasengera, ibyiri sesengura twe ntabyo tubona sinzi iyo uyu munyakuru abikura ,
Kanda hano umusubize

emmy - 21/12/2017 saa 17:38

mureke abantu bakore ibijyanye n' ubushobozi babo ndetse n' imitekerereze yabo, ariko Imana niza byose izabyicaza hanyuma yikorere ubwayo. mureke abantu bakureho akabo ariko Imana niza izabirangiza.
Kanda hano umusubize

Anónimo - 21/12/2017 saa 13:09

Ese iyi website ntitangaza umunyamakuru wanditse iyi nkuru? Naragenze ndabona!!! Iyo system c mutubwira, iyo umuyobozi agiyeho mushya yubaka system ye yifuza bitewe n'imiterere y'imikorere ye. Abo bayobozi bashya bazaza bazashyireho system zabo bitewe nuko babyifuza. Ntago ADEPR yabaye itorero ry'igisuzuguriro buri wese avuga uko ashatse, igihe ashakiye muburyo ashaka. Oya!!! Ntitugakunde kugumura abashaka gukorera Imana ngo turi mu dutsiko. Siniyumvisha impamvu tumara igihe mumagambo adafite umumaro mwanya wo kumara umwanya twita kubifite umumaro. Ijambo ry'Imana riravuga ngo "iherezo rya byose riri bugufi, kandi byose bizashyirwa ahagaragara yaba ibyiza cg ibibi". Twese turamenye twirinde!!! Njye nabwira aba bahagaririye udutsiko nabandi nkabo yuko umurima ari mugari, ngo ibisarurwa nibyinshi ariko ntabasaruzi. Mugiye muzana abantu kuri Christo muburyo bwiza aho gukomeza guterana amagambo, mwaba mukoze umurimo Mwiza na Christo yazabahembera. Umurimo w'Imana ukorwa mu rukundo. Kandi twibuke ko "Ntacyo twazanye mu isi ntanicyo tuzayikuramo". Murakoze
Kanda hano umusubize

NYENYERI KHALID - 21/12/2017 saa 12:50

ngendabona ntawe uzajyaho ngo ayobore bosenukurya kuko twashyize inda imbere murakoze
Kanda hano umusubize

samu - 21/12/2017 saa 11:20

Bravo wagerageje,birago pe kuko nibaharigihe ADEPR y'imitse abapateur beshi kdi bagahita batumbagizwa muma titre nigihe cyabo bagabo njye ndabaza batigeze baba n'abadiya koni bagahota bayobora uturere ubwo se uwomuntu niyo yabona tom mumanyaga ameze ate yamuvaho?yewe iritorero rifite ibibazo
Kanda hano umusubize

Rosita - 21/12/2017 saa 08:43

I take pleasure in, result in I discovered just what I was having a look for. You have ended my 4 day long hunt! God Bless you man. Have a nice day. Bye Feel free to visit my blog; [kaviar pornos->http://kaviar-pornos.sex-tipps.biz/kvforyou-moderne-kunst/]
Kanda hano umusubize

- 21/12/2017 saa 06:18

abobantu baciyeyemo ibice ntibakiri abayobozi.
Kanda hano umusubize

kagabo - 21/12/2017 saa 05:48

ariko ibi bintu byamafuti byandikwa nande ? wagiye ushyiraho izina ryawe byibura tukakumenya. Mwariye amfaranga ufatanyije na Tom none utangiye guserereza ubuyobozi. Urarye uri menge, ubwo murashaka kugaruka?
Kanda hano umusubize

basabose - 21/12/2017 saa 05:43

Dukurikije Bible,ibi muvuze byerekana ko ADEPR yujuje ibimenyetso byerekana ko atari idini y'imana.Muli 1 Abakorinto 1:10,havuga ko abakristu nyakuri barangwa n'UBUMWE.Yesu yavuze ko abigishwa be nyakuri bazarangwa no GUKUNDANA nkuko Yohana 13:35 havuga.Ikindi kandi Bible ivuga ko abantu bose bakunda ibyisi imana itabemera nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.YESU n'abigishwa be,birirwaga babwiriza ku buntu mu ngo z'abantu no mu mihanda.Uretse abahamya ba Yehova babigana,usanga andi madini aba yishakira gusa amafaranga,yitwaje Bible.Yesu yadusabye gukorera imana ku buntu.Bisome muli Matayo 10:8.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X